Mu myaka yashize mu Rwanda abantu b’igitsina gore bafatwaga nk’abanyantege nke, bigatuma hari imirimo imwe n’imwe bahezwagamo, kuberako yitwaga ko ikorwa n’abagabo gusa.
Gusa kuri ubu, abagore n’abakobwa bo mu karere ka Gakenke bigobotoye iyi ngoyi y’imyumvire ishaje kandi idaha agaciro umugore, Bahitamo guharanira kwerekana ko n’abo bafite ubushobozi nk’ubw’abagabo.
Ibi bigaragara muri bamwe mu bari n’ategarugori bafashe iya mbere bakayoboka inzira yo gushaka amafaranga mu birombe by’amabuye y’agaciro ( Mining).
Ubwo umunyamakuru wa rwandatribune.com yageraga mu murenge wa Cyabingo, mu Kagari ka Rukore, ahazwi nko ku Muyange yasanze hari abagore bagera kuri 27 barimo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe binjiyemo munda y’isi (indani ) baterera umucanga (ingwa) hejuru abandi bagenda bawutwara bawushyira aho ugomba gutunganyirizwa ukavanwamo Gasegereti (cassiterite)
Twagize amatsiko yo kumenya icyatumye aba bagore bafata iya mbere bakareka kwirirwa mu rugo ahubwo bakaza gukora aka kazi kavunanye muri MUREHE MINING Company ltd, maze twegera bamwe muri bo badutangariza muri aya magambo “
Uwitwa Marie Louise yagize ati ” Naje hano mu kazi nzi ko ikinzanye ari amafaranga yo yutunga urugo rwanjye, ndetse nkanateganyiriza iminsi iri imbere dore ko ntawumenya uko ejo azaba ameze.
Akomeza avuga ku gitsina gore cyiyumvisha ko batakora akazi kabavuna cyane bigatuma nk’umubyeyi ananirwa gukora izindi nshingano nazo ziba zitoroshye.
Aha yagize ati “iyo uzi icyo ushaka ibigusubiza inyuma ubyima umwanya wawe, kandi ugakoresha imbaraga zawe zose, nk’uko n’abagabo batazana ubutesi, mu kazi ngo nawe ntajya azana ubutesi mu kazi ngo kandi n’izindi nshingano agira nk’umubyeyi mu rugo nazo azikora nkuko bikwiye.
Pascaline nawe yagize ati ” umuntu udashaka gukora ntiyagakwiye no kurya ,ngo kuko niba abagore bakenera kurya bakamenyeko igihe cyamanu cyarangiye bagakura amaboko mu mifuka bagakora uko bashoboye ngo ariko bakareka gutegera amaboko abagabo babo bibwirako aribo bazabahahira gusa ,
Ngo iki nicyo cyatumye aza gushaka akazi muri MUREHE MINING COMPANY ltd ukorera muri Gakenke, aho agera akoresheje urugendo rw’isaha imwe n’igice avuye mu karere ka Musanze .
Bose Basoza bagira inama bagenzi babo babadamu, kutitinya, bagatinyuka bakumvako n’abo bashoboye, bagahesha ishema uwabasubije Agaciro bari barambuwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Umuyobozi w’iyi kampani (company) MUREHE MINING COMPANY ( MMC ) Bwana BIHAME KANYAMUHANDA Emmanuel aganira na rwandatribune.com imubaza niba gukoresha abagore bitanga umusaruro nk’uwo yakabaye abona iyo aza kuba akoresha abagabo gusa .
Asubiza agira ati “Kuba ari umugore cyangwa umugabo sibyo bituma umusaruro wiyongera, Ahubwo iyo nk’umukoresha uhaye umukozi ibikenewe byose kandi ku gihe nawe aguha umusaruro ushimishije.
Akomeza agira ati ubu mfite Abakozi 53 muri icyi gihe cyo kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, muri bo 27 ni abagore kandi umusaruro uraboneka ndetse cyane kuko Abagore bakora bafite kuraje bagamije gukuraho ikintu cyo kuvuga ngo abagore ntibashoboye .
Asoza agira inama abakoresha kutagira uwo bima amahirwe yo gukora bitwaje ko ari umugore ngo kuko nawe ashigikiwe yagaragaza icyo ashoboye, nk’uko leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda y’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ngo no mu kazi byakabaye bityo maze u Rwanda rukava mu bihugu biri mu nzira y’iterambere rukajya mu bihugu byateye imbere.
Masengesho Pierre Céléstin