Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020,FERWAFA yerekanye ibigomba kuzuzwa n’amakipe yo mu byiciro bitandukanye mu Rwanda kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda abe yasubukurwa.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko gahunda y’amarushanwa yaherukaga gushyira hanze yahindutse ndetse ko amatariki mashya amarushanwa n’indi mikino bizaberaho bizatanganzwa nyuma.
Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Kane Tariki 10/09/2020, bafata umwanzuro wo kuba bakuyeho gahunda yari yaratanzwe mbere, indi gahunda ikazatangazwa mu gihe cya vuba nk’uko ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ibivuga.
Iri tangazo ryagiraga riti “Dushingiye ku ibaruwa No 1627/FERWAFA/2020 yo ku wa 06/08/2020 twabandikiye tubagezaho gahunda y’amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka wa 2020-2021.”
“Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 10/09/2020;”
“Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko gahunda y’itangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 ihindutse. Gahunda nshya irebana n’itangira ry’amarushanwa yavuzwe haruguru muzayimenyeshwa mu gihe cya vuba.”
“Impinduka kuri gahunda irebana n’itangira ry’amarushanwa ya FERWAFA ntizahindura gahunda yari isanzwe irebana n’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko mwabimenyeshejwe.”
Bimwe muri ibyo ni uko:
Amakipe agomba gupimisha abakinnyi n’aba Staffs mbere y’amasaha 72 bakabona kujya hamwe.
Abakinnyi b’amakipe bagomba kuguma hamwe mbere y’uko shampiyona itangira.
Amarushanwa yajya gutangira bakongera bagapimwa.
Umukinnyi usohotse muri camp agomba kongera gupimwa mbere y’uko asubira muri Group.
Igihe ikipe ihaye ikiruhuko abakozi iyo bagarutse bagomba kongera gupimwa bose.
Nta mufana wemerewe kwinjira muri Stade mbere y’uko aya mabwiriza ahinduka.
Amakipe agomba kwiyishyurira ibirebana no gupimwa ko nta COVID-19 barwaye. FERWAFA Izishyurira abasifuzi gusa.
Kuba muri Hotels kw’abakinnyi n’abatoza babo, bizishyurwa n’amakipe yabo.
Ibi birareba amakipe yose arebwa n’amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Icyiciro cya 1,2, Abagore icyiciro cya 1,2 n’igikombe cy’Amahoro).
Mu gihe Leta yakwemera iyi gahunda yashyizweho na FERWAFA imyitozo yahita itangira ku bujuje ibisabwa, ari nabwo FERWAFA Izicara nyuma ikareba niba amarushanwa yabo yatangira.
FERWAFA igomba kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa ikanafatira ibihano abatuzayubahiriza.
Ntirandekura Dorcas