Urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa rwakatiye Laurent Bucyibaruta imyaka 20 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.
Bucyibaruta yatangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside muri Gicurasi 2022, aho yaburanaga ku byaha bya jenoside, n’ubufatanyacyaha muri jenoside mu byaha byibasiye inyoko-muntu.
Dosiye ya Bucyibaruta yashingiwe ku nama ziswe iz’umutekano ashinjwa ko zirimo izo ategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.
By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.
Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa – mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yakorewe Abatutsi.