Muri Gahunda Leta y’u Rwanda ifiteharimo no kurwanya ikibzo cy’igwingira ry’abana ndetse n’imirire mibi mu banyarwanda, ibintu byatumye benshi bibaza aho iyi gahunda yo kurandura igwingira mu bana igeze.
Muri iyi Gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yari yihaye intego yo kugabanya imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira ikagera nibura kuri 19% mu mwaka Utah wa 2024. Ibi nibyo byatumye hashyirwaho gahunda zitandukanye zo kurwanya
Abana barakurikiranwa kugira ngo barebe imikurire yabo
Ibi nibyo ababyeyi benshi bahera ho bavuga ko ikibazo cyo Kugira abana bagwingiye kiri kugenda gikendera, ibintu binasubirwamo n’Ikigo nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera, aho umunyamakuru yasanze umubyeyi , wari yazanye umwana kugira ngo ahabwe amata ahabwa abana bagaragara nk’abashobora guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.
Mu buhamya bwe uyu mubyeyi Bazubagira wasanzwe ku kigonderabuzima yatangaje ko amaze kumenya ko umwuzukuru we ari mu mirire mibi yahangayitse cyane maze atangira kujya amukurikirana haba mu rugo no ku kigo nderabuzima, anatangaza ko kugeza ubu umwuzukuru we ahabwa amata atangirwa ku kigondera buzima
Ingo mbonezamikurire ni imwe muri gahunda za guverinoma zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Umuyobozi wa ECD ya Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro Massion Jean de Dieu na Mukandabereye Frotunate ukuriye urugo mbonezamikuririre rwa Kamuyira, Karembure mu karere ka Kicukiro nabo bagaruka ku musaruro ingo mbonezamikurire zitanga mu mikurire y’abana.
Ubushakashatsi bwa 6 ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS bw’umwaka wa 2019-20 bwagaragaje ko umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 5%, kuko bari bageze kuri 33% bavuye kuri 38% mu myaka 8 ishize.
uburyo abana bahurizwa hamwe bagahabwa indyo yuzuye
Gusa mu kwezi kwa 6 uyu mwaka habayeho gupima abana mu Cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi imibare igaragaza ko bageze kuri 25%.
Ni mu gihe intego ari ukugera kuri 19% mu mwaka utaha wa 2024.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga kandi ko mu mwaka wa 2022-2023 abana 739,527 bahawe ifu ya shisha kibondo mu gihe ababyeyi bayihawe bo bari 480,560.
Gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurwanya imirire mibi zirimo, Shisha Kibondo ihabwa abagore batwite n’abonsa, amata ahabwa abana bari mu mirire mibi, gahunda zijyanye n’isuku n’isukura, ifishi yo gukurikirana imikurire y’umwana, no gukangurira ababyeyi kugira akarima k’igikoni.
Ibi byose bigaragaza ko iki kibazo cyahagurukiwe ndetse ko cyafatiwe umwanzuro ukomeye n’ubwo intego kugerza ubu ntawavuga ko izaba yagezweho gusa hari ikiri kugabanukaho.
Shisha kibondo zihabwa abana n’abagore batwite
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com