Kongere ya FPR-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 02, ubwo habag n’amatora y’abahagarariye abandi muri iri shyaka ku rwego rw’igihugu, uwatorewe kuba Visi Perezida mushya ni Uwimana Consolée, wasimbuye Christophe Bazivamo naho Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga wa FPR INKOTANYI.
Inama Nkuru (Congrès) ya 16 y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora yayo, yatoreye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’uyu muryango, gukomeza kuwuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Kongere ya FPR-Inkotanyi yateranye ku Cyumweru, yanatoye Visi Perezida mushya ari we Uwimana Consolée, wasimbuye Christophe Bazivamo ndetse hanatowe n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Gasamagera Wellars, wasimbuye François Ngarambe.
Perezida Kagame yatowe yamamajwe, ku bwiganze bw’amajwi 2099 muri 2102 batoye bose, bahwanye na 99.8%, akaba yari ahatanye na Sheik Abdul Karim Harerimana watowe n’abantu 3 bahwanye na 0.2%.
Umuyobozi mukuru wungirije, Uwimana Consolée, yatowe n’abantu 1945 bahwanye na 92.7%, akaba yari ahatanye na Gishoma Eric watowe n’abantu 147 bahwanye na 6.9%, hakaboneka impfabusa 10.
Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars yatowe n’abantu 1899 bahwanye na 90.3%, akaba yahatanye na Bakundufite Christine, watowe n’abantu 183 bahwanye na 8. (waltmassey.com) 8%, hakaboneka impfabusa 20.
Francois Ngarambe wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi mu myaka 21 yakorewe mu ngata, na Gasamagera Wellars
Kongere ya FPR-Inkotanyi yateranye ku Cyumweru tariki 2 Mata 2023, ibanjirijwe n’Inama mpuzamahanga yahurije mu Rwanda abayobozi b’imitwe ya Politiki yo hirya no hino ku Isi, baje kwifatanya n’uyu muryango kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umaze ushinzwe.
Uwineza Adeline