Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko politiki y’uyu muryango ishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda no kubaka iterambere ridaheza n’umwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 11 Nyakanga 2024, ubwo yari kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke, mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Mu ijambo yagejeje ku baturage babarirwa mu bihumbi, baturutse mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze, yababwiye ko amahitamo y’Abanyarwanda mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, akwiye gushingira ku bikorwa.
Ati “Tuzagira gute? Tuzatora, gutora ni uguhitamo, ku gipfunsi, kuri FPR. Icyo bivuze rero, uko guhitamo, usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, ukareba urugendo tumaze kugenda uyu munsi, uko gutora ubundi biba bikwiye koroha, ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki ariko hagati aho, hari n’ibikorwa.”
Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze ko gutora FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari ukujya mbere mu rugendo rugana ku majyambere.
Ati “Mwebwe rero, hagati yanyu mumaze kwiyubaka, kwiyubakamo ubushobozi, abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga, iki tugiyemo cyaba ari cyo kitubera imbogamizi. Ahubwo kwa gutera igikumwe, bisobanuye ngo turakomeye, turiteguye gukora ibyiza n’ibindi biduteza imbere.”
Yavuze ko politiki ya FPR Inkotanyi, yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ritagira uwo risiga inyuma.
Ati “Iyo mihanda, ayo mavuriro, amashuri, amashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere, bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere ntan’umwe usigara inyuma.Tuzafatanya.”
Kandida-Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, anashyigikiwe n’imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.