Impamvu uwahoze ari Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru yaba yaranze ko Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa bageza kuri Minisitiri w’ Intebe Dr. Eduard Ngirente ikibazo bari bafitanye n’ Uwari Umuyobozi wungirije Ushinzwe ubukungu Mu karere ka Gakenke NIYONSENGA Aimee Francois, Guverineri we ubwe yahise afata ijambo yemerera Minisiteri w’intebe ko ikibazo agiye kugicyemura vuba .
Abanyamuryango ba Koperative Dukunde Kawa Musasa bavuga ko Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruli ubu wabaye Meya w’ Akarere ka Gakenke NIZEYIMANA Jean Marie Vianey n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois bakomeje guteza amakimbirane mu Banyamuryango ba Koperative aho bishingikiriza izindi nzego z’ ubuyobozi bagashyiraho amabwiriza yo guheza abanyamuryango mu bikorwa bya Koperative .
Imvo n’ imvano y’ ikibazo Kiri Muri Koperative Dukunde kawa Musasa kuva Ku itariki 10/ 08/2019
Iki kibazo cyavutse ku munsi wa mbere ubwo uwahoze ari Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee yifatanyaga n’ abaturage bo Mumurenge wa Coko mugikorwa cy’ Umuganda w’ Ukwezi. Aha ubwo Umuganda wari urangiye Uwari umuyobozi w’ Intara yifuje ku ganira n’ abaturage ababaza n’iba hari ikibazo baba bafite akabafasha kugikemura .
Nyuma ngo yaje Gutungurwa nuko Abafite ibibazo babuze aho bahagarara kubera umubare munini wabo ; Ubwo batangiraga kubaza yabasabye ko Urumva ikibazo yarafite cyabajijwe ahita ajya kwicara mu rwego rwo gukoresha igihe neza ; Umuturage wambere ubwo yaramaze kumusobanurira ikibazo cyari kimuhagaritse imbere yasabye ko abari ku Murongo bafite ikibazo nk’ icye bajya kwicara kugirango bategereze igisubizo .
Uwari umuyobozi w’Intara yongeye gutungurwa n‘uko ba Baturage bose bari ku murongo bagiye kwicara.
Uwari umuyobozi w’Intara icyo gihe Bosenibamwe Aimee yahindukiriye uwari Umuyobozi w’ Akarere ( Meya ) NZAMWITA Deo Aramubaza ati : « Umunsi Umukuru w’ Igihugu yasuye Akarere ka Gakenke Abaturage bahuriye ku Kibazo kimwe bakabura Aho bahagarara waba Ufite igisobanuro Uzaha Umukuru w’ Igihugu ? »
Uwari Umuyobozi w’ Akarere NZAMWITA Deogratias mu ijwi rituje yaramubwiye ati : « Nkurikirana ibya Politiki y’ Akarere iki kibazo kubera ko kiri Muri service y’ ubukungu nabuze icyo nagikoraho! » Hari amakuru avuga ko Umuyobozi wungirije Ushinzwe ubukungu yari yaramuzonze akaba yaritwararikaga yanga kugaragaza ko ariwe kibazo .
Uwari Umuyobozi w’ Intara yagiriye inama Meya imbere y’abaturage ko yakwiyambaza Aba technicien b’ Akarere , RCA na NAEB kugirango haboneke umuti ukwiye kuri icyo kibazo.
Uwahoze ari Umuyobozi w’ Akarere Nzamwita Deogratias ku itariki 5 Gicurasi 2017 yihutiye gushyira mu bikorwa iyo nama yari agiriwe n’ uwahoze ari umuyobozi w’ Intara BOSENIBAMWE Aimee maze aza gushyikirizwa raporo ifite imyanzuro 19 ikurikira:
Umufatanyabikorwa wese wa kawa ukorera mu Karere ka Gakenke agomba kubaha no gushyigikira gahunda ya “Zoning” (Abahinzi ba kawa, koperative, inganda, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa ku gihingwa cya
kawa bakorera mu Karere ka Gakenke, inzego z’ibanze, Inzego z’umutekano……)
buri wese abigire ibye ahagaragaye ikibazo gitangwe mu nzira z’ubworoherane kandi gishakirwe igisubizo mu gihe kidatinze.
Komisiyo yemeje ko hajyaho komite y’agateganyo iyobora itsinda ry’abanyenganda mu gihe cy’amezi ane ikazagaragaza uburyo iri tsinda rigomba gukora, inzego, inshingano, gukurikirana ibijyanye na kawa mu Karere hamwe n’ishyirwaho ry’ikigega gishinzwe guteza imbere kawa mu Karere ka Gakenke.
Komisiyo ikoze ivugurura no kunoza “ Zoning” yakozwe mu mwaka wa 2016; inganda zasabaga ko zidafite umususaruro mu gace zahawe zikemuriwe ikibazo, Uruganda rwubatswe nyuma ya “ Zoning “ yakozwe mu mwaka wa 2016 ruhawe igice cyo gukoreramo” Zones” .
Uruganda rwagaragaje ko rufite umusaruro ukomoka ku biti 24,000 mu Murenge wa Coko ariko rukaba rutemerewe kuzana uwo musaruro ngo utunganyirizwe aho rufite uruganda (Umurenge wa Muhondo) ruhawe uburenganzira bwo gufata uwo musaruro w’ibiti byabo kongeraho undi musaruro w’abahinzi ba kawa bose bo muri uwo Mudugudu kugirango hazibwe icyuho cy’umusaruro wavaga mu gace kahawe uruganda rwubatswe nyuma ya “Zoning” yakozwe mu mwaka wa 2016.
Mu muco mwiza w’ubworoherane no kwigomwa, abagize komisiyo bemereye KoperativeDukundekawa ko ihaweuburenganzirabwo kugura, kwakira, gutwara no gutunganya gusa umusaruro w’abanyamuryango 1184 ku nganda zabo eshatu (Gatagara, Nkara na Mbirima) baherereye muri Zones zikoreramo kandi zahawe izindi nganda mu Karere ka Gakenke. Nta Zones Dukunde Kawa igira, aho izakura umusaruro izagendera ku masezerano na nyiri uruganda wahawe kuhakorera. Izi ngingo zikurikira zigomba kubahirizwa na Dukunde Kawa.
Iyi koperative Dukunde Kawa yemeye gutanga urutonde rw’abahinzi ba kawa b’abanyamuryango ku buyobozi bw’ Imidugudu, Akagali,Umurenge, Akarere no ku ruganda ruhakorera rwahawe icyo gice” Zone”, cyirirmo abo banyamuryango.
Koperative Dukundekawa ifatanya n’urugnda rwahawe igice cyo gukoreramo ”Zoning” kumvikana no kubahiriza iminsi yo kwakira umusaruro w’abanyamuryango, aho umusararuro w’abanyamuryango ugomba kwakirirwa muri “Zone” yahawe uruganda rwa Dukunde kawa ntirugomba kurenga Site imwe.
Umukozi wakira umusaruro w’abanyamuryango ba Dukunde Kawa agomba kugira amafishi y’abanyamuryango yandikwaho umusururo bagemuye buri munsi( Ifishi imwe itwarwa n’umuhinzi wa kawa, indi fishi itwarwa ku biro bya Dukunde kawa, kandi mu gihe habaye impaka izi fishi ziragenzurwa) kandi aba bakozi ba Dukunde kawa bagomba kwemera kugenzura ko ibikorwa bihuje n’ibyo Dukunde kawa yasabye ikabyemererwa( Kugura, kwakira, gutwara no gutunganya umusaruro wa kawa w’abanyamuryango ba Koperative gusa mu Karere ka Gakenke).
Iyo koperative Dukundekawa ibangamiye ubugenzuzi no kutubahizira ibikubiye mu myanzuro ya Komisiyo yahawe inshingano zo kunoza no kuvugura gahunda ya Zoning no gukora inyandiko ikubiyemo gahunda y’iterambere rya kawa mu Karere ka Gakenke ku wa 5/5/2017; icyi cyemezo gihita gitakaza agaciro kandi koperative Dukundekawa ikishyura mu Kigega cy’iterambere rya kawa gicungwa n’abanyenganda ba kawa amafaranga angana na miliyoni imwe(1,000, 000 Frw) kuri buri ruganda rwagaragaweho n’amakosa;
Koperative Dukunde kawa igomba gutanga urutonde rw’abanyamuryango 1184 isabira ko yakwakirira kandi igatunganya umusaruro wa kawa yabo gusa, bikaba bigomba kumvikana ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rw’ubworoherane hagati y’abanyenganda zitunganya kawa mu Karere ka Gakenke, kuko iyi mibare y’abanyamuryango 1184 bazaba baherereye mu mpande zitandukanye bafite umusaruro uzakoma mu nkokora imikorere y’izindi nganda, bityo uyu mwanzuro ukaba ureba aba bahinzi ba kawa b’abanyamuryango barangije kuzuza imigabane mu gihe hafatwaga icyi cyemezo mu nama ya komisiyo yateraniye i Ruli ku wa 18/5/2017.
Koperative Dukunde kawa ntiyemerewe kwitiranya kugura umusaruro w’abanyamuryango no gutwara umusaruro wose uboneka aho bagurira kawa, umukozi wa Dukunde kawa wakira umusaruro wa kawa y’abanyamuryango kuri Site agomba kuba ari kumwe n’umukozi w’Uruganda rwahawe gucunga no gukurikirana ibijyanye n’ako gace”Zones” kugirango harebwe ko ibikorwa na Dukunde kawa bihuje n’ibyo yemerewe mu masezerano y’ubworoherane no gukemura ibibazo bya “Zoning” mu Karere ka Gakenke nkuko byaganiriweho na komosiyo mu nama zitandukanye zabaye guhera ku wa 15 Gicurasi 2017 kugera ku wa 22 Gicurasi 2017.
Koperative Dukunde kawa isabwe kandika ibaruwa ikubiyemo uyu mwanzuro igaragaza ko iwemera kandi ko izawushyira mu bikorwa , iyi baruwa izandikirwa Ubuyobozi bw’itsinda rigamije iterambere ry’igihingwa cya Kawa bitarenze iminsi ibiri iyi myanzuro yemejwe mu nama rusange ya “ Coffee Task Force” y’Akarere ka Gakenke.
Koperative Dukunde kawa yemeye ko muri “Zone” yari yarahawe hashyirwa Site z’izindi nganda zizahagurira umusaruro w’abahinzi ba kawa.
Koperative Dukunde kawa yemeye gutanga raporo ikubiyemo umubare w’abanyamuryango, Umurenge, Akagali n’Umudugudu bafitemo kawa, ibiti bya kawa bya buri munyamuryango hamwe no kwemera ko abanyenganda bafatanyije n’Akarere ka Gakenke hamwe n’Imirenge bazakurikirana igenzura no gusesengura imibare y’ibiti bya kawa byatanzwe muri raporo ya Dukundekawa kugirango bihuzwe n’imibare y’ibarura ry’abahinzi ba kawa ry’umwaka wa 2015, ibivuyemo akaba aribyo bizemererwa burundu Koperative Dukunde kawa mu gukorana n’abanyamuryango mu gutunganya umusaruro wa kawa y’ibitumbwe,
Umunyamuryango wa Koperative Dukunde kawa utazishimira serivisi ahabwa na koperative Dukunde kawa afite uburenganzira bwo kugurisha umusaruro wa kawa y’ibitumbwe ku ruganda ruhakorera kandi ibi ntabwo bigomba kubazwa uyu mushoramari wakiriye umusaruro w’uyu munyamuryango.
Umufatanyabikorwa” Muhondo Coffee Campany “uhawe uburenganzira bwo gusarura igipimo cye cya kawa mu Murenge wa Coko hamwe no kugura, kwishyura no gutwara umusaruro w’abandi bahinzi ba kawa babarizwa mu Mu Mudugudu wa Barama, Akagali ka Nyange, Umurenge wa Coko. Uyu Mudugudu wa Baramba wabaruwemo ibiti bya kawa 69,753.Mu gihe Umufatanyabikorwa” Muhondo Coffee Campany “arenze kuri uyu mwanzuro azahanishwa igihano kingana n’amafaranga miriyoni imwe (1,000,000 Frw) akishyura mu Kigega cy’iterambere rya kawa gicungwa n’abanyenganda ba kawa) kandi ubu burenganzira agahita abutakaza iyi zone (Umudugudu) igahabwa izindi nganda.
Komisiyo yemeje ishyirwaho ry’ihuriro ry’abanyenganda zitunganya kawa (Inganda z’amakoperative, inganda z’abikorera cyangwa amasosiyete y’ubucuruzi) rigashyiraho ubuyobozi buzajya bukurikirana umunsi ku munsi ibibazo byagaragaye no gutanga umurongo wo kubikemura ( Ibijyanye n’inzego, imikorere n’inshingano bizategurwa)
Komisiyo yemeje ko iri huriro ry’abanyenganda zitunganya kawa (Inganda z’amakoperative, inganda z’abikorera cyangwa amasosiyete y’ubucuruzi) nirimara kujyaho rizashyiraho ikigega cy’iterambere rya kawa mu Karere ka gakenke kikazashaka amikoro mu banyenganda akaba aribo bagicunga kandi bakanakiyobora.
Gutegura no gukurikirana ibarura ry’imibare y’ibiti bya kawa y’ubwoko bwa Robusta mu gihe cya vuba. Gutegura no gukurikirana ibijyanye n’umusaruro wa kawa ku giti (Productivité) mu duce twagaragayemo kugira umusaruro mucye wa kawa . Gutanga ubwasisi bugizwe n’ibintu bitandukanye kandi bifite ireme mu kuzamura umuhinzi wa kawa mu bukungu, imibereho myiza kugirango nawe yishimire gukorana n’inganda zitunganya kawa no kuba afite amahirwe yo gutura no gukorera mu gace kazwiho kugira kawa ifite uburyohe kandi yishimiwe n’abaguzi ku rwego mpuzamahanga.
Kugira ubufatanye no kunoza isano iri hagati y’uruganda n’abatanga umusaruro wa kawa hongerwa ibikorwa byo kwita ku bwiza bwa kawa (Kongera ubuso bwa kawa, gufumbira kawa, gutera imiti irwanya ibyonnyi n’indwara, amahugurwa, ingendoshuri, kubafasha kubona aho bagurira ibyo bakenera mu buzima ku giciro kiborohereye kandi bakagurishwa ibifite ubuziranenge n’ibindi.
Gutanga raporo y’umusaruro w’icyumweru nyayo ihuye n’ukuri kandi uruganda rukemera ubugenzuzi bw’abakozi b’inzego z’ibanze, NAEB hamwe n’Ubuyobozi bw’itsinda rigamije iterambere rya kawa mu Karere”Export Crops Task Force”. Inganda zitunganya kawa zaba izabikorera cyangwa iza Koperative zishyizeho ihuriro ry’abanyenganda mu Karere ka Gakenke, akaba ari urubuga abanyenganda bahuriramo mu gukemura ibibazo cyangwa kungurana ibitekerezo ku makuru y’ubucuruzi bwa kawa, ariko umwihariko wa Koperative wo kugira ihuriro ry’amakoperative uzakomeza babe bafite urubuga baganiriraho nkuko itegeko ribibemerera.
Abafanyabikorwa bafite inganda zitungaya kawa biyemeje kutagira uruhare mu bikorwa biziguye cyangwa bitaziguye mu bikorwa byo gutunganya, kugura, kwakira, gutwara, kubika kawa yumye isanzwe y’amaganda” Café parche” izwi ku izina rya oridineri mbere y’ukwezi kwa Nyakanga (nkuko amabwiriza ya MINAGRI agenga Sizeni abivuga).
Inama na “Export Crops Task Force” yo ku rwego rw’Akarere izajya itumirwamo umuhinzi wa kawa ntangarugero wabaye indashyikirwa muri buri Murenge kugirango nawe agire uruhare mu gufata ibyemezo, ni nako bigomba gukorwa ku nama zo muri “Zones” cyangwa zo ku rwego rw’Umurenge zerekeranye na kawa.
Guhera muri Sizeni y’umwaka wa 2017 gutangira ubukangurambaga bugamije kwishyura bahinzi ba kawa binyuze kuri banki, hakenewe ko mu mwaka wa 2020 nta muhinzi wa kawa uzaba yishyurwa amafaranga mu ntoki
Umufatanyabikorwa utanyuzwe n’imwe mu myanzuro yerekeranye na “Zoning” yandikira umuyobozi w’Inama ya “Exports Crops Task Force” kugirango ikibazo cye kizasuzumwe mu nama itaha ya “Exports Crops Task Force”. Igisubizo gitagwa mu buryo bw’inyandiko.
Mu gihe cyose hagaragajwe imbogamizi zishingiye kuri “ Zoning” Itsinda rishinzwe guteza imbere igihingwa cya kawa mu Karere ka Gakenke” Exports Crops Coffee task Force” risuzuma ikibazo ryashyikirijwe rikareba ireme ryacyo hatatangwa igisubizo.
Kugirango amakoperative y’abahinzi ba kawa akore atera imbere agomba kugira imiyoborere, imikorere n’imicungire y’umutungo inoze, bityo ihuriro ry’abanyenganda rikaba rizafasha mu kwirinda icyahunganya iterembere ry’aya makoperative y’abahinzi ba kawa, kandi ihuriro ry’abanyenganda risabwe gufasha mu gushishikariza abahinzi ba kawa gukorera muri koperative zaba izihari cyangwa izizashingwa nyuma.
Nyuma y’ uko aba batekinisiye barangije iyi raporo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu NIYONSENGA, yarayanze ndetse anihanangiriza Uwahoze Ari Umuyobozi w’ Akarere NZAMWITA Deo kutongera kwinjira mu rwego ayoboye rw’ubukungu ari naho Koperative y’ Abahinzi ba Kawa ba DUKUNDEKAWA babarizwa .
Ikibazo cyakomeje kuba Agatereranzamba aho bumvise Abadepite begereye abaturage bakajyayo kugirango basobanure ikibazo cyabo mbese inzego zose ntaho batageze Umuyobozi wese Ugiye agasiga ikibazo kikagarukira uwahoze ari Umuyobozi w’ akarere atari worohewe n’ Uwari umwungirije NIYONSENGA Aimee Francois;maze NZAMWITA Deo amaze kubona ko NIYONSENGA Aimee Francois yitambika inzego zose mu gukemura ikibazo cy’ Abaturage ku nyungu ze bwite ;
Uyu Nzamwita Deo nyuma yo kumenya ko Minisitiri w’ Intebe azaza gusura Akarere ka Gakenke mu Rugendo yahakorereye kuwa 10 Kanama 2019 yaje kugira inama Abanyamuryango ko ikibazo cyabo baza kukibaza Minisitiri w’ Intebe noneho Deo Nzamwita akaza kubonera ho amahirwe yo gusobanura uburyo kigomba guhabwa umurongo hashyingiwe ku nyigo yakozwe n’ inzego zitandukanye harimo RCA, NAEB N’ Akarere ka Gakenke maze mu icengera rikomeye NIYONSENGA Aimee Francois yaje kumenya uwo mugambi wa NZAMWITA Deo wo gukemura icyo kibazo mu nama Minisitiri w’ intebe ari buze kugirana n’ Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa n’ Abaturage bahegereye .
Umuyobozi w’ Akarere wungirije Niyonsenga, ubwe yahise ahamagara kuri telefone uwari Perezida wa Koperative Dukundekawa Ntahobavukiye Jeremie amubwirako abuza abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa kugira ikibazo babaza Ministiri w’ Intebe .
Ntibyagarukiye aho uwo muyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois yahise yitabaza Uwari Guverineri GATABAZI Jean Marie Vianey ko aza kwitambika umuturage wese ushobora kubaza ikibazo kugira ngo hatabaho ko Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa bagaragariza mu nama ikibazo bafitanye n’ uwo NIYONSENGA Aimee Francois Imbere ya Minisitiri w’ Intebe.
Ibyo byatumye ubwo abaturage bahagurukaga kugaragariza Minisitiri w’ intebe ikibazo bafite, uwahoze ari Goverineri w’ Intara y’ amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianey yakoze ku buryo Minisitiri atacyumva ahubwo amubwirako ikibazo bari bagiye kuvuga akizi ko aragikemura mu kwezi kumwe .
Ibyo TV1 imaze kubimenya uburyo abayobozi bitambitse abanyamuryango mu gushyikiriza ikibazo cyabo Minisitiri w’ Intebe, yarabasuye kuwa 09 Nzeri 2019 bayigaragariza ikibazo bari bateguye gushyikiriza Minisitiri w’ Intebe nk’uko giteye gutya .
Kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu NIYONSENGA Aimee Francois yarimo yifashisha amabwiriza ya leta yo gushyiraho zoning akayifashisha mu gushaka indonke asenya ibyo abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa bari bamaze kugeraho .
Ese ko Uwahoze ari Guverineri w’ intara y’ Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yihutiye kubwira Minisitiri W’ Intebe Ko ikibazo abanyamuryango ba Koperative akizi kandi ko agiye kugikemura mu kwezi kumwe yaragikemuye ?
Ubwo umuturage IREMAKWINSHI Cyprien Alias NARAMABUYE, utuye mu Umudugudu wa Cyenda , Akagali ka MUSAGARA, Umurenge wa Muhondo, ashize amanga akavuga ikibazo cye imbere ya Minisiteri w’intebe
Uwari umuyobozi w’Intara yemeye ko ikibazo cy’abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa akizi yongeye n’uko ngo yaremerera Minisitiri w’ Intebe ko agiye kugicyemura mu kwezi kumwe niho yahise ahamagara Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Niyonsenga Aimee Francois ko natitonda gishobora kumukoraho .
Nyuma yo kwemerera Minisiteri w’intebe ko agiye gukurikirana iki kibazo kiri muri iyi koperative Dukunde Kawa ,
Ntahobavukiye Jeremie, avuga ko hashize iminsi mike , yahamagawe na Vice Mayor Niyonsenga , amumenyesha ko hari inama ku Ntara y’Amajyaruguru,
Ntahobavukiye ati” Ngeze Muri Iyo nama nayisanzemo, Nyirangwabije Theresa uhagarariye uruganda rwa Coko ( Mushiki wa Minisiteri w’intebe Dr. Eduard Ngirente) , Perezida wa Union Bumbo coffee Habiyakare sylvestre, hari na Vice Perezida w’uruganda rwa Minazi,
Ubwo nari mpageze saa kumi n’igice z’umugorobo, twinjira mu nama , uwitwa Nyirangwabije Theresa ( mushiki wa Minisiteri w’intebe, arahaguruka agira ati”: Koperative Dukunde Kawa yacu bayigize iyabo ) kandi mu by’ukuri si umunyamuryango wa koperative Dukunde Kawa , nta mugabane ayifitemo kuko yigeze kuba umunyamuryango ariko aza kutuzuza imigabane , ajya gushinga koperative ye mu murenge wa Coko,
Ikibazo cyahise gikomera batangira kunsaba ngo ninirukane Nsanzamahoro Isaac ( Wari Managing Director) cyangwa mugabanyirize umushahara.Nahise mbabwira nti ‘ mu byukuri nahise mbabwira ko ntamugabaniriza umushahara kuko ntamuhaye akazi , kandi ko mbona akora neza mu gihe cy’umwaka n’igice amaze akora.
Uyu muyobozi Niyonsenga, nyuma yo ngo kwirukira mu nzego zitandukanye nibwo yahise ashyiraho amategeko acamo ibice abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa aho mu ngingo zayo iya kane igira iti :
“ibisabwa kubatorerwa kuba intumwa ya zone mu nteko rusange.
kugirango umuntu atorerwe kuba intumwa y’ abanyamuryango mu nteko rusange ya Koperative agomba kuba atarigeze aba intumwa kuva koperative yabona ubuzima gatozi kugeza ku munsi w’ amatora “
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative kivuga iki kuri iki kibazo
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, Prof Harelimana Jean Bosco, avuga ko ikibazo cya Dukundekawa bakizi bayikozemo ubugenzuzi bagasanga hari umutungo wanyerejwe, nyuma ubutabera bugakurikirana abakozi bakekwagwaho kunyereza uwo mutungo Nyuma ngo baza kurekurwa bagizwe abere. Ati” Ubu turi gukorana na koperative Dukunde Kawa mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo abanyereje umutungo wa koperative bakurikiranwe umutungo ugaruzwe”.
Prof Harelimana avuga ko ku bijyanye n’abakozi birukanywe bigomba gukemurwa na koperative Dukunde kawa ubwayo bitareba RCA.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative cyabatumijeho Komite nyobozi ya koperative bitwaza umupfumu
Nyuma y’uko hasohotse inkuru ya Rwandatribune yo kuwa 11 Mutarama2022, ifite umutwe ugira uti”: Gakenke: Visi Meya ushinzwe ubukungu Niyonsenga arashinjwa kuba intandaro y’amakimbirane muri koperative Dukunde Kawa”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative RCA, cyatumijeho komite nyobozi iyobowe na Mubera Celestin , kwitaba ku biro by’iki kigo .
Iyi nyobozi yagiye kwitaba yitwaje umupfumu , witwa Philemon NGANIRA, Utuye ku Rutabo, mu kagali ka Kiruku, umurenge wa Coko, akarere ka Gakenke. Abagiyeyo Ni Mubera Celestin (Perezida), Niyonambaza Etienne (V/Perezida), Musengimana Anathalie (Umwanditsi), Musabyimana Marie Chantal (Umujyanama) na Niyonsenga Jean Bosco ( nawe Ni Umujyanama).
Mu bari kugenda mu modoka yari kubatwara umwe yarasigaye hagenda umupfumu Nganira.
Uwasigaye i Kigali ni MUREKATETE Odette , Umumfumu bamusize hakurya y’ikiraro yambuka n’ amaguru bamaze kwambuka nabo basigaye aho imodoka ijyana Murekatete aho yaragiye Mu mujyi , Imodoka yaragarutse ifata wa mumfumu n’inama nyobozi berekeza Mu majyepfo ku biro RCA mu karere ka Muhanga
Ibikomeje gukorwa hagamijwe kwikiza bamwe banyamuryango
Kuwa gatanu tariki 4/02/2021 vice Meya Niyonsenga Aimee Francois ngo yatumijeho Perezida Mubera Celestin na Erneste Nshimyimana ku karere ka Gakenke, abasaba ko bashakisha amafaranga bagaha umuturage wese wahoze muri koperative angana n’ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda (7,000 Frw) kugira ngo babe baceceka .
Ikindi ngo abakozi n’abanyamuryango ba koperative Dukunde kawa batangiye gutotezwa n’ubuyobozi bwa koperative Dukunde kawa buyobowe na Mubera Celestin, bazizwa ko bari gutanga amakuru ku karengane bakorerwa ko kubanyerereza umutungo.
Nkundiye Eric Bertrand