Muri Gakenke, ikibazo cy’ibyumba bishaje byigirwamo n’abana kiri mu bihangayikishije, yaba abanyeshuri ubwabo, abarezi ndetse n’ababyeyi by’umwihariko muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.
Urugero ni urw’abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Kamubuga mu murenge wa Kamubuga batabaza leta kubafasha kububakira ibyumba by’amashuri bigiramo kuri ubu byabaye umusaka aho bahorana impungenge ko bishobora kubagwaho.
Ubuyobozi bw’iri shuri rya GS Kamubuga buvuga ko bufite ikibazo cy’ibyumba bitatu bishaje kuburyo bumva ari ikibazo kubyigishirizamo abana bato bityo bagasaba leta kubafasha kubivugurura kuko bo nta bushobozi babona bwo kubivugurura.
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko nko mu gihe cy’imvura iyo iguye abana barabimura bakabajyana mu bindi byumba birimo abandi banyeshuri kugira ngo batanyagirwa na cyane ko baba bafite impungenge ko hari ubwo bishobora kubagwaho, izo mpungenge zigatuma bahorana ubwoba bigatuma batigisha neza bisanzuye.
Uku gusaza kugaragarira cyane cyane ku isakaro aho amabati yamaze gutora umugese, ibiti biyafashe byaravungaguritse ku buryo hari n’igice kiva mu gihe cy’imvura. Ikindi ni uko ibyo byumba ari bitoya, nta sima ntibikoze neza nta n’isima irimo n’ibibaho abana bigiraho ni bitoya, inzugi n’amadirishya bikozwe mu mbaho nabyo byamaze gusaza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695 kugirango ikibazo cy’ibyumba bike muri aka karere gikemuke, hakaba hari kandi n’ibindi bisanzwe 320 bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aime François avuga ko hari gahunda bafite yo gusanura ibyumba by’amashuri byangiritse cyane ko mu karere kose harimo ibyumba 320 byangiritse bikeneye gusanwa bityo bakaba bategereje kubona amafaranga ubundi bagatangira ibikorwa byo gusana.
Yagize ati: “Nibyo koko dufite ibyumba by’amashuri bigera kuri 320 mu karere kose byashaje ndetse bimwe bitakigirwa mo bitewe n’ukuntu bimeze, rero bikaba bieneye kuvugururwa nk’akarere dufatanyije na Minisiteri y’uburezi turimo gushakisha amafaranga kuburyo namara kuboneka bizasanwa byose.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu hari ibyumba by’amashuri 17 birimo kubakwa mu mirenge itandukanye, ariko hakaba hari n’ibindi byumba 40 bizubaka mu kiruhuko gitaha kuko n’amafaranga yabyo yamaze kuboneka bityo bikazafasha abana kwigira ahantu heza kandi hasobanutse.
Muri iyi myaka itatu ishize yabanjirije uwa 2023 mu gihugu hose hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abana bakora bajya ku ishuri; ibyo byiyongeraho ubwiherero ibihumbi 31 n’ibikoni bisaga 2604.
Ariko n’ubwo iyi ntambwe yatewe mu bigaragara ibi byumba ntibihagije kuko hagikenewe nibura ibindi bisaga ibihumbi 16 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abana bakora ari nayo mpamvu Minisiteri y’Uburezi iheruka gushimangira umugambi wayo wo gukomeza kongera ibikorwa remezo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com