Ishyaka FPCN(Front Pour un Congo nouveau) rir mu bikorwa bigamije gushishikariza urubyiruko rw’Abanyekongo guhagurukira rimwe rukanywa Umutwe wa M23 rwivuye inyuma.
Ni ibyatangajwe na Claude Nyamugabo umuyobozi wa FPCN ejo kuwa 4 Gashyantare 2023 mu ijambo yageneye abayoboke b’ishyaka rye n’Abanyekongo bose muri rusange.
Muri iryo jambo ,Claude Nyamugabo, yasabye urubyiruko rw’Abanyekongo kujya mu ngabo z’igihugu FARDC kugirango rurwanye Umutwe wa M23 yise umwanzi wugarije Repubulika iharanira dekomakarasi ya Kongo(DRC).
Yagize ati:’’Ndasaba urubyiruko rw’Abanyekongo guhagurukira icyarimwe rukajya mu gisirikare mu rwego rwo kurwanya Umutwe wa M23 umwanzi ukomeye wa wa DRC ukomeje kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyacu mu Burasirazuba”
Claude Nyamugabo, atangaje ibi mu gihe Perezida Felix Tshisekedi nawe aheruka gusaba urubyiruko rwo muri iki gihugu kujya mu ngabo z’igihugu(FARDC)kugirango rutange umusanzu warwo wo kurwanya M23.