Perezida wa nyuma wayoboye Guverinama y’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo willem de Klerk,Yapfuye afite imyaka 85
De KLERK yasangiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel na Nelson Mandela mu 1993 ubwo yahagarariraga iherezo ry’ubutegetsi bw’abazungu bo muri iki gihugu.
Eurnews dukesha iyi nkuru ivuga ko yapfuye nyuma y’igihe ahanganye na kanseri iwe mu gace KA FRESNAGE gaherereye mu mujyi wa cape Town,,nk’uko umuvugizi wa F.W de Klerk Foundation yabyemeje kuri uyu wa kane.
De Klerk ni we mu ijambo yagejeje ku nteko ishinga amategeko ya Afurika y’epfo kuya 2 Gashyantare 1990,watangaje ko Mandela azava muri gereza yari amazemo imyaka 27.
Iri tangazo ryahaye ingufu igihugu cyari kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo cyotswa igitutu ndetse cyamaganwa na benshi ku isi kubera imiyoborere y’ubugome y’ivanguraruhu izwi ku izina rya Apartheid
Uwineza Adeline