Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke ukurikiranyweho gukubita umumotari.
Mu butumwa RIB yashize ku rukuta rwa Tweeter yavugaga ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu karere ka gakenke Hakuzimana Valens n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho ku mbuga Nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu karere.
Amashusho y’ibikorwa byo gukubita umumotari warimo agenda binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 aho yavaga Kigali yerekeza Gakenke yacicikanye ku mbuga Nkoranyambaga ku mugoroba wo kuwa 5 Nyakanga 2021.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yavuze ko nawe amashusho y’uyu muyobozi wari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake nawe yayabonye gutyo. Yagize ati: “Uwo mumotari yashakaga kwerekeza muri Rulindo avuye muri Gakenke. Mu kumuhagarika, ubwo yari ageze mu Murenge wa Muhondo, umenya yahutaje abamuhagaritse, na bo mu gushaka kwirwanaho, basa n’ababikora mu buryo bigaragara ko budahwitse”.
Ati: “Nanjye nabibonye gutyo mu mashusho, ariko urumva nyine, ibyo bibazo byatewe n’uko uwo mumotari yashakaga kwambukiranya uturere twombi kandi twese tuzi neza ko muri iki gihe cya Guma mu Karere bitemewe. N’ubwo abamuhagaritse babikoze nabi, ariko ubwabyo n’uwo mumotari yari yakoze amakosa. Abantu ntibakwiye kurenga ku mabwiriza ngo bakinishe iki cyorezo uko biboneye.”
Abagiye babona aya mashusho bose baguye mu kantu kuko umumotari yakubiswe akandagazwa mu buryo bugayitse ndetse bwatumye benshi babigarukaho biratinda.
Ibikorwa byo guhohotera abaturage bikozwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze si ubwa mbere bigaragaye mu ntara y’Amajyaruguru dore ko no myaka yashize uwari Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi G Jean Paul yakatiwe n’urukiko azira gukubita umuturage .