Rumwe mu rubyiruko, n’abagore bahagarariye abandi ndetse n’abo bita inshuti z’umuryango baturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gakenke baravuga ko nyuma yo guhugurwa bakanamenya neza ku itegeko rijyanye no gukuramo inda bavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga ku bantu batandukanye.
Aya mahugurwa abonekeramo indorerwamo yo gufasha kugabanya ipfu zajyaga ziboneka rimwe na rimwe zikunda kwibasira abana batwaye inda bakiri abangavu bagakoresha imiti y’ibinyarwanda bikabaviramo ingaruka zo kuba bapfa.
Ni amahurwa yahuje abagera kuri 46 harimo bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere. Abagore bahagarariye abandi ndetse n’inshuti z’umuryango bahuguwe n’Umuryango Health Development Initiative (HDI), mu mushinga uterwa inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, agamije gufasha abantu batandukanye mu gusobanukirwa icyo itegeko ryo gukuramo inda riteganya.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko basobanukiwe neza icyo iri tegeko rivuga kandi ko bagiye kwigisha abandi aho baturutse mu mirenge itandukanye igize aka karere
Uwamahoro Hyacente yaturutse mu murenge wa Kivuruga avuga ko bari bazi ko iryo tegeko rihari ariko ko batari bazi icyo rivuga n’abo rireba, ariko bararimenye kandi ko bagiye kwigisha n’abandi.
Yagize ati”ntabwo twari tuzi akamaro ka ririya tegeko ariko ubu twasobanukiwe abo rirenganura kandi nk’ibyo ntabyo twari tuzi, nk’ubu abana bato baterwa inda kandi ugasanga ayitwite atayishimiye, akabyara umwana atishimye, akamurera atishimye, n’uwo abyaye akabaho ubuzima bubi. Ubwo rero nk’uwo ibyiza ni uko ayikuyemo byamufasha ikindi ugasanga rimwe na rimwe iwabo bamutwara rwihishwa bakamujyana mu bantu bavura kinyarwanda bakamuha imiti akayikuramo nabi ikaba yamuhitana we n’uwo yaratwite batazi ko bakabikoze mu buryo bwemewe n’amategeko”
Kubwimana Deogratias nawe yagize ati” abantu benshi bumva ko gukuramo inda ari uguta umuco ariko rero umuco uza kuko umuntu ariho, ubwo rero kuba wabyara umwana uzicwa n’agahinda cyangwa se uwo uzabyara ugapfana nawe kubera ubuzima utahisemo cyane ko abo itegeko ryemerera gukuramo inda ari abafite impamvu zigaragara zirimo kuba yarafashwe kungufu cyangwa yaratewe inda n’uwo atazi mbese yarahohotewe”.
Yakomeje avuga ko ibyo byose hari abatamenya ko hari itegeko ribarengera bakajya bazikuramo rwihishwa bikaba byanabaviramo ingaruka nyinshi zitandukanye harimo no kuba bapfa, icyo tugiye gukora rero ni ukwigisha abantu bo mu byaro iwacu aho twaturutse.
Dr Aphrodis Kagaba, ni Umunyamabanga mukuru wa HDI avuga ko kuba bateguye aya mahugurwa ari ukugira ngo abantu bamenye amategeko abarengera.
Yagize ati” nzi neza ko icyemezo cyo gukuramo inda ari icyemezo gikomeye ariko iyo nyirubwite yabitekerejeho akifatira icyemezo cyo kubikora, itegeko rirabimwemerera. Itegeko rero ryaje rije kurengera ingaruka za bamwe bajya bakuramo inda mu buryo budakwiye bujya bunabaviramo ingaruka.
Yakomeje avuga ko ikindi ari uko basuye amagereza basanga abantu benshi bafungiye icyo cyaha ari abakomoka mu byaro ukibaza niba abo mu mujyi batabikora, avuga ko basanze bo barasobanukiwe iryo tegeko bakabikora mu buryo bwemewe n’amategeko ari nayo mpamvu ubu bahuguye aba bo mu byaro ngo n’abo bagende babafashe kwigisha abandi”.
Mu baterwa inda zitateganyijwe zikanabagiraho ingaruka cyane mu Rwanda biganjemo abana bari munsi y’imyaka 18.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu Karere ka Gakenke mu myaka itatu ishize abana b’abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 678, aho mu mwaka ushize wonyine habaruwe abasaga 200, bagiye bahura n’ibibazo birimo gutakaza amashuri, kwirukanwa mu muryango bibaviramo gukora uburaya n’ibindi.
Uwimana Joselyne