Gen.Bemba Bahizi yari yatumwe kwica Gen.Hamada ku kagambane ka Gen.Jeva,intandaro ni amafaranga bohererezwa na Dr.Biruka Innocent
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Kirembwe ni muri Teritwari ya Itombwe ibihamya nubwo hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ubujura bwa Gen.Bemba Bahizi bwo kuba yaribye intwaro akazagurishya Mai Mai Yakutumba,ndetse agatorokana n’akayabo k’ibihumbi 50 by’amadorari y’Amerika,ariko hari andi makuru yaje kumenyekana avuga ko uyu mu Jenerali yari yahawe akazi ko kwica Gen.Habimana Hamada usanzwe ari Visi Perezida wa CNRD/FLN.
Izi mpamvu zose ziraterwa n’uko Gen.Hamada ashinjwa kugundira amafaranga ntayahe abarwanyi baba mu ishyamba rya Kibira yaba ayo abayakuye mu mutungo kamere wa Congo,nayo yohererezwa n’ababambari ba FLN baba mu mahanga bakuriwe na Munyemana,mu nama nkuru ya CNRD/UBWIYUNGE yabaye mu kwezi kwa Mutarama 2022 ,Gen.Hamada yari yasabye ko nta faranga na rimwe rigomba kuva mu Burayi ngo rice kuri Gen.Hakizimana Jeva,kuko basanze bimutera kwirata no gusuzugura Ubuyobozi bemeza ko yose agomba kujya anyura mu biganza bya Gen.Bemba Bahizi nawe akayashikiriza Gen.Hamada.
Ibi rero byatumye Gen.Jeva arakara avuga ko bidakwiriye kuko Gen.Hamada abashyiraho inaniza ryo gusa naho atinza urugamba,ibi bikaba byaratumye Gen.Jeva ategura umugambi wo kumwicisha kugirango arengere inyungu ze,ariko Gen.Hamada aza kubimenya hakiri kare ku makuru yari amaze gutangwa na Lt.Col Appolinaire bituma Bemba Bahizi atangira guhigishwa uruhindu.
Umwe mu bahoze ari abaterankunga ba CNRD/FLN utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko ya Rwandatribune iri mu gihugu cya Canada ko abarwanyi ba FLN bameze nk’abana b’ibibitambabuga batazi ibyo barimo ati:nawe se baraza bakatubwira ko bagiye gufata igihugu bakaducyura,yemwe hari naho batwizeza ko tuzaba aba Minisitiri n’ibindi ntavugira aha,tukagenda tugafata amadeni muri Banki Umutwe ugashyuha nyuma wajya kunva ukunva ya mafaranga barikuyarwaniramo,ukunva abandi bubatse amazu baguze amato ukibaza ukuntu wowe wigomwe bikagucanga.
Uyu mutagabuhamya kandi yivugira ko we ubwe arimo Banki umwenda w’ibihumbi 80 by’amadorari ya Canada akaba yarayihereye uwitwa Innocent Biruka usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa CNRD/FLN,yakomeje avuga ko benshi baba mu Buraya imyenda yabahese bakaba batagifite n’urwara rwo kwishimisha,kubera ibipindi bagiye baterwa na Gen.jeva udahwema kwiyerekana ku mbuga nkoranyambaga za facebook na youtube.
Umutwe wa FLN washinze ahagana mu mwaka wa 2016,ukaba ugizwe n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR/FOCA Diviziyo y’amajyepfo yari isanzwe iyoborwa na Gen.Habimana Hamada uvuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi,ubwo CNRD/FLN yavukaga yavugaga ko ije kwihutisha urugamba,ariko byaje kurangira hafi abagize etamajoro yose bisanzwe iMutobo abandi bakaba bari gukurikiranwa mu butabera bw’uRwanda.
Mwizerwa Ally