Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bavuga ko bazi ko agapfukamunwa gafasha kurinda Coronavirus ariko ko kukazirikana kurushaho babiterwa n’uko ubuyobozi bwakagize nk’icyangombwa gisabwa kugira ngo umuntu asohoke iwe mu rugo. Ibi ngo hari n’abo bituma batibuka akamaro kako ko kwirinda kuko kukambara usanga ari ugukorera ku jisho.
Mukamana Alice twahuye avuye guhaha, agapfukamunwa yagashyize mu mufuka avuga ko iyo amaze gutambuka ku bayobozi ahita akabika mu mufuka kuko kamushyuhira.
Yagize ati “Kanshyuhiye mbonye ntambutse ku bayobozi ndakabika ngo ntagata kuko iyo ngiye ahantu sinagasiga”
Sibomana Evariste nawe ati : “Jyewe nkambara mbonye abayobozi kuko sinakambara amasaha yose ngo mbibashe kuko karanshyuhira rwose sinabivamo guhora nkambaye amasaha yose gusa iyo ndi mu bantu benshi ndabizirikana nkakambara kugira ngo hatagira unyanduza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko abaturage hafi ya bose bafite udupfukamunwa ariko ko batarabasha gusobanukirwa akamaro kako kuko abenshi baba badutwaye mu ntoki cyangwa batwambaye nabi.
Yagize ati “Haracyari ikibazo cy’uko abaturage batarasobanukirwa akamaro ko kwambara agapfukamunwa neza ariko turacyigisha. Tumaze igihe dutanga ibiganiro kuri radio kandi na none mu mihanda twashyizemo urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse no mu masoko birirwa bagenzura banigisha abantu uko udupfukamunwa twambarwa neza tukaba tubona ko bizadufasha kubikosora.”
Kwambara agapfukamunwa igihe cyose usohotse mu rugo byabaye itegeko kuva tariki ya 1 Gicurasi 2020 ubwo imirimo yari yarahagaritswe yongeye gusubukurwa.
UWIMANA Joseline