FERWAFA iti nta n’ikipe y’umupira yo mu Rwanda iratumenyesha ko ifite ikibazo cy’amikoro,Rayon Sport iti:inshuti uyibonera mu byago
Muri iyi minsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho ndetse inzego nyinshi zitandukanye zikomeje guhura n’ikibazo cy’ubukungu, ndetse by’umwihariko n’urwego rwa siporo ruri mu byagezweho.
Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi riheruka gutangaza ko ryatanze inkunga yo gufasha Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru kuri buri gihugu,iyo inkunga ikaba ingana 500 by’amadorali y’Amerika benshi mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda bahise biruhutsa,bunva ko iyi nkunga iza gukemura ibibazo byo mu makipe yahano ,mu Rwanda dore ko hari hasize iminsi Perezida wa Rayon Sport Bwana Munyakazi Satade atabaje asaba Leta ko yagoboka amakipe mu bihe nk’ibi.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis yavuze ko aya mafaranga atari ayo guha amakipe mu guhangana n’iki cyorezo, nkuko abantu babitekereza kandi ko n’abayobozi b’amakipe babizi neza ati:ariya ni amafaranga dusanzwe tubona adufasha mu ngingo y’imari, ku kijyanye n’amakipe tuzakora ubuvugizi gusa nta n’ikipe yo mu Rwanda iratumenyesha ko ifite ikibazo cy’amikoro’
Bwana Munyakazi Satade Inshuti nyanshuti uyibinera mu byago
Mu kiganiro twagiranye na Bwana Munyakazi Satade Perezida wa Rayon Sport twamubajije uburyo abakinnyi babayeho n’uburyo biteguye gusohoka mu bibazo byatewe na Covid19 yagize ati:inshuti nyanshuti uyibonera mu byago,twagerageje kwegera abakinnyi bacu tubereka ko twifatanyije,buri wese ku kibazo afite cyihutirwa tugerageza kubikemura,
Munyakazi kandi twamubajije ku bijyanye n’ubufasha yaba yaratse yagize ati:sitwe gusa duhanganye n’ikibazo cy’amikoro amakipe akomeye mu Burayi arigukata imishahara y’abakinnyi,gusa twe nka Rayon sport ntiturafata icyo cyemezo,gusa turasaba Leta na FERWAFA gukomeza kudukorera ubuvugizi kugirango amakipe abashye guhangana n’amikoro make yatewe na Corona virus.
Nubwo Bwana Munyakazi Satade avuga atyo: Umunyabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis, kandi yakomeje avuga ko ibijyanye no gufasha amakipe bidahari kuko ayo mafaranga ubusanzwe adahari, ko ahubwo bategereza inkunga FIFA yazagenera yo guhangana n’iki cyorezo.
Mwizerwa Ally