Biravugwa ibifaru byambuwe ingabo za FARDC na SADEC aribyo byifashishijwe na M23 mu kurasa muri Binza
Amakuru Rwandatribune Ikesha amasoko yayo ari muri RUD URUNANA aravuga ko kuva saa moya zo muri iki gitondo,umutwe wa M23 wakomeje kwagura ibirindiro bigari muri Binza,umwe mu barwanyi ba RUD URUNANA batifuje ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we avuga ko imirwano yo kuri uyu wa gatandatu ibifaru byiriwe biminja amabombe ku barwanyi ba FPP,RUD URUNANA na Wazalendo.
Uyu murwanyi wo ku rwego rwa Majoro yagize ati:nu ubwa mbere mu mateka M23 irwanisha ibifaru biri ku rwego ruhambaye ndetse na Share burende zigendera ku minyururu,ariko byose ni amakosa y’ingabo za Leta,birababaje kuko benshi mu ba Wazalendo bamaze kwishyira mu maboko ya M23.
Uyu murwanyi yavuze ko imbaraga bafite zitakibemerera kuba bahangana na M23 igihe kinini kubera ubuke bw’amasasu bafite ndetse n’imirwanire ya M23 iri hejuru yagize ati:ubu twese turikwerekeza mu mashyamba ndetse biravugwa ko hari n’abarwanyi bacu bafashwe mpiri.
Agace ka Binza niko konyine kari gasigaye kagenzurwa n’inyeshyamba zifte inkomoko mu Rwanda,ako gace kakaba ari isoko y’ubukungu bushingiye k’ubuhinzi,ndetse hafi ya hose hakoze ku mupaka uhuza Congo na Uganda,twababwira ko ako gace kabarizwamo Inyeshyamba za RUD URUNANA,FPP Abajyarugamba ndetse na UDM iyo mitwe yose ikaba yari iyomoye kuri FDLR.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune