Abagera kuri 42 bari abarimu n’abakozi b’icyahoze ari ishuri rizwi nka APRODESOC – Nemba riherereye mu karere ka Gakenke, barishyuza agera kuri Miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana atatu mirongo itanu n’arindwi (21.151. 357 frw) bambuwe n’iki kigo , bakaba bamaze imyaka isaga 3 bishyuza none amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.
Ishuri ry’ababyeyi ryigenga rya APRODESOC -Nemba riherereye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba ryari rimaze imyaka isaga 30 ryigisha ubuhinzi n’ubworozi, icungamari, ubwubatsi n’amashanyarazi none kuri ubu ngo ryafunze imiryango kubera imyenda (amadeni) ribereyemo abantu batandukanye barimo abarimu, abakozi, abafatanyabikorwa barimo ba rwiyemezamirimo, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) n’icy’ubwishingizi (RSSB).
Bamwe mu barimu n’abakozi baganiriye na Rwandatribune.com bavuga ko ari akarengane bahuye nako kuko ngo bakoze bazi ko bagomba guhembwa nk’uko n’abandi bose bazinduka bajya guhaha ngo babeho neza n’imiryango yabo ari nayo mpamvu basaba inzego zibishinzwe kubishyuriza ku neza aho kugana inkiko.
Dusabimana Jean Baptiste ni umwe mu bagaragara ku rutonde Rwandatribune.com ifitiye kopi uberewemo ideni ringana na miliyoni eshatu na magana arindwi makumyabiri na bitanu na magana inane na makumyabiri n’atatu (3.725.823 frw). Agira ati ” Urabona amafaranga bambereyemo akabakaba miliyoni enye. Murumva ko ari menshi yagira icyo amarira uwayakoreye akiteza imbere , abana bakabona minerivali ndetse n’abatiga bakagira ibindi bakorerwa. Turabo gukorerwa ubuvugizi kuko dukomeje kurengana kandi twarakoze.”
Ni mu gihe mugenzi we Nyiransengiyumva Odette yambuwe agera ku bihumbi magana ane na makumyabiri na bitanu na magana atatu na cumi n’atandatu (425.316 frw). Aganira na Rwandatribune.com yavuze ko ngo mu gihembwe bahembwaga ukwezi kumwe , andi agasigarayo gutyo gutyo kugeza bambuwe na n’ubu.
Ati” Nko mu gihembwe kimwe cy’amezi 3 baduhembaga mo ukwezi kumwe bigakomeza gutyo gutyo ubwo n’amafaranga niko yagendaga yiyongera. Turasaba abafite kurenganura abandi mu nshingano zabo kuturenganura kuko turababaye cyane.”
Si abarimu, abakozi n’abafatanyabikorwa ( ba rwiyezamirimo) babihombeyemo gusa kuko ngo n’abaturiye iki kigo cy’amashuri bahombye byinshi. Umwe muri bo yagize ati ” Natwe duturanye n’iki kigo, gufungwa kwacyo byatugizeho ingaruka myinshi kuko nk’abanyeshuri baburaga amacumbi mu kigo, nitwe twabacumbikiraga mu mazu yacu ndetse n’abari bafite Butiki babonaga abakiriya bugufi bakinjiza ifaranga ndetse n’abahinzi bakabona aho bagurishiriza umusaruro bejeje. Icyo twifuza nuko iki kigo cyakongera gufungura ariko cyane cyane kikigirwamo imyuga kugira ngo abana bacu bamenye imyuga yatuma bihangira imirimo.”
Ngo nyuma yo kubona ko nta bundi buryo bwo kwikura mu gihombo baguyemo, abahagarariye iri shuri ry’ababyeyi mu by’amategeko bafashe umwanzuro wo gufunga imiryango hakabanza gukemurwa ikibazo cy’iyo myenda (amadeni) aho gukomeza kuyongera.
Umuyobozi w’ikigo cya APRODESOC Nemba Nzabanita Vital yemera ko uwo mwenda abo barimu n’abakozi bavuga bawubarimo Koko ndetse ko atari n’abo gusa kuko ngo barimo asaga miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 frw) kuko hari ayo babereyemo ba rwiyezamirimo babagemuriraga ibiryo n’ibikiresho, imisoro y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’icy’ubwishingizi (RSSB).
Agira ati” Nibyo koko turimo imyenda y’abarimu n’abakozi ndetse si n’abo gusa kuko hari n’abafatanyabikorwa bagiye batugemurira ibiryo n’ibikoresho , abagiye batuguza amafaranga n’abandi banyuranye barimo n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ( Rwanda Revenue Authority) n’icy’ubwishingizi (RSSB), yose hamwe tukaba turimo asaga miliyoni 15.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga impamvu bahisemo gufunga imiryango aho agira ati ” Ikigo cya APRODESOC Nemba cyafunguye imiryango mu 1989, tugeze mu 2020 tubona imyenda igenda yiyongera noneho dufata icyemezo cyo gufunga kuko n’abanyeshuri bagendaga bagabanuka kuko twari dusigaranye abagera ku ijana gusa. Bityo, inteko rusange y’abanyamuryango ba APRODESOC Nemba iraterana ifata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose harimo no gufunga ishuri kugira ngo harebwe uwagifata akishyura iyo myenda yose turimo kandi twabisobanuriye n’abakozi bose. Bityo, ikigo twagishyize mu maboko y’akarere nkuko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 18/02/2020 Rwandatribune.com ifitiye kopi yandikiwe ubuyobozi bw’akarere ivuga ko cyeguriwe icyo kigo nta kiguzi uretse kwishyura iyo myenda kagakomereza ibikorwa muri izo nyubako cyangwa se bagashaka undi wagira ibyo ahakorera ariko bakishingira iyo myenda kuko Leta nk’umubyeyi yabona uko yishyura. Ntacyo tutemera ariko abo barimu nababwira ko ikibazo kizwi n’akarere ko bakomeza gutegereza nkuko natwe dutegereje.”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias avuga ko ishuri ryatangiye ari ishyirahamwe ry’abayeyi (Ryigenga ) ariko noneho aho Politiki ya Leta yo kubaka amashuri y’ubuntu (y’ibanze y’imyaka 9 na 12 ) , ya mashuri yigenga yose yabuze abanyeshuri, bityo atangira guhomba ariko ngo akarere karateganya kuzafata icyo kigo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Agira ati ” Nkatwe, nk’akarere kubera ko tubona ari ikigo gikomeye , njyanama yagitanzeho umurongo ivuga ko akarere kazafata kiriya kigo ariko mbere yo kugifata hari bimwe na bimwe bigomba kubanza byakemuka kuko ubundi nuko mu ngengo y’imari tutari twabiteganije gusa turateganya ko twayishyura noneho ikigo tukagikoresha ariko kubera ko miliyoni zisaga 150 ntazo dufite ubu, nkuko njyanama yabifasheho icyemezo , ikizakorwa nuko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha cyazashyirwamo cyane ko twifuza ko ishuri ry’imyuga rito rya TVT Nyarutovu twari dufite ariho ryakwimurirwa noneho tugasaba na WDA ko yatwongereramo abanyeshuri, ishuri rigakomeza.”
Meya Nzamwita Déogratias yakomeje ashimangira ko nta deni akarere kabereyemo abo bahoze ari abarimu n’ abakozi ba APRODESOC Nemba gusa ngo nta kindi gisubizo uretse gutegereza byananirana bakagana inkiko bakarega ishyirahamwe ry’ababyeyi (Association des Parents) ryashinze icyo kigo.
Yagize ati ” Njyanama yarabisuzumye ibona ko igihe akarere kazabonera amafaranga kazafata icyo kigo kuko kirimo amadeni menshi asaga miliyoni 150 , bityo kubera ubukungu bwifashe nabi kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’akarere by’umwihariko, niba batabashije kwihangana ngo akarere kabanze kabone ubushobozi, twabagira inama yo kugana inkiko.”
Si ishuri ry’ababyeyi rya APRODESOC Nemba gusa ryafunze imiryango mu karere ka Gakenke kuko hari n’irindi nanone ry’ababyeyi rizwi nka Nkunduburezi riherereye mu murenge wa Janja rimaze imyaka isaga 7 rifunze ndetse n’irindi rimwe ryo mu murenge wa Ruli.
SETORA Janvier