Akarere ka Bugarura kagiyeho ubwo bahuzaga ibyari za Komini Ruhondo na Cyabingo mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri. Izi komini zikimara guhuzwa byabaye ngombwa ko hubakwa ibyari kuba ibiro by’aka karere mu kagari ka Muhororo , umurenge wa Cyabingo. Inyubako ikimara kuzura hongeye kubaho indi gahunda yo guhuza uturere , bityo icyari akarere ka Bukonya gahuzwa n’akarere ka Nyarutovu , bihinduka akarere ka Gakenke y’ubu.
Imyaka igiye kuba 17, inyubako y’icyari kuba akarere ka Bugarura mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri igiye gusaza ntacyo ikoreshejwe.
Nkuko bisobanurwa na bamwe mu baturage bubatse kuri iyi nzu ndetse n’abayitanzeho muganda n’umusanzu w’amafaranga bavuga ko igiye gusenyuka ntacyo ibamariye kandi yarabavunnye.
Nkurikiyimana Felicien ni umuzamu w’iyi nyubako kuva yubakwa kugeza uyu munsi aragira ati “Iyi nzu rwose , bayubatse ahangaha tuzi ko igiye kuduteza imbere ariko ntibyashobotse kuko yaruzuye ariko ntiyakoreshwa icyo yubakiwe cyangwa se bagire ikindi bayikoreramo.”
Serugero Emmanuel ni umwe mu bubatse kuri iyi nyubako . Avuga ko iyi nzu yatangiye kubakwa na Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel kuva 20 Gashyantare 2002, imaze kubakwa ntiyakorerwamo icyo yari igenewe , bityo agasaba ko akarere kareba igikwiye ngo ibe yakoreshwa ibindi.
Yagize ati “Ikimara kuzura ,akarere kimuriwe Gakenke , inzu ntiyakoreshwa uko byari byagenwe none ikaba igenda yangirika , tukaba twasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko yadufasha iyi nyubako igakoreshwa nk’ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rito (Poste de Sante) kuko byadufasha cyane kuko kugeza ubu dukora ibirometero bigera mu icumi tujya kuvuza kure yacu. Ikindi kandi byatanga n’akazi ku bashomeri ndetse n’inzu ikareka gupfa ubusa kandi yaratuvunnye.”
Ngo kuba bavuga ko yangiritse nk’umufundi avuga ko baramutse bayivuguruye neza bakoresheje ibikoresho bikomeye yakoreshwa kandi igakomeza kugira ubwiza bwayo.
Aragira ati “Iyi nzu yakorwa kuko uwafata sima agashyira hejuru ndetse hagakorwa n’igisenge , ikigo nderabuzima cyaboneka kuko inzu ubwayo ni nini kuko ifite ibyumba 42 kandi bigari. Ni ukuvuga ko habonekamo ibyumba by’ababyeyi , abana , ahavurirwa ibisebe, aho batangira serivisi zo kuboneza urubyaro, aho gutangira imiti(Pharmacie) , aho gusuzumira n’ibindi , bityo tukaruhuka imvune twahuraga nazo.”
Si aba bagabo gusa baganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com kuko n’umubyeyi Nyirahabumuremyi Collette ngo yahakoze umuganda abumba kandi agatunda amatafari mu cyizere cy’uko bagiye kuva mu bwigunge ariko ngo byarangiye ntacyo bitanze.
Aragira ati “Kuba akarere katarahakoreye ntibyari kuba intandaro yo gupfusha ubusa inyubako nk’iyi ahubwo Leta yakagombye kureba ikindi cyakorerwamo. Nk’ubu bayihinduye ikigo ngerabuzima , nk’ababyeyi twaba tugize amahirwe yo kwipimishiriza bugufi dutwite , kubyarira hafi , gukingiza abana ndetse n’abakuru bakivuriza hafi. ”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko kuba inyubako itarakoreshejwe nk’ibiro by’akarere byatewe nuko hahujwe icyari akarere ka Bukonya n’akarere ka Nyarutovu , bityo icyicaro cy’akarere ka Gakenke kiba ahahoze akarere ka Nyarutovu.
Gusa ngo iyi nyubako yamaze gusurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) kugira go ikoreshwe nk’ishuri ry’imyuga kandi go ubuyobozi bukomeje kubikurikirana.
Yakomeje agira ati“Hari abaterankunga bagitegerejwe ngo batangize ishuri ry’imyuga gusa ntituzi icyabidindije ariko byari byamaze gusesengurwa ko ishuri ritangira .
Turizerako abo baterankunga nibamara kunoza ibyo bariho banoza iyo nyubako izakoreshwa , gusa sinahamya ngo ni ryari ariko ni uko gahunda iteye , turacyakomeza kubikurikirana.”
Iyi nyubako yubatse mu buryo bw’inzu yagombaga kubakwa nk’igeretse (Etage) yahagaze huzuye icyiciro cya mbere (Premirère phase) ifite ibyumba 42 binini , icyumba cy’inama(Salle de reunion) , ubwiherero bw’imbere mu nzu no hanze ,koridoro(Cordor) ndetse ikagira n’ubusitani imbere n’inyuma.
Nkuko umuzamu w’iyi nyubako Nkurikiyimana Felicien abivuga ngo yabanje gukorana na Rwiyemezamirimo Seburikoko Emmanuel batandukana ataramuhemba noneho akomeza kuyirarira n’ibikoresho byarimo ariko adahembwa.
Igihe kigeze yashikirije ikibazo ubuyobozi bw’akarere buramwigurutsa bumubwira ko butamuhaye akazi ariko nawe akomeza kwinangira kugeza na n’ubu ariko ubuyobozi ngo bwaje kubona ko akwiye agahimbazamusyi maze bufata icyemezo cyo kumwubakira inzu y’amabati 30 , igikoni n’ubwiherero.
IRASUBIZA Janvier.