Inteko ishingamategeko,umutwe wa sena ndetse na perezida bemeje ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu bafite ibitsina bisa bikurwa mu byaha bihanwa n’amategeko. Gabon ibaye kimwe mu bihugu bicyeya muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yemera ubutinganyi ku mugaragaro.
Umwaka ushize, iki gihugu cyari cyemeje itegeko rishyira ubutinganyi mu byaha bihanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu nini.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko ibyo bihano bihohotera ubwisanzure bw’abantu bo mu byiciro byihari,n’abatinganyi barimo(LGBTQ)bigatuma batisanzura mu mibonano mpuzabitsina.
Ku munsi w’ejo abadepite 48 batoye bemeza ko umushinga wo guhindura iryo tegeko ryo mu 2019 rihana abakora imibonano mpuzabitsina bafite ibitsina bisa, mu gihe kimwe cya kabiri cy’aba bo batoye banga izo mpinduka.
Abanze izi mpinduka bavugaga ko gutora guhindura iri tegeko ari ugutiza umurindi abangamira umuco n’imigenzo y’igihugu cya Gabon utemera ubutinganyi.
Mu Burundi, amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, kandi ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri ku bakora ubutinganyi.
Mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntabwo anemera gushyingira ab’igitsina kimwe.
Amategeko ya Gabon na yo arakomeza kudashyingira abahuje igitsina, ibintu muri iki gihugu bikomeza gufatwa na benshi nka kirazira.