Rwiyemezamirimo w’Umufaransa Raphael De Pablo yihashishije ikinyabutabire kiba mu gihingwa cy’urumogi yakoze Divayi yise Burdi W yagaragarijwe urukundo n’imbaga nyamwinshi yabatuye isi .
De Pablo yemeza ko yakoze iki kinyobwa cya Burdi W yifashishije Alcohol n’ikinyambutabire cannabidiol ubusanzwe kiboneka mu gihingwa cy’urumogi.
Cannabidiol ubusanzwe itandukanye na nicotine iba mu itabi ituma urinywa abatwa naryo, kuko yo ikora nk’umuti ufasha mu bijyanye n’ibyiyumviro, imitekerereze n’imyitwarire. Ibyo byatumye Burdi W ivugwa ko yifitemo ubushobozi bwo kuruhura uwayinyoye aho kuba yamubata.
Aganira n’ikinyamakuru Franceinfo gukesha iyi nkuru Pablo yagize ati “Dukomeje kugaragaza akamaro gakomeye ka alcohol ariko noneho twongeyemo ikintu gishobora gufasha abantu kuruhuka.Iki kinyobwa twakoze ni Ni ikinyobwa ushobora kunywa na mbere yo kurya ukagira appétit, bitandukanye n’ibizwi ku muvinyo kuva kera.”
De Pablo yemeza ko uru rumogi yakoresheje yenga iyi nzoga ari we barwihingiye akarwitaho neza kugeza rusaruwe, aho yahise arujyana kurutunganyiriza mu Budage cyane ko Guverinoma y’Ubufaransa itemera ikoreshwa rwarwo.
Nyuma y’amasaha make amuritse iyo nzoga yifashishije internet, abaguzi hirya no hino ku Isi bakomeje kuyereka urukundo kuko abagera ku 108 bahise bayisogongera ikimurikwa.
Icupa ryayo rimwe riragura amayero 34 (asaga ibihumbi 35 Frw) mu gihe hataragenwa igiciro gihamye. Kugeza ubu hamaze gukorwa amacupa 10500 ya Burdi W byitezwe ko izagurishwa hirya no hino ku isi.