Abatuye muri Teritwari ya Fizi mu gace kegereye umuhanda uhuza iyi teritwari n’intara za Tanganyika na Maniema, kubera uko uyu muhanda wangiritse abahatuye bavuga ko kugirango bakure umurambo ku Bitaro bifashisha moto mu rugendo rw’iminsi 2 aho umurambo umwe utwawe ushobora kwishyurirwa amadorari ari hagati ya 500 na 700.
Niyomutabazi Etienne umwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto asobanurira Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru uko batwara imirambo kuri Moto yagize ati”Ushyira ibiti 2 kuri moto , ukambika umurambo bote, ubundi ukawuzirikiraho ukawutwara. Aha nta modoka zihagera”
Uwitwa Eugene Matana umuturage utuye mu Bibogobogo avuga ko umurambo kugirango uwuvane ku bitaro uwuhambira kuri moto bifashishije ibiti, kubera ko ntaho ushobora kubona Imbangukiragutaba cyane ko umuhanda uzwi nka Route Principale no 5 wangijwe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika n’indi myuzi y’imvura ku buryo uwo muhanda utakiri Nyabagendwa.
Aba baturage bose icyo bahurizaho, ni uko gutwara imirambo bihenda , aho nko kuwuvana ku bitaro bikuru bya Ntunda uwujyana i Kabumba umurambo ushobora kumara iminsi 2 uhetswe kuri Moto, bityo ikiguzi cyo kuwutwara kikaba cyabarirwa hagati y’amadorari 500 na 700.
Ikibazo cy’imihanda yangiritse ntabwo kiri muri Teritwari ya Fizi gusa, kuko no muri teritwari za Uvira na Walungu, nkaho abaturage bava Uvira bajya mu mujyi wa Bukavu bamwe babanza kunyura mu Bugarama mu Rwanda, aho kunyura mu muhanda uhuza Kamanyora na Bukavu uzwi nka Ngomo.