Hashize ibyumweru bitatu ingabo z’u Burundi zihanganye n’inyeshyamba za CNRD- FLN mu ishyamba ry’i Kibira muri iyo mirwano hakaba hamaze kugwamo abarwanyi barenga 40 bo muri izi nyeshyamba
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri muri Komini ya Bukinanyana ibitangaza ngo izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro muri irishyamba ry’ ikibira ngo zimaze ibyumweru bigera kuri bitatu byose zihanganye n’ingabo z’igiohugu ndetse yemeza ko abarenga 40 bahasize ubuzima.Ibi kandi byashimangiwe n’ikinyamakuru cyandikirwa i Burundi SOS Media aho gitangaza ko abagera kuri 40 bo nyeshyamba bamaze kuburira ubuzima mu mirwano imaze ibyumweru bitatu ibahuje n’ingabo za Leta.
Twifuje kumenya icyo ingabo za Leta zibivuga ho, duhamagara umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, FDNB, Ltn Col. Floribert Biyereke, ntitwabasha kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Izi nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zahungiye muri iri shyamba kugira ngo zijye zibona aho zituruka zigiye guhungabanya umutekano mu Rwanda, dore ko bigeze no gutera mugace ka Nyamagabe na Nyaruguru bagahitana imbaga y’inzira karengane.
Umuhoza Yves
Harya ibi byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’amahanga(Burundi), byo Rusesabagina na ririya tsinda rye haribyo bigeze baregwa? Kuko njye ndabona hakwiriye kugira ubazwa uwo mutekano muke utezwa na FLN mu Burundi? Abarundi baraz’iriki?