Urwikekwe ni rwose hagati ya Jean Maric Kabund na François Beya Bose bafungiye muri gereza imwe ,aba bombi bahoze bakorana bya Hafi n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, nyuma yo gushinjwa ibyaha bitandukanye birimo gushaka guhirika ubutegetsi ,ndetse no kubutuka babusebya.
Fraçois Beya agiye kumara amezi arenga atanu yafunzwe azira gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ,ibi bikaba byarabaye mu kwezi Kwa Gashyantare uyu mwaka.mugihe Jean Maric Kabund we yafunzwe kuwa 09 Kanama 2022 azira gutuka no gusebya Perezida Tshisekedi.
Mugihe Jean Maric Kabund yagezwaga kuri gereza we ngo yanze gusuhuza mugenzi we bahoze bari mu kazi kamwe, Kandi Ari abanyacyubahiro mubutegersi bwa Perezida Tshisekedi.
Umwe munshuti z’aba bagabo bombi witwa Destiny,yatangaje ko n’ubwo inshuti ze zifungiye muri gereza imwe nyamara zigifitanye amakimbirane kuko bigaragara ko batizerana. Kuko ntibashobora gusangira.
Ni mugihe umunyapolitiki Fayulu amaze gihe asaba ko kubera igitugu cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi, agasaba ko Kabund na Kitenge barekurwa.
Umuhoza Yves