Icyiswe Leta y’uRwanda ikorera mu buhungiro cyateguye imyigaragambyo yo kwamagana Niger ku cyemezo yafashe cyo kwirukana Zigiranyirazo na bagenzi be
Taliki ya 04 Mutarama 2022 hateganyije imyigaragambyo mu duce twa Rue de long champs na Rue Jean Huges,iyi myigaragambyo yateguwe na Leta y’uRwanda ikorera mu buhungiro ikuriwe na Padiri Nahimana Thomas usanzwe abarizwa mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y’uRwanda.
Mu ibaruwa Rwandatribune ifitiye kopi yanditswe na Komanda mukuru wa Polisi mu mujyi wa Paris Bwana Didier Larement iragira iti:nshingiye k’ubusabe bw’abavuga ko ari Leta y’uRwanda ikorera mu buhungiro bahagarariwe na Thomas Nahimana na Madame Goreti Byukusenge,aho basabaga gukora imyigaragambyo mu mujyi wa Paris mu duce twa Rue de long champs na Rue Jean Huges no kuri Ambasade ya Niger,ntanze ububashya bw’uko iyo myigaragambyo yakorwa ariko abigaragambya babujijwe gukandagiza ikirenge kuri Ambasade ya Niger.
Iyi myigaragambyo izakorwa kuwa 04 Mutarama 2022 igamije kunvisha Leta ya Niger kutirukana abanyarwanda 8 boherejwe n’urukiko rwa Arusha,iyi myigaragambyo ikaba ije ikurikiye icyemezo cy’umucamanza w’umunyatanzaniya Bwana Joseph Masanche wategetse Niger kuba iretse kwirukana abo banyarwanda 8 boherejwe na IRMCT .
Ni izihe nyungu abarwanya Leta y’uRwanda bafite mu kutoherezwa mu Rwanda kwa Zigiranyirazo na bagenzi be?
Uhereye k’umutwe wa RNC,FDU-INKINGI,PS-IMBERAKURI uruhande rwa Me.Ntaganda Bernard n’imitwe myinshi uRwanda rwasije k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba yose yagize icyo ivuga aho yamagana Leta ya Niger ko itagomba kwirukana abo banyarwanda,ndetse iyi mitwe igaragaza impungenge y’uko aba bantu bashobora koherezwa mu Rwanda,Madame Valentine Rugwabiza Ambasaderi w’uRwanda muri UN yagaragaje ko aba banyarwanda bashobora kwifashishwa n’iyi mitwe yose twavuze haruguru harimo na FDLR mu guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Impungenge za Valentine Rugwabiza zahise zigira ishingiro kuko yaba RNC na FDU INKINGI n’imitwe isanzwe ifite abarwanyi k’ubutaka bwa Congo ndetse harimo n’abaje kwica abaturage mu Kingig mu mpera z’umwaka wa 2019,bityo rero kuba iyi mitwe ikomeje gusakuza n’uko yasanze aba banyarwanda 8 baramutse batashye mu Rwanda yaba itakaje abantu bigeze kugira amazina akomeye muri Leta ya Habyarimana kandi babonwagamo nk’amaboko bazifashisha mu bukangurambaga bwayo.
Mwizerwa Ally
Mbega Ibyino ????????????
Follow on YouTube for more info ????: https://m.youtube.com/channel/UC8D8Ol2ozOAuHvinPhGXILw