Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwo muri Gabon, Minisitiri w’Intebe wa Gabon yatangaje ko nyuma y’aho Perezida Ali Bongo ahiritswe k’ubutegetsi, amatora azaba mu myaka ibiri iri imbere.
Abahiritse Bongo k’ubutegetsi bavuze ko muri icyo gihe hazaba amatora aciye mu mucyo kandi azira uburiganya gusa ntabwo igihe nyir’izina azabera kiratangazwa.
Raymond Ndong Sima uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe, yavuze ko nta kabuza amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse ko ingengabihe izatangazwa mu minsi iri imbere.
Uyu mugabo yagizwe Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo ku wa Kane w’iki Cyumweru nyuma y’aho Gen Brice Oligui Nguema afatiye ubutegetsi, akaba Perezida w’Inzibacyuho.
Ni coup d’état yamaganywe n’ibihugu byinshi by’ Afurika n’ibyo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo u Bufaransa.
Nubwo bimeze bityo ariko, abaturage basa n’abishimiye izi mpinduka zabayeho mu buyobozi bw’igihugu ndetse ku wa Mbere bagaragaje ibyishimo ubwo Nguema yarahiriraga kuba Perezida w’inzibacyuho.
UMUTESI Jessica