Bamwe mu banyamuryango ba koperative Dukunde kawa Musasa, bakomeje kwibaza bati”Ese niba abashinjwaga kunyereza umutungo wa koperative Dukunde kawa Musasa baragizwe abere n’inkiko umutungo wa koperative wanyerejwe nande?”.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Rwanda Tribune, hagamijwe gusesengura no kumenya aho umutungo wa koperative Dukunde kawa waba wararigitiye, hari amakuru amwe yagiye agerwaho agaragaza ko ibyakozwe n’umuyobozi mushya wa Koperative Dukunde kawa, Nshimyimana Ernest biteye inkeke aho hari amafaranga yagiye yoherereza umugore we nk’ideni afitiwe na Koperative kandi ari ntaryo.
Nshimyimana Ernest yagiye agura ibintu bihenze amaze kugera mu kazi
Nshimyimana Ernest , yatangiriye akazi nk’umuyobozi Mukuru wa koperative Dukunde kawa ku itariki ya 01 Nzeri 2020, Aho yari asimbuye umwe mu bari barashyikirijwe inkiko Nsanzamahoro Isaac, waje kugirwa umwere n’ inkiko hamwe na bagenzi be Ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa koperative Dukunde kawa bari bageretsweho n’ Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu NIYONSENGA Aime Francois afatanije n’uwahoze Ayobora Umurenge wa Ruli NIZEYIMANA Jean Marie Vianney , ubu wabaye umuyobozi w’akarere ka Gakenke.
Nshimyimana Ernest akimara guhabwa akazi nk’ umukozi uhoraho mu kwezi k’ukwakira 2020 muri iyi koperative Dukunde kawa yatangiriye ku mushahara ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana arindwi (700,000 frw ), Nyuma yaje kongezwa umushahara mu kwezi k’ukuboza 2020, agezwa ku bihumbi Magana inani y’amafaranga y’u Rwanda (800,000Frw ).
Abanyamuryango ba koperative bavuga ko yaje kugura imodoka ku Itariki ya 08 Ukuboza 2021, ifite agaciro kagera hafi ku mafaranga Miliyoni cumu n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12,000,000frw).
Abanyamuryango batangiye Kugira impungenge z’aho amafaranga ya koperative yarigitiye aho bagira bati” kuva Nshimyimana Ernest umuyobozi Mukuru yagera mu kazi ngo iyo ufashe igiteranyo cy’umushahara cyose kuva yagera mu kazi hatavuyemo ifaranga na rimwe Ko igiteranyo cy’umushahara cyose bihura na miliyoni Icyenda n’ibihumbi Magana abiri (9,200,000frw) Kandi ngo akaba atagura imodoka yaguze !! Amafaranga yayiguze yavuye he ko yinjira mu kazi ntayo yarafite?”.
Ikindi aba banyamuryango bavuga ko ngo yakoze ubukwe bw’akataraboneka bufite agaciro ko hejuru bwabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 07 Kanama 2021 .
Nyuma y’ubukwe ngo uyu muryango mushya wa Nshimyimana Ernest, umuyobozi mushya wa Koperative Dukunde kawa waje gufata indege ujya mu gihugu cyo hanze y’igihugu y’u Rwanda mu kwezi kwa buki ( Honey moon) , ariho bahera bibaza bati:” Ibyo byose ntaho bihuriye n’inyerezwa ry’umutungo wa koperative?”.
Ikindi ngo ni uko visi meya Niyonsenga we ubwe nyuma yo gufunga abakozi ngo yatumyeho umuntu n’ijoro kuri Nshimyimana Erneste ngo amubwira ko agiye kumwohereza muri Koperative Dukunde kawa agakora uko ashoboye bakabona Amafaranga yo kugura ibitumbwe kugirango batazayabura abaturage bakazamura ikibazo bigasakuza uruhare rwe mu gusenya Koperative rukamenyekana.
Kandi ngo amusezeranya ko nabimukorera azakora uko ashoboye akamuha uwo Mwanya ari naho nawe yagezemo ngo biramunanira bamushakira umwungirije uhembwa umushahara fatizo w’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (600,000frw) nabyo birananirana bongeraho n’umukonsilita ubafasha kubona inguzanyo.
Ese koko ibivugwa n’abanyamuryango bifite ishingiro?
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Rwanda Tribune, mu kumenya niba koko haba hari ikimenyetso kigaragaza cyangwa cyerekana inyerezwa ry’umutungo wa koperative Dukunde kawa Musasa, ikinyamakuru cyasanze ko Kugira amakenga kw’aba banyamuryango byaba bifite ishingiro.
Urugero rumwe Muzo Rwanda Tribune ifitiye gihamya ni uko hari umuntu wagaragaye yishyura Miliyoni eshanu Koperative Dukundekawa nanone kandi anishyura Miriyoni eshatu NYIRAMAHORO Regine Pacis, aha Umunyamakuru yihutiye kumenya ni ibiki Dukunde Kawa yari yishyuriwe ayo mafaranga aho byagaragaye ko yishyurwaga Ikawa zari yagurishijwe
Hari kawa zaguzwe kuri koperative Dukunde kawa, Ziguzwe Amafaranga angana na miliyoni umunani noneho Nshimyimana Erneste atanga konti ebyiri zo kwishyurirwaho amafaranga ; imwe ya Koperative n’ indi y’ umuntu wagaragajwe nk’aho koperative yari imubereyemo amafaranga Miliyoni Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ( 3,000,000frw) kugirango yishyurwe ,
Nshimyimana ngo yaje kumuha Numero ya konti 4009100616622 iri Muri banki ya Equity ibaruye ku mazina y’uwitwa Nyiramahoro Pacis Regine, ngo bamwishyure iryo deni koperative imufitiye kuri ayo mafaranga yari yaguzwe ikawa.
Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021, nibwo ayo mafaranga Miliyoni Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yishyuwe kuri banki ya Equity , ishami rya Kimironko kuri taranzagisiyo No 505770.
Nshimyimana yakomeje agaragaza ko amafaranga asigaye miliyoni Eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ( 5,000,000frw) yashyirwaga kuri konti ya koperative iri muri banki ya Kigali ( inyemezabwishyu Dufitiye kopi).
Ntibyatinze kuko ku munsi ukurikiyeho ku itariki ya 26 Ugushyingo 2021, binyuze Muri banki ya Kigali uyu wari waguze ikawa yishyuye amafaranga y’umwenda miliyoni Eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000frw) yari asigayemo koperative Dukunde Kawa Ariko yo ashyirwa kuri konti ya koperative.
Ese Ko kwishyura ideni ari ibisanzwe nimba koko koperative Dukunde kawa yari ifitiye ideni Madamu Nyiramahoro Pacis Regine Abanyamuryango bahera he bavuga ko ari amafaranga ashobora kuba yaranyerejwe n’umuyobozi Mukuru mushya Nshimyimana?
Mu bucukumbuzi bwakomeje bukorwa ku ideni ryishyuwe Nyiramahoro Pacis Regine , ntibwabashije kumenya neza icyo iryo deni ryishyurwaga , ahubwo bwagaragaje ko Nyiramahoro Pacis Regine ari Umugore wa Nshimyimana Erneste mu buryo bwemewe n’amategeko ,
Ariho Abanyamuryango bahera basaba inzego bireba gukora iperereza kucyo Ayo mafaranga yishyurwaga koko nimba gihari .
Twabajije Nshimyimana Erneste, umuyobozi Mukuru wa koperative Dukunde kawa, icyo abivugaho ntiyasubiza araruca ararumira, ariko mbere yaho yari yagerageje gutera ubwoba itangazamakuru avuga ko inkuru nisohoka azitabaza inkiko, ati” Mu gihe utangaje umushahara wanjye, binyuranije n’itegeko, mfite uburenganzira busesuye bwo kwitabaza amategeko akandengera.
Kuba utanyuzwe n’igisubizo wahawe n’uburenganzira bwawe, igisubizo wahawe kigumyeho. Ariko, ndifuza kumenya Impamvu z’amakuru ukeneye naho zihuriye n’inshingano zanjye. Ikindi nagirango nibutse ko umuntu afite uburenganzira ahabwa n’itegekonshinga, yaba k’umutungo we bwite, ubuzima bwe bwite n’umuryango we”.
Iyi Nkuru yakozwe mu nyungu z’amanyamuryango ba koperative Dukunde kawa bakomeje kwibaza aho umutungo wabo warigitiye cyane ko abari barawukurikiranyweho ku binyoma byahimbwe nk’uko byagaragajwe n’inkiko barekuwe.
Nyiramahoro Pacis Regine yahakanye ko nta Mwenda yari afitiwe na Koperative Dukunde kawa
Nyiramahoro Pacis Regine yahakanye ko iyi koperative dukunde kawa nta Deni yigeze imugirira ,
Abajijwe ku mafaranga Miliyoni eshatu yanyujijwe kuri konti ye iri muri Equity bank yavuze ko nta mafaranga yigeze yakira kandi ko ngo nta deni koperative yari imufitiye nk’uko umugabo we Nshimiyimana Erneste yavugaga.
Ni uruhe ruhare visi meya Niyonsenga afite muri iri nyerezwa ry’uyu mutungo wa koperative Dukunde kawa?
Nk’uko NTAHOBAVUKIYE Jeremie yabigaragaje neza Mu nkuru zacu zabanje Umushinga wo gusenya no Gusahura Koperative Dukundekawa watangijwe n’ Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois aho yasabye uburenganzira uwahoze ari Umuyobozi w’ Intara y’ amajyaruguru bwo gukoresha igenzura muri Koperative Dukundekawa ; kubera gutitirizwa, umuyobozi w’ Intara ngo yaramwemereye .
Ubwo Umuyobozi w’intara yaramaze kumwemerera, Yakuye Ku ntara Abakozi 3 ,Akura ku karere Umukozi 1, Asimbukira muri RCA imuha abakozi 2, Abagenzuzi yifashishije bose hamwe bari babaye batandatu .
Ku gitutu cy’ uyu Muyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yategetse inzego z’ umutekano gufata no gufunga NTAHOBAVUKIYE Jeremie wari Perezida w’ inama y’ Ubuyobozi n’inama Rusange ya Koperative Dukundekawa hamwe na Nsanzamahoro Isaac wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ iyo Koperative .
Yategetse ngo gufata no Gufunga Umubaruramali wa Koperative ariko ngo inzego z’ umutekano zamugezeho zisanga yaraye abyaye zimubwirako bidashoboka .
Ibi ngo byamufashije neza kuyobora iryo genzura uko abyumva aho yagiye ategeka abagenzuzi kwandika ibyo ababwira anatekereza ko byamufasha kugera ku Mugambi we Uremereye wo gusenya Koperative Dukundekawa no gushyiraho abayobozi bazajya bamushyikiriza amaturo kuko ngo aricyo abo yararimo afungisha bananiwe gukora.
Guhera Muri Nzeli 2019 nabwo Ikinyamakuru TV1 cyatabarije aba banyamuryango ko uyu Muyobozi w’ Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois ari kugaragaza umugambi utari mwiza wo guteza amakimbirane muri Koperative Dukundekawa.
Abanyamuryango bakomeza bavuga ko Ku itariki ya 18/09/ 2019 yafungishije Umucungamutungo wa Koperative Dukundekawa ,Ku itariki ya 19/9/2019 afungishije Perezida w’ Inama y’ubuyobozi wa Koperative Dukundekawa , Mu kwa 11/ 2019 yasohoye Raporo yakorewe i Musanze agaragaza ko asanze haranyerejwe umutungo, Muri raporo yakorewe i Musanze bigaragara ko Hanyerejwe 108,818,207 Frw , amadorari 1,436,457 (USD) n’amayero 19,104.3 (EURO).
Kuwa 10/12/2019 hasohotse itangazo ry’ uko asheshe Inteko rusange ya Koperative Dukunde kawa kandi ategura amatora abuza abanyamuryango kwiyamamaza nk’uko bikubiye mu Mabwiriza yasohoye abifashijwemo na RCA aho ku Ngingo ya Kane y’ayo Mabwiriza hagira hati :
“ Kugirango umuntu atorerwe kuba intumwa y’ abanyamuryango mu nteko rusange ya Koperative agomba kuba atarigeze aba intumwa kuva koperative yabona ubuzima gatozi kugeza ku munsi w’ amatora “
Kugirango wemererwe kuba umunyamuryango wa Koperative Dukunde kawa bisaba iki?
Itegeko N° 024/2021 ryo ku wa 27/04/2021 rigenga amakoperative mu Rwanda ku ngingo yaryo ya44 havuga Ibisabwa umunyamuryango wifuza kuba mu bagize inama y’ubuyobozi ,
Umunyamuryango ashobora kwiyamamariza cyangwa kwamamazwa kujya mu nama y’ubuyobozi bwa koperative ari uko yujuje ibi bikurikira, kuba afite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko;
kuba atari umukozi uhembwa muri iyo koperative; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6); kuba atarigeze anengwa na raporo y’igenzura ku bijyanye no kuyobora cyangwa gucunga umutungo wa koperative; kuba adakora ku buryo buziguye cyangwa butaziguye imirimo isa n’iya koperative hanze yayo.
Hari kandi kuba adakora imirimo yo kugemurira koperative; kuba atarigeze ahombya iby’abandi yari ashinzwe gucunga; kuba yaratanze umugabane we muri koperative; kuba azi gusoma, kwandika no kubara; kuba adafitanye isano kugeza ku gisanira cya mbere mu buryo butaziguye n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi cyangwa inama y’ubugenzuzi;no kuba mu gihe cy’amatora atari mu nama y’ubugenzuzi bwa koperative.
Ikigo cy’lgihugu gishyiraho amabwiriza yihariye agena ibindi bisabwa umunyamuryango wifuza kuba mu bagize inama y’ubuyobozi, bitewe n’icyiciro cy’imirimo koperative ibarizwamo.
Ibi bisobanuye ko Umuntu wese utarigeze aba mu buyobozi bwa Koperative kuva yabona ubuzima gatozi ari uwaba yaragaragayeho umwe mu miziro imaze kuvuga hejuru.)
Naho mu MATEGEKO-SHINGIRO AGENGA KOPERATIVE “
Ingingo ya 11: Umunyamuryango wa koperative afite uburenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa mu nzego za koperative, hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko n’amategeko shingiro yayo ;
Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa bibaza aho Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu ahimba amategeko atabaho Mugihugu kugirango arenganye Abanyamuryango ba Koperative yishingiye izindi nzego ngo anazishyiraho igitutu kugeza ku Muyobozi w’ Intara ntakurikiranwe .
Guhera tariki ya 16 kugera 19 /12 /2019 ngo yakoresheje amatora guhera mu Mudugudu yifashishije amabwiriza yanditse ko “Kugirango umuntu atorerwe kuba intumwa y’ abanyamuryango mu nteko rusange ya Koperative agomba kuba atarigeze aba intumwa kuva koperative yabona ubuzima gatozi kugeza ku munsi w’ amatora”
Ayo matora arangiye nibwo hagaragajwe ko ibyakozwe byose binyuranije n’ amategeko ndetse Umuyobozi ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) MAZEMBE H. Felix nibwo yanze Kuyemeza maze Visi Meya Niyonsenga Aimee Francois ngo nibwo yitabazaga Etat Civil wo Mu Murenge wa Coko NYAKAYIRU Charles kandi ngo nta cyicaro Koperative Dukundekawa ihafite .
Hagati ya tariki ya 20- 24/ 12/2019 hatangizwa amahugurwa ashingiye ku myumvire (Propagande ) ngo y’ Umuyobozi NIYONSENGA. Kuwa 30/12/2019 handistwe ibaruwa igaragaza ko igenzura rigikomeje nyuma yo kwirukana inzego za koperative Dukundekawa zose.
Ku itariki ya 05/02/ 2019 itsinda ry’ abagenzuzi rigaragaza ibaruwa iherekeje raporo yakorewe i Kigali mu kwa Mbere k’uburyo bukurikira:
kuri paje ya 88 : Hanyerejwe(164,041,507+ 121,760,898) Frw
696,805 USD, 19,104.3 EURO kuri paje ya 89 : Hanyerejwe 70,528,884 Frw 960,884 USD, 19,104.3 EURO
Kubera igenzura ryakorewe I Kigali n’ i Musanze byageze ngo n’ubwo mu rutonde rw’abo bemeje ko bagenzuye bashyizemo n’uwitwa MANIRAKIZA Pascal wapfuye 2017 nk’uko twabisanze ku cyemezo cyo kwa Muganga cyatanzwe n’ibitaro bya Ruli kuwa 11/09/2017.
Uko Nshimyimana Erneste yageze Muri Koperative Dukunde kawa
Mu kwa 3 / 2020 Umuyobozi w’ Akarere ka Gakenke Wungirije Ushinzwe Ubukungu yashyize NSHIMIYIMANA Ernest muri Koperative Dukunde kawa kugirango amwubakire inzira zose zizamufasha kugera ku cyo ngo yari agambiriye dore ko ngo abayobozi bose guhera ku nama Rusange ya Koperative yabirukanye agashyiraho abandi yifashishije amabwiriza ngo yishyiriyeho.
Nyuma ngo Uyu muyobozi yaje kugira amakenga ko ibyo yakoze byazagaragara dore ko uwo NSHIMIYIMANA Erneste yaramaze amezi hafi 6 akora nta Kizami kimwinjiza mu kazi yakoze. Visi meya ngo yakoze igisa n’ikinamico ryo gukoresha ikizami binyuze mu itangazo ryasinweho na Perezida wa Koperative kuwa 05 Kanama 2020 aho kuwa 31 Kanama 2020 Hasohotse itangazo ko uwo NSHIMIYIMANA ariwe watsinze Ikizami.
Kuhera ubwo ngo nibwo Umugambi karundura ngo bawugezeho batyo.
Ni uruhe ruhare NIZEYIMANA Jean Marie Vianney , umuyobozi w’ Akarere wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruli aho Koperative Dukundekawa ifite ikicaro afite muri iri nyerezwa ry’uyu mutungo wa koperative Dukunde kawa?
Uyu Muyobozi w’ Akarere wahoze Ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruli akomeza gushyirwa Mu majwi n’abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa gufatanya na Niyonsenga Aimee Francois guteza amakimbirane muri iyo Koperative no kubasahurira umutungo bifashishije abayobozi bashyizeho mu buryo bunyuranije n’ amategeko bashingira ko mu nama zose Aimee yazaga Gukoresha muri Koperative Dukunde kawa babaga bari kumwe ndetse bose bakiyandika Nk’abitabiriye izo nama aho Aimee yabaga ari Umushyitsi Mukuru.
Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa barasaba ko hakorwa ubucukumbuzi kubusahuzi n’ Ibihombo bakomeje guterwa
Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa barasaba ko hakorwa ubucukumbuzi k’ubusahuzi n’ Ibihombo bakomeje guterwa n’ Umushinga Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu Niyonsenga Aimee Francois afatanije n’ Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruli NIZEYIMANA Jean Marie Vianney wabaye Meya w’ akarere ka Gakenke .
Hari Inyandiko ebyiri zidahura Dufitiye kopi . Aho ku Masezerano yakozwe hagati y’ Ubuyobozi bwa Koperative Dukunde kawa n’ Umuguzi wayo yo kuwa 6/05/2019 hagaragara ikawa ingana na 18,000 Kg yagurishijwe 6.5 USD/ Kg noneho mu gihe cyo kuzimwoherereza yashyikirijwe Fagiture yakozwe kuwa 3/ 01/2020 (n’ ubwo yahinduriwe itariki )yahawe uwo Muguzi hagaragara ya kawa yahinduriwe igiciro gishyirwa 3.5USD/ Kg .
Ibi byatumye ikawa Koperative yari yagurishije 117,000USD zihindurirwa igiciro zigurishwa 63,000 USD
Ibyo bituma Koperative igira igihombo cya 54,000 USD .
Nyuma y’ubucukumbuzi kucyaba cyarateye irihindurwa ry’ibiciro ryateje igihombo kingana gutya ku musaruro w’ Abanyamuryango
Twamenye ko amakuru avuga ko igihombo cyatewe na Niyonsenga Aimee Francois wafungishije Abakozi ba Koperative Dukukunde kawa kugirango akore igenzura ryo kubagerekaho icyaha barenganuweho n’ Urukiko .
Nyuma yo Kubona iki gihombo ateje Abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa kingana na Miliyoni mirongo itanu n’enye z’ amafaranga y’ u Rwanda (54,000,000 Frw ) yihutiye Gusesa inzego zose za koperative ashyiraho n’ amatora mashya mu buryo bunyuranije n’ Amategeko.
Ibyo byose ngo yabikoze mu Rwego rwo gutuma Amakuru kubijyanye n’ icyo Gihombo Atazagaragara.
Abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa barifuza ko Inzego zibifitiye ububasha zabatabara kuko ibyo bari gukorerwa n’ abayobozi ngo bigabije Koperative yabo biteye Agahinda ndetse bakagarurizwa umutungo wabo ugenda usahurwa n’ ababahemukiye.
Nkundiye Eric Bertrand
Iyi nkuru iracukumbuye ariko uyu wahoze ari Vc mayor ushinzwe ubukungu ko atabajijwe mu nkuru,ikindi RCA ko ntacyo mwayibajije kandi bigaragara ko nayo yari irimo,uwahoze ari umuyobozi w’intara we abivugaho iki?
Ba bantu baba bari mu modoka nshya za fumees bambaye amakoti bahira buti gihe mu nama kuko baba batabonye ibi bintu?
Nimureke societe civile ikore akazi kayo kuko niyo ishobora kujya itanga amakuru yuzuye.
Naho nimukomeza kuyiniga nibindi mwibwira ko bikorwa ninzego za Leta muzasanga ntacyo bakora ahubwo hari uguhishirana gukomeye na za munyumbishirize.