Hashize iminsi leta y’ubufaransa idacana uwaka n’abasirikare bahiritse ubutegetsi mu gihugu cya Niger bagakura k’ubutegetsi Mohamed Bazoum.
Nyuma y’uko abasirikare basabwe gusubiza ubutegetsi Mohamed Bazoum bakabyanga, leta y’ubufarasa yakomeje gufata ibyemezo byerekana ko itagikeneye umubano nabo basirikare .
Perezida w’ubufarasa Emmanuel Macron yatangaje ko agiye gukura ambasaderi we n’abasirikare b’u Bufarasa muri iki gihugu nyuma yuko abihatiwe n’ubuyobozi buriho.
Perezida Macron yavuze ibi nyuma y’uko Niger nayo ifashe icyemezo cyo guhagarika indege z’u Bufarasa mu kirere cyabo ,mu itangazo Niger yashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko “ikirere cyayo gifunguye ku ndege zose zaba izikora ingendo z’imbere mu gihugu n’izikora ingendo mpuzamahanga ,uretse iz’ibigo by’indege byo mu Bufarasa birimo na Air France.
Umubano w’u Bufarasa n’ibihugu byo m’uburengerazuba bwa Afurika ukomeje kuba mubi ahubwo ibyo bihugu bikaba biri kurushaho gutsura umubano n’ibihugu byo muri Aziya cyane cyane Uburusiya n’Ubushinwa.
Mucunguzi Obed