Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo gutegereza umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda ku byerekeye ingamba zo kwirinda Coronavirus uzamenyekana mu byumweru 2.
FERWAFA yavuze ko Tariki ya 30 Gicurasi aribwo izafata umwanzuro ku byerekeye kurangiza no gusubika burundu shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa ku kigero cya 75 ku ijana.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yari yasabye amashyirahamwe yose y’abanyamuryango gutanga gahunda bafite ku mikino yasubitswe kubera Coronavirus ariko FERWAFA yavuze ko yahisemo gutegereza icyemezo cya leta y’u Rwanda mu byumweru 2 biri imbere.
Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo aribo amakipe atandukanye,yavuze ko igiye gutegereza ibyumweru 2 Leta yatanze wo gusuzuma niba ibyemezo byafashwe kuwa 30 Mata 2020 byaratanze umusaruro.
Muri iyi baruwa harimo ibyemezo 3 birimo:
1.Gutegereza indi myanzuro ya Leta izatangazwa mu byumweru 2 yatanze.
- Tariki ya 30 Gicurasi 2020 nibwo FERWAFA izafata umwanzuro.
- Inama n’abanyamuryango iraba vuba batange ibitekerezo.
FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango ko iri gutegura inama n’abanyamuryango bose izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bumve ibitekerezo byabo.
FERWAFA yavuze ko icyemezo cyayo kizaboneka mu byumweru bibiri biri imbere ndetse kizashingira kucyo Guverinoma izaba yatangaje ku birebana n’izindi ngamba zafatwa zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).
FERWAFA yabwiye CAF ko bazayiha igisubizo bitarenze tariki ya 30 Gicurasi nyuma y’ibyumweru bibiri Inama y’abaminisitiri yatanze ku ngamba yafashe zo gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bitarimo imikino n’amateraniro ahuza abantu benshi.
Haribazwa uko Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka bizarangira cyane ko CAF yifuza ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatanga gahunda hakiri kare kugira ngo naryo ribone uko ripanga gahunda y’amarushanwa yaryo.
Umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu Francois Regis yabwiye Radio 10 ko bifuza kumva ibitekerezo by’abanyamuryango bose muri iki cyumweru hanyuma bakazafata umwanzuro ukwiriye uzatangazwa kuwa 30 Gicurasi.
Yavuze ko buri munyamuryango wese azatanga igitekerezo cye hanyuma bakabiheraho bafata ingamba zikurikiraho.
Shampiyona y’ikiciro cya Mbere yahagaze tariki ya 14 Werurwe 2020, hamaze gukimwa imikino 24 ku makipe 8 naho andi nayo yari amaze gukina imikino 23.
Shampiyona yasubitswe APR FC iyoboye n’amanota 57 (mu mikino 23) . Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 51 mu mikino 23.
Heroes FC yari ku mwanya wa 15 n’amanota 17 mu mikino 24 naho Gicumbi FC ariyo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 mu mikino 24.
Ibyemezo 3 byaganiriweho mu nama y’abanyamuryango ba FERWAFA birebana no Gukomeza kwa shampiyona:
Mu nama ya Komite Nshingwabikorwa ya FERWAFA yabaye ku wa 5 w’icyumweru gishize hafashwe ibyemezo 3 bishoboka ku hazaza ha shampiyona.
- Kuba Bategereza bakareba ko yazasubukurwa mu kwezi kwa 6 igasozwa mu kwezi kwa 7, igihe tariki ya 18 z’uku kwezi ibihe bidasanzwe bya Coronavirus byaba bihagaritswe burundu
- Shampiyona kuba yasorezwa aho igeze igikombe kigahabwa APR FC, hanyuma Gicumbi FC na Heroes FC zikamanuka mu cyiciro cya 2.
Ku makipe azamuka harimo ikibazo kuko mu cyiciro cya 2, bamaze gukina 40%, imikino 10 kuri 25 ishoboka.
APR FC yazaserukira u Rwanda muri Champions League hanyuma Rayon Sports yazasohoka muri Confederation Cup.
- Kugira imfabusa shampiyona y’uyu mwaka 2019-2020, hagafatwa umwanzuro ko nta kipe ihabwa igikombe ntihagire n’ikipe imanuka mu cyiciro cya 2.
Iki cyemezo kiramutse gifashwe u Rwanda rwazahagararirwa n’ikipe zatwaye ibikombe umwaka ushize (Rayon Sports & AS KIGALI), Kuko shampiyona y’uyu mwaka yaba yafashwe nk’itarabaye.
Inkuru: Umuryango.rw