Mu bucukumbuzi bukomeje gukorerwa muri aka karere bugaragaza ko bishoboka ko haba hari abayobozi b’akarere bihisha inyuma y’isenywa rw’ibikorwa remezo , ibi ngo bigakorwa bishingiye ku makimbirane baba bafitanye hagati yabo cyangwa bigashingira ku nyungu z’umuyobozi ku giti cye.
Twegereye Abaturage bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Minazi, Mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Minazi babwira Rwanda Tribune ko ngo uruzitiro rw’ icyo kigo rwasenwe mu buryo bw’ amayobera aho bavuga ko urukuta rw’ urugo byavuze ko rwitembagaje rukagwa hasi nta muntu urukozeho ibyaje gukurikira ni uko ngo umuzamu warurindaga yakozweho iperereza n’ ubugenzacyaha ntihatangazwe ibyavuye mu iperereza ahubwo bikarangira uwo mukozi yirukanwe burundu.
Ese ko ubuyobozi bwemeje ko urukuta rwasenywe n’imvura n’umuyaga kuki umuzamu waharindaga yafunzwe?
Amakuru yizewe duhabwa n’abatangabuhamya haba abakoraga muri iri vuriro n’abarituriye bavuga ko uyu muzamu ari we warufite amakuru ku mugambi wo gusenya uru rukuta
Kugira hasibangwanwe ibimenyetso bakamufata bakamufunga , yafungurwa akirukanwa kugeza ubwo atongeye kugaragara muri aka gace
Icyakomeje kwibazwa n’ abo baturage ni ukuntu iperereza ryakozwe ryarangira uwari umuzamu (securite ) ahise yirukanwa kandi bivugwa ko ari umuyaga n’imvura byasenye uru rukuta .
Twagerageje kubaza Ndacyayisenga Andreé wari Umuyobozi w’ivuriro rya Minazi atugaragariza ko urugo rwaba rwarahirimye kubera imvura nyinshi ivanze n’ umuyaga , at: ”Kubera ko hubakishwaga n’akarere sinigeze menya amakuru arambuye ku isenywa ry’urukuta n’icyari kigamijwe.
Sinamenye neza amakuru cyane ko na kontara tutari tuzi imiterere yayo, akarere niko kabizi nibo bafite amakuru kuko nibo bahubakishaga”.
Uwari ushinzwe kubakisha mu karere ka Gakenke avuga ko icyo gihe mu karere ngo yumvaga bavuga ko harimo amakimbirane hagati y’abayobozi
Mudacumura Boaz Nestor, Enjeniyeri w’akarere ka Gakenke wari uhari hubakwa uru rukuta rw’ivuriro rya Minazi , avuga ko ari umuyaga n’imvura byasenye uru rukuta,
Icyakora kubijyanye n’amakimbirane yari mu karere ariyo ngo ashobora kuba yarabaye intandaro yisenywa ry’uru rukuta avuga ko icyo gihe yumvaga ko harimo amakimbirane hagati y’abayobozi b’akarere .
Ese Gusesa Amasezerano y’abahubakaga byaba aribyo byatumye hacurwa uyu mugambi?
Mudacumura Boaz Nestor, akomeza avuga ko ngo bitewe n’uko Amasezerano yari ameze ko hari amafaranga abubakaga basigawemo ngo bahise bayahagarika isoko baribura batyo kandi ngo hari hamaze igihe kitari gito urukuta rwarubatswe.
Ese inyandiko z’amasoko zagaragaza ukuri cyangwa zaba nazo zararigishijwe?
RwandaTribune yifuje kumenya ikiri mu nyandiko z’amasoko kuri uru rukuta , yegera umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke , Nkuranga Joseph, avuga ko mu gihe ibi byakorwaga yari atarajya muri izi nshingo z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ariko ko ngo uwakenera kumenya ibikubiyemo yabibona ( Ibi tuzabigarukaho mu bucukumbuzi bukurikira).
Niyonsenga Aimee Francois, umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, aganira na RwandaTribune kuri iki kibazo cy’urukuta rwasenye bakavuga ko ari imvura n’umuyaga byarusenye, yadusabye kubanza gushaka ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwe ngo akabona kuduha amakuru .
Ariko amakuru yizewe agaragaza ko uwo muzamu yirukanwe nyuma y’ uko bigaragaye ko ariwe ubitse amakuru y’ ihirima ry’urwo rukuta kuburyo hari nabemeza ko Vice meya ushinzwe ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois yarabyihishe inyuma byaba ngo muburyo buziguye n’ubutaziguye.
Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko bakurikije imiterere y’uko urukuta rwari rwubatse umuyaga utari kurusenya
Nyuma yo kugaragarizwa ibyo byose abatangabuhamya batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’ umutekano wabo , bavuga ko nta Muyaga ushobora gusunika urukuta rwubakishijwe sima hometsemo ibyuma ati:” Dore ko n’ inzitiro z’ abaturage aho ziba zubakishije amatafari n’ ibyondo zidahirima”.
Ikindi cyakoze ku mutima abahageze bigatuma badashira amakenga y’ibyageragejwe gusanishwa nuko buretse urwo ruzitiro rwonyine nta shami ry’igiti ryahanutse hafaho hose ndetse nta ninzu y’umuturage n’umwe yaba yaragize ikibazo cyangwa ngo hagire n’ikindi cyintu icyaricyo cyose kigaragaza ko cyagizweho ingaruka n’uwo muyaga wavuzwe cyangwa imvura.
Ese ko urukuta rwasenywe n’imvura n’umuyaga kuki byabaye ikibazo cyatumye inzego zose zihurura kandi ari ibisanzwe?
Si ibintu bisanzwe kubona igikuta cy’ivuriro kigwa inzego z’ibanze kugera ku rwego rw’intara n’inzego z’umutekano baza mu kibazo cy’igikuta kimwe cyahirimye nta n’indi nzu y’umuturage cyangwa ikindi gikorwa remezo cyagizweho ingaruka n’imvura n’umuyaga.
Icyo gihe byavugwaga ko Aime François ariwe wahuruje inzego zose kuberako yari afitanye amakimbirane n’uwari Gitifu w’ Akarere witwaga James Kansiime akaba yarashakaga impamvu zo kumurimbura ashingiye ku bimenyetso bifatika byatuma ntawe yatakambira ngo amwumve.
Abatangabuhamya bakavuga ko uramutse ubajije umwe kuri umwe mu bayobozi bari baje kureba uko urwo rukuta rwasenywe n’imvura n’umuyaga wasanga uwabahamagaye abibamenyesha ko rwahirimye Ari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gakenke Niyonsenga Aimé Froncois.
Muri icyo gihe uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, James Kansiime n’abandi bayobozi bane bakorana batawe muri yombi n’inzego za polisi aho bafashwe bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko mu kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi.
Abo bareganwaga barimo abenjeniyeri batatu n’undi mukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi no gukumira indwara z’ibyorezo. Icyaha bakurikiranywagaho ni icyaha cyakozwe ngo ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 320. (https://gravityhair.com/)
Si inkuru nshya muri aka karere havugwa kwibasira ibikorwa remezo bya Leta biba byarashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage kubona service zihindura ubuzima bwabo.
Muri aka karere ka Gakenke si ubwa mbere havugwa kwibasira ibikorwa remezo bya Leta biba byarashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage kubona service zihindura ubuzima bwabo .
Nyuma y’iri tembagara ry ‘uruzitiro rw’ivuriro rya MINAZI hiyongeraho Isenwa ry’ikiraro cyahuzaga abaturage bo mu Karere ka Gakenke n’ abo mu Karere ka Muhanga aho cyari cyubatswe ku nkunga irenga Miliyoni 60 yatanzwe na Ministeri y’ ingabo z’ igihugu.
Iri senwa ry’iki kiraro ryagizwe ibanga rikomeye ku buryo byamenyekanye ari uko ubwato bugonganye hagatakariramo ubuzima bw’ inzirakarengane. Nyuma yo gusanga ko abaturage bari bitabaje ubwato kubera ko ikiraro cyaciwe nibwo hatangijwe iperereza kugeza ubu hatigezwe hamenywa ibyarivuyemo.
-Koperative Dukunde kawa twabagejejeho mu nkuru za banje aho Vice Meya w’ Ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois yayisutse mu bibazo byo kwirukana Abakozi abashinja kutamuha amaturo akabagereka ho ibyaha bitagira ingano nyuma bakarenganurwa n’ ubutabera .
Uyu muco wo gusenya ibikorwa remezo byubatswe na Leta bimaze kuba umuco mu Karere ka Gakenke aho bimwe bigaragaramo abayobozi ari byo bituma amaperereza akorwa atarangira ndetse ntihagaragazwe nibyayavuyemo.
Nkundiye Eric Bertrand