Gen.Jeva ni umukinnyi wa Sinema,fiimi mbarankuru benshi bakamufata nk’umuntu utagira gushishoza kuriwe amafaranga nicyo kibanza ibindi bikaza nyuma.
Benshi mu basesenguzi mu bya politiki ndetse no banyarwanda babarizwa mu mashyaka avuga ko arwanya Leta y’uRwanda ,bakomeje kwibaza ikinamico Gen.Jeva Hakizimana wa FLN yiberamo we n’uwiyise Su Liyetena Stiveni Tambura umuvugizi wa FLN ,bakorera ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane youtube na facebook ,ibi ndetse byahaye umukoro bamwe mu banyarwanda baba muri Opozisiyo wo gukora ubushakashatsi ku ntambara FLN idahwema kuvuga ko yashoje mu ishyamba rya Nyungwe.
Umwe mu bantu ba hafi wahoze ari umukangurambaga wa CNRD/FLN mu gihugu cy’uBufaransa ,yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ati:ibya FLN twabivuyemo kera nawe se,abantu birirwa bavuga ko barwanira muri Nyungwe bibagirwa ko abantu baba bawira ari abantu bahunze gusa,badafite imiryango mu Rwanda urugero nkanjye nvuka ku Kitabi ahahoze ari Gikongoro,bashiki banjye bashakiye iNyabimata .
Umuryango wanjye tuvugana buri mugoroba nkababaza iby’ayo masasu FLN yigamba kuri youtube, bakambwira ko nta n’inkoko bunvise ibika,ko imihanda amasoko n’ibindi bikorwa by’amajyambere bikomeje kandi ko baryama bagasinzira nk’ibisanzwe,ati:ibi byanteye kwibaza nti ese ubundi ko Gen.Jeva ahora ku ma Radiyo urwo rugamba arupanga ryari?ese imyaka isize ari ingahe izi nyeshyamba duha buri kimwe cyose kuki zitava muri Nyungwe wenda ngo zifate ni agace kamwe?
Undi mutangabuhamya utarashatse ko amazina ye atangazwa abarizwa mu ishyaka rya PDP-ABASANGIZI ,yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Buruseri ,ati:njye nabaye umusilikare muri EXFAR yewe na FDLR ni gute Jenerali yirirwa kuri youtube abwejagura ku ma Radio?ntaho byabaye Jenerali ibye ni ugupanga urugamba ubundi ibikorwa bikivugira ariya ni amayeri y’ubusambo niba ari intwari narwane ibindi tuzabyimenyera.
Uyu mutangabuhamya kandi yakomeje agira ati:hari ibimenyetso simusiga biba byerekana agace karimo intambara,ati:urugero natanga uzasanga hari inkambi z’abaturage bahunze imirwano,imiryango y’abagiraneza baje gutanga ubutabazi bw’ibanze,amasaha y’umukwabo n’ibindi,hari ibikorwa by’iterambere biba byarahungabanye cyane ko kariya gace ari ari ak’ubukerarugendo abaturanyi bacu b’Ababiligi bava gusura inyoni muri Nyungwe baduhamiriza ko nta mutekano muke uri mu ishyamba rya Nyungwe,Gen.Jeva azabeshye abatamuzi.
Umusilikare wahoze mu ngabo za FLN ubarizwa mu nkambi ya Nakivale, yabwiye isoko ya Rwandatribune iri mu gihugu cya Uganda , yagize ati:biriya Gen.Jeva yirirwamo we n’uriya mukobwa witwa Nadine babana mu ihema, birirwamo ni ugushyira abasilikare ba FLN mu kaga,ati:buriya se bariya basilikare azana ku ma Videwo ngo nib a Guado agira ngo ntaba abashyira mu kaga. (cakesprices.com)
Yakomeje agira ati:ejo bazaba baregwa ibyaha by’intambara nka ba Thomas Lubanga,Gen.Masambaka Marc na Maj Nsabimana Callixte Sankara!uyu Musilikare kandi avuga ko icyamuvanye muri FLN ,ari uko Ubuyobozi bwayo budasize hamwe ari nabyo byagiye bibaroha mu manga,aha aragira ati;uko mubibona kuri youtube bitandukanye n’ukuri njye biriya mbifata nka filime mbarankuru cyangwa,Sinema,nkeka ko Gen.Jeva ntayandi mahitamo afite kubikora kuriya ni mpemuke ndamuke.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko kuba Gen.Hakizimana Jeva guhoza amashusho y’abarwanyi be kuri youtube,nuko azi neza ko biriya bikorwa bitazaramba ejo n’ejo bundi yiteguye kuba yafatwa akicwa cyangwa agashikirizwa ubutabera .Basanga kandi Gen.Jeva ashobora gutoroka nkuko byagendekeye mugenzi we Gen.Bemba Bahizi ,ubu urikubarizwa mu Ntara ya Kasai,iri mu burengezuba bwa Congo aho umuryango we yari yarabanje kuwohereza mbere,aba basesenguzi kandi basanga benshi mu bayobozi b’iyi mitwe irwanya Leta y’urwanda yaba FDLR,FLN na RUD URUNANA batakiyifata nk’imitwe igamije gufata ubutegetsi,ahubwo bayifata nk’ibigo by’ubucuruzi bituma bibonera amaramuko.
Mwizerwa Ally