Mu Mudugudu wa Bushagashi mu Kagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’umukobwa wari utwite inda y’imvutsi bwacya bakayibura bakabura n’umwana, bakaza gusaka mu rugo iwabo, bakabona uruhinja mu ndobo yashyizemo nyuma yo gukuramo inda.
Ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, nyuma yuko uyu mukobwa wari utwite yabyukaga, ariko inda ikabura.
Umubyeyi w’uyu mukobwa, yamubajije icyabaye, ariko ntiyamusubiza ariko arebye neza abona amaraso ku gatsinsino, ahita atabaza mu baturanyi ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu abamenyesha ishyano yagushije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niyomwungeri Robert yagize ati “umubyeyi w’umwana yabyutse mu gitondo n’umukobwa abyutse, abona nta nda agifite kandi yari afite inda nkuru igera mu mezi arindwi, kandi yari yaratangiye kugaragara, amubajije uko byagenze, undi araceceka.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Umubyeyi we ni ko guhuruza abaturanyi n’umuyobozi w’Umudugudu, batangira gushakisha mu nzu, bakuramo akadobo karimo uruhinja rwitabye Imana.”
Uyu mukobwa ukurikiranyweho gukuramo inda kandi, asanzwe afite umwana w’imyaka itanu na we yabyariye mu rugo.
Abajijwe ibyo gukuramo iyi nda, uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yemeye ko yayikuyemo koko ndetse ko yakoresheje ibinini yaguze mu gasantere kari hafi y’iwabo.
RWANDATRIBUNE.COM