Ali Bongo Ondimba umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Gabon, n’abandi bari inshuti na we, batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Noureddin Bongo Valentin yafatanywe na Jessye Ella Ekogha wahoze ari Umuvugizi wa Perezida ndetse n’abandi bantu babiri Bashinjwa ibyaha birimo ibya ruswa n’ubugambanyi.
Amakuru dukesha Radiyo mpuzamahanga y’Abafarasa avuga ko Noureddin Bongo Valentin yafunzwe by’agateganyo, mu gihe bagitegereje kuburanishwa.
Muri Kanama nibwo Igisirikare cya Gabon cyahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze amasaha make bitangajwe ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 64.27%.
Ali Bongo w’imyaka 64 yagiye ku butegetsi muri Kamena 2009 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa se Omar Bongo wari umaze imyaka 41 ku butegetsi.
Bikunze kugaragara ko muri Afurika iyo uwari umukuru w’igihugu avuye k’ubutegetsi mu buryo bwo kubuhirikwaho ,inshuti ze ,abo bakoranye ndetse n’abo mu muryango we batangira gukurikiranwa
Abakurikiranira hafi politike ya Gabon bavugako iri tabwa muri yombi yaba ari intangiriro yo kuryoza umuryango wa Bongo ibyaha byakozwe mu gihe cyose uyu muryango umaranye ubutegetsi.
Mu gihe cy’ubuyobozi bw’umuryango wa Ali Bongo muri Gabon cyaranzwe no gusahura umutungo wiki gihugu no kwibasira abatavugaga rumwe nawe.
Twabibutsa ko abasirikare bafashe ubutegetsi basezeranije abaturage ko bashyize imbere kurwanya ruswa n’ibindi byaha byose bifitanye isano nayo.
Mucunguzi Obed