Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mataba mu karere ka Gakenke bavuga ko babangamiwe bikomeye no kuba hari ikiraro kibahuza n’imirenge cyacitse bakaba batakibasha guhahirana n’imirenge 4 bahana imbibi.
Uyu murenge uhingwamo cyane ikawa n’inanasi ngo uri mu gihombo mu gihe kingana n’umwaka urenga kubera ko kugeza umusaruro w’ibyo bejeje ku isoko bisigaye bibahenda.
Iyamuremye Donatien yagize ati ” Ikiraro kiduhuza na minazi na Base cyaracitse dore ubu umuhanda ugarukira aho,ntabwo wakwambutsa ibintu ngo ujye gucuruza nko kuri Base cyangwa iriya za Coko byose biratugora ibyo twejeje ntacyo bikitumarira kuko kubigeza ku isoko bisaba kuzenguruka bikaduhenda.aho twikorezaga amafranga igihumbi dusigaye tuhikoreza ibihumbi bitatu na Magana atanu.”
Nyiramihigo Caritas nawe ati ” Aka gace dutuyemo keramo ikawa,inanasi ndetse n’urutoki mugihe byeze kubigeza ku isoko biratugora cyane kuko bidusaba kuzenguruka tukajya guca muri Burera cyangwa se tugakoresha ubwato bw’umuvure twambuka tujya Muhanga.Biratugora kuburyo nta nyungu tukibona mubuhinzi bwacu tukaba dusaba abayobozi kudufasha kubakirwa ikiraro tukabasha kwiteza imbere”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias yavuzeko iki kibazo bakizi ariko ko umwaka utaha bazagishakira igisubizo.
Yagize ati “Ikibazo kirahari kandi giterwa nuko hari umugezi wa mugambazi uturukamo amazi menshi ariko umwaka utaha hazatangira kubakwa ikiraro gikomeye gikoreshejwe beto kikaba aricyo kizakemura icyo kibazo,abaturage rero bashonje bahishiwe barasabwa kuba bihanganye bagategereza umwaka utaha kuko kiri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.”
Aba baturage bavuga ko ikibazo atari ikiraro gusa kuko n’ubwato bakoresha bambuka nyabarongo bajyana imyaka yabo mu karere ka Muhanga nabwo butanoze kuko bakoresha ubwoto bw’ibuti akeshi bubateza impanuka.
UWIMANA Joseline