Gabriel Hertis Kanyangonga, wabaye umujyanama wa RNC yishwe n’amarozi Kayumba Nyamwasa akaba ariwe uri gushyirwa mu majwi.
Gabriel Hertis Kanyangonga wari utuye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo akaba yarabaye Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’amatora ya RNC aho yari yungirije Patrick Karegeya.
Nyuma y’urupfu rwa Patrik Karegeya Kanyangonga yagizwe Umujyanama muri RNC,ariko azagukurwa kuri uwo mwanya mu buryo budasobanutse kuko yashinjwe kwenyegeza umuriro kuri Kayumba Nyamwasa ubwo yamugiraga inama yo kwegura biturutse ku iburirwa irengero rya Ben Rutabana.
Inkuru y’urupfu rwa Kanyangonga ryamenyekanye ku cyumweru nijoro taliki 04 Nyakanga 2021,mu mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’uRwanda aho benshi bavugaga mu ntero igira iti:Kayumba Nyamwasa aramwivuganye!Kayumba aramwivuganye.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Cape Town mu kiganiro yagiranye n’umwe mu banyarwanda bahaba yambubwiye ko urupfu rw’uyu Kanyangonga rwapanzwe na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa aho yifashishije umugore wari inshoreke ya Kanyangonga ituye mu mujyi wa Duruban,iyo nshoreke ikaba ariyo yaroze uyu mugabo,bikamuviramo urupfu.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko nta gitangaza gihari ko Kayumba ariwe waba uri inyuma y’urupfu rwa Kanyangonga kuko amaze kwicisha benshi mu bambari ba RNC abaziza kudahuza ibitekerezo aha twavuga nka Ben Rutabana waburiwe irengero RNC ikoresheje urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI,Nkurunziza Camir warashwe n’abagizi ba nabi n’abandi.