Gen.Jeva Antoine yahaye gasopo Jean Paul Kalinijabo ko ibigambo agenda amuvugaho azamukubita agafuni n’ubwo ari muri Austraria
Abanditsi b’amateka bavuga ko Jenerali Idi Amini wigeze gutegeka Uganda ariwe muntu wa mbere wakundaga gutebya kandi ugasanga bimwe yatebyaga byabaga ari amafuti,amateka avuga ukuntu yavuze ko azasubiza igihugu cya Palestina ,agace ka Gorani, Israel yari yabambuye kandi ko azabikora mu munota umwe!Nyamara aba Isiraheri baramuteye bamutwara imbohe zabo mu buryo bwa gihanga abura icyo avuga umujinya awutura umurwayi wari urwariye mu bitaro w’umukecuru w’umuyahudi aramwica.
Gen Maj waryihaye ariwe Hategekimana Antoine Jeva nawe bamwe bamugereranya na Idi Amini Dada,abandi bakavuga ko uyu mugabo ari umusazi,abandi bati:”Ni inkubaganyi ni nyirakazihamagararira!”Mu kiganiro Jean Paul Kalinijabo wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’ihuriro MRCD-UBUMWE aherutse kugirana n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune,iri muri Canada yavuzeko ubwo yari mu nama y’Ihuriro yari yitabiriwe n’abayobozi Gen Jeva yihanukiriye akavuga ko ingabo za FLN ubu arizo zigenzura uruganda rw’icyayi rwa kitabi,Ishyamba rya Nyungwe ndetse n’umujyi wa Nyamagabe,icyo gihe akaba yarari gusaba ingengo y’imari ingana n’ibihumbi Magana atatu by’amadorari y’Amaerika kugirango atunge abasilikare be.
Ni amarangamutima menshi ubwo yashakaga kunyomoza ayo makuru Kalinijabo Jean Paul wivugiraga ko ako gace ahafite avandimwe benshi ko ibyo Gen Jeva ari ibinyoma ndetse n’ubutekamutwe,Gen Jeva yahise amubwira ngo :Cecekaaaaa,nagukubita ifuni wa muginga weeee!Jean Paul Kalinijabo avuga ko ibyari inama byahise biba isoko n’ubwo Dr Biruka Innocent yagerageje kubihosha,ariko we yahise abona ntahazaza ha FLN ikirimo abantu bafite ubwonko burimo amazi nka Jenerali Jeva Hategekimana,kubwa Jean Paul kandi asanga uyu musilikare yaba yaragize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Lt.Gen Irategeka Wilson kuko hari iperereza yari yategetse ko rikorwa ku bijyanye n’amafaranga yarigishijwe agera mu bihumbi 180 by’amadorari y’Amerika yagombaga gutunga abasilikare.
Jean Paul Kalinijabo n’umunyarwanda ubarizwa mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda usanzwe aba mu gihugu cya Austraria ,akaba yarigeze guhagararira Umutwe wa FDLR k’umugabane w’uBurayi,nanubu aracyibaza ukuntu iriya nyeshyamba ibarizwa k’ubutaka bw’uBurundi yagombaga kumukubitira ifuni kuri telephone ikamugeraho,cyangwa niba ifite ubushobozi bwo kuza mu gihugu ituyemo ikahamwicira?
Uwineza Adeline