Maj.Kubwayo Peter wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FLN n’umwe mubo leta y’uBurundi yoherereje uRwanda iwe hakaba haranafatiwe imbunda nyinshi.
Mu itangazo Umutwe wa FLN wasohoye ejo k’umugoroba taliki ya 19 Ukwakira 2021 Rwandatribune ifitiye kopi,uyu mutwe wemeje ko Maj Peter Kubwayo ari umwe mubohererejwe leta y’uRwanda,nubwo mu gusoza iri tangazo bavugako Peter Kubwayo yari yarasezerewe mu gisilikare ,ibitangazamakuru byinshi bikorera mu Burundi byakunze gushyira mu majwi uyu Maj.Peter Kubwayo ku isonga ry’abayobozi bakomeye ba CNRD/FLN.
Maj.Peter Kubwayo n’umwe mu barwanyi ba FLN bakoze imirimo itandukanye,aho yabaye Umuvugizi wa FLN wungirije mu gihe Nsabimana Sankara aba umuhuzabikorwa wa CNRD muri bijyanye na diplomasi mu Burundi ndetse aza no kuba umuntu ukomeye muri serivisi z’ubutasi bwa CNRD/FLN.
Ese kwita Maj.Peter Kubwayo uwatorotse igisilikare byaba byaraturutse kuki ?
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bujumbura ibitangaza,hari haciye iminsi muri FLN hari icyuka kibi nkuko twakunze kubyandika,uwo mwuka mubi waturutse ku makuru yahawe Gen.Hakizimana Jeva avuga ko uyu Peter Kubwayo yaba ari kumuhigisha uruhindu ngo amwicishe,ndetse muri iyi dosiye havuzwemo n’ukuboko kwa Karinijabo Jean Paul uri mu gihugu cya Canada washinze Umutwe wa PDM,kuva ubwo Gen.Jeva nawe yatangiye kwirwanaho kugeza ubwo Maj.Peter Kubwayo yafatwaga n’urwego rw’ubutasi rwa SNR bamwe bakavuga ko haba harimo ukuboko kwa Gen.Hakizimana Antoine Jeva.
N’ubwo bimeze bityo ariko ntibikuraho ko uyu Maj.Peter Kubwayo yari umwe mu bayobozi ba FLN,gusa muri iki gihe ntiwavuga ngo Umuyobozi wa FLN ninde?kuko Chantal Mutega ajya kuri youtube akavuga ibye,Innocent Biruka nawe akavuga ibye Gen.Hamada nawe akavuga ibye kuko nta cyemezo ashobora gufata kuri Gen.Jeva,ayo macakubiri yose yatumye muri uyu mutwe habamo udutsinda twinshi tureba ku nyungu za buri wese,urugero ni aho bavuga ko Col.Kanyoni uba muri Uganda akiri Umuyobozi ushinzwe iperereza muri FLN kandi uyu Kanyoni ubuzima bwaramukubitiye muri Uganda,aha wakwibaza icyerekezo cy’uyu mutwe ukakibura.
Ikindi abahoze muri uyu mutwe wa FLN bavuga ,umwe mu bahoze muri uyu mutwe uri mu nkambi ya Nakivale akaba atarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko y’amakuru ya rwandatribune iri muri Uganda ,ko nyirabayazana w’ibyago byabaye kuri FLN ari Gen Jeva nyirabayazana ati:Jeva ni byose niwe ushinzwe Operasiyo,ni Umuvugizi w’ingabo niwe ushinzwe ubutasi ariyemera,n’igihubutsi akora ibyo atekereje mbese ni shitani yigendera.
Maj Peter Kubwayo ni munti ki?
Maj Kubwayo Peter alias Santos avuka Karere ka Nyamagabe umurenge wa Musange , Akagari ka Jenda umudugudu wa Jenda, ise yahoze ari umuyobozi w’amashuri muri Komini Musange ku Gikongoro. Nyina umubyara yize muri ETF ( École Technique Féminine) i Nyanza.
Maj Kubwayo Peter yize secondaire i Runyombyi muri Nshiri ku Gikongoro,muri 1994 yahunze acyiga mu mashuri yisumbuye ,ahungira mu Burundi avayo yerekeza muri Tanzaniya nyuma ahagana mu mwaka wa 1997 yaje kwinjira igisilikare muri ALIR i Kankwala muri Katanga mu ikopanyi bitaga Abataribani, bakaba bose bari baturutse Tanzanie.
Ishuri rikuru rya gisilikare ESM yaryigiye i Kamina muri 2002 akirangiza yabaye Komanda wa CRAP muri Batayo Hirondelle yo muri Bde de Réserve yabaga Ekingi, yaje kohereza kwiga iby’ibyubucamanza,I Luizi ,nyuma aba subusititut(Umushinjacyaha) wa Batayo Hirondelle ahava agiye muri biro bikuru by’ingabo za FDLR/FOCA muri serivise y’ikoranabuhanga.
,naho yaje kuhava ajya kuba Komanda wungirije w’Umuhora w’amajyaruguru wahuzaga FDLR n’ Ubugande umwanya atatinzemo kuko yaje kuhava agarurwa muri FOCA,ubwo Umutwe wa CNRD/FLN wavukaga yavuye muri FOCA ajya muri CNRD agirwa Ofisiye ushinzwe Protocole wa Perezida wa CNRD, Yahavuye agiye muri misiyo I Burundi kuva tariki ya 07/09/2017 aho yakoze mu mirimo itandukanye,yashakanye n’umugore witwa Adeliphine uvuka iButare ubu ni mu Karere ka Huye.
Uwineza Adeline