Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke gutangira gukora ibikorwa byo kurwanya isuri.
Ibi yabivuze ubwo yari yasuye abarema isoko rya Gakenke, aho yabibukije ko igihe cyiza ari iki ng’iki cyo gucukura imirwanyasuri, gukora amaterasi, gutera ibiti ngo kuko ibi bikorwa bikorwa muri aya mezi ya Nyakanga –Kanama, mbere y’uko imvura yo mu kwezi kwa Nzeri itangira kugwa.
Ibi yabivuze nyuma y’uko mu mezi atatu ashize mu karere ka Gakenke habaye ibiza bidasnzwe, bigahitana abantu benshi ,ndetse ni bikorwa remezo bikahangirikira bitewe nimvura yamahindu ,yaguye kukigero cyihejuru .
Akaba yasabye abaturage n’abayobozi gutangira gukora ibikorwa byo gufata amazi, gucukura imirwanya suri no gutera ibiti bifata ubutaka, mu buryo bwo kwirinda ko ibyabaye mu kwezi kwa Mata n’ukwa Gicurasi byakongera kubaho.
Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’Intara buzagerageza guhozaho gukangurira ababishinzwe ,ba Agronome, n’abakanyamashyamba kubyitaho .
Niyonzima Jean Claude, umuturage utuye mu karere ka Gakenke nawe yavuzeko bababajwe n’ibyago byabagwiririye ngo n’abo bakaba bagiye gukora ibishoboka byose bakirinda ko hari icyakongera kubabaho ,
Abajijwe nkawe icyo agiye gukora yavuze ko agiye gucukura icyobo gifata amazi aturuka ku nzu ye kugira ngo isambu ye itazongera gutemba.
Mutabazi Leonidas nawe yatangarije rwandatribune.com ko agiye gukora ubukangurambaga ku baturanyi be bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka, bakajya mu midugudu.
Guverineri Gatabazi yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Gakenke gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bambara agapfukazuru- munwa neza nkuko biteganijwe, birinda kugatizanya.
Yanavuzeko abaturage bagomba guhindura imyumvire ivuga ko nta ndwara iri mu cyaro, aho yababwiye ko ari ukwibeshya, ngo kuko batubiye gato bagateshuka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakumva no mu Gakenke cyahageze.
Ibiza biheruka kwibasira uturere dutandukanye byashegeshe akarere ka Gakenke ku kigero cyo hejuru kurusha utundi turere kuko byahitanye abaturage 23, bisenya amazu, imiryango isaga 1600 isigara iheruheru imihanda n’imyaka birangirika.
Masengesho Piérre Céléstin