Perezida wa Uganda usanzwe uzwi kumazina yaYoweri Kaguta Museveni yahinduye imyirondoro ye, maze kumazina yar i asanganywe yongeraho izina ‘ Tabuhabugwa’ ryo mu rurimi rw’Ikinyankore, bisobanuye mu kinyarwanda ” Umuntu utavuguruzwa narimwe cyangwa ngo ayoborwe n’undi uwariwe wese.”
Kugarura iryozina, byatumye abaturage ba Uganda batari bake, bibaza byinshi, abandi nabo babiteraho urwenya ku mbuga nkoranyambaga abandi bibaza icyo abajyanama be bamaze.
Nubwo iryo zina ryajyaga rivugwa rimwe na rimwe n’abantu bacye babanye nawe ,ubwo yari akiri mu ntambara yo guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote, mu myaka isaga 34 ari kubutegetsi nti ryari ryigera rivugwa k’umugaragaro cyangwa se mu ruhame.
Perezida Museveni we avugako iryo zina rye, ari izina ryahoze k’umpamyabumeny ize ubwo yari akiri umunyeshuri .
Gusa benshi bakomeje gukeka ko, uku guhindura amazina kwa Perezida Museveni bifite aho bihuriye n’ibiheruka gutangazwa na komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu gihugu cya Uganda,aho yemeje ko nibasanga amazina y’abashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2021,adahuye n’amazina ari ku mpamyabumenyi zabo bazahita bakurwa ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Umwakawa 2017 komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu gihugucya Uganda nabwo yahagaritse umwe mu bagize intekonshingamategeko bitewe n’uko yahinduranyije amazina ye kumpapuro zitandukanye ziriho imyirondoro ye.
Hategekimana Claude