Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga barinubura za bariyeri zirenga 100 zishyirwa mu mihanda banyuramo kugira ngo hishyuzwe amafaranga muri teritwari za Uvira na Fizi ziri mu ntara ya Kivu y’A,majyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo
Haba ubuyobozi bw’imiryango itegamiye kuri leta muri teritwari ya Fizi, abagenzi cyangwa ababunguruza mu mamodoka no ku mapikipiki bakoresha umuhanda wa Uvira- Fizi, bose bitotombera ubwinshi bwa za bariyeri z’abasirikare, n’abapolisi ndetse n’inzindi nzego zitandukanye zigenda zibasaba kwishyura amafaranga.
Abasirikare batambika umugozi mu mihanda bakaza n’amafirimbi abandi bahagaze hagati mu muhanda bagasaba abagenzi gutanga amafaranga 500 y’Amanyekongo.
Emmanuel Kazungu utwara moto muri Fizi avuga ko bishoboka ko ushobora kwishyura amafaranga agera byibura ku bihumbi icumi. Kazungu avuga ko nko kuva muri Fizi ujya Uvira ugerayo umaze kwishyura agera ku bihumbi 10 by’amafaranga ya Congo.
Aha muri Kivu y’Amajyepfo bivugwako izi bariyeri zishyirwa mu mihanda ziba ari iz’ubuyobozi bw’inzego zibanze, Polisi n’igisirikare gusa hari n’abavuga ko hiyongeramo n’iz’imitwe yitwaje intwaro ihakorerwa nka FLN, Red Tabara, Twirwaneho n’indi myinshi ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.