Abaturge bo mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke,ho muntara yamajyaruguru yu Rwanda baratakamba bavuga badahabwa nk’uko bikwiye serivise zirimo kwandikisha abana mu iranga mimere, ndetse no kwandukuza ababo bitabye Imana ,biturutse kukibazo cyuko nta muyobozi ushinzwe iranga mimerere bagira ibyo bikabateza ibibazo binyuranye,ku rwego rwo hejuru.
Uwimpuhe Venuste agira ati “Hari abantu bo mu miryango yacu bagiye bapfa kugeza ubu bakibarwa muri sisiteme nk’abariho, kandi nyamara bakagombye kuba barayikuwemo. Ibyo usanga bitugiraho ingaruka nyinshi kuko nk’iyo tugiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bidusaba no kubishyurira tukabihomberamo, nyamara ikosa atari iryacu, ahubwo bituruka ku kuba uwagakwiye kubidufashamo ku Murenge ngo aduhe serivisi yo kubandukuza mu bitabo atajya aboneka”.
Nyiramana Liberatha ati “Abana bacu bamaze icyo gihe cyose barabuze uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere kimwe n’abandi Banyarwanda. Tuza ku Murenge bakatubwira kuzagaruka mu gihe runaka, cyagera tukaza bakongera kutubwira ikindi gihe gutyo gutyo, amezi agashira, umwaka ukageramo none dore imyaka irirenze abana bacu barabuze uburenganzira busesuye bwo kwandikwa mu irangamimerere. Leta nidutabare rwose”.
Yakomeje agira ati “Turasaba ko umukozi ubishinzwe aza akicara hano ku Murenge tukajya tumubona buri uko tumukeneye, akaduha serivisi natwe tukagira uburenganzira nk’abandi”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nabwo buhamya ko iki kibazo kizwi kandi kiri mu nzira zo gukemuka nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse
Ati “Hari imyanya imwe n’imwe itarimo abakozi duheruka gushyira ku isoko kandi n’uwo mwanya w’umukozi ushinzwe irangamimerere muri Mataba ni umwe muri yo”.Turabizi ko aba bakozi bakenewe mu maguru mashya, kuko nka serivisi zimwe na zimwe hariya kugira ngo abaturage bazihabwe, bijya bidusaba rimwe na rimwe koherezayo umukozi uturutse ahandi. Natwe tuba tubona ari ibintu bibangamye, ariko nakwizeza abaturage ko icyo kibazo kizakema.
K’urundi ruhande, abaturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe, bagashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kubigendamo biguru ntege ndetse ko byatangiye kubagiraho ingaruka.
Rwandatribune.com