Mu bucukumbuzi bugikorwa n’ikinyamakuru RwandaTribune ku makimbirane ari muri koperative Dukunde Kawa Musasa, ariko akagira aho ahurira n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, hari inyandiko nyinshi zigenda zigaragazwa ku karengane n’amakimbirane atezwa n’ubuyobozi.
Ubucukumbuzi ku iyirukanwa ry’abakozi, gufungwa no kudahabwa icyo amategeko abemerera nk’abakozi ba Koperative Dukunde Kawa
Nyuma y’uko komite yari iyobowe na Perezida Ntahobavukiye Jeremie , ikurikiranyweho kunyereza umutungo wa koperative, hahise hashyirwaho komite nshya iyobowe na Mubera Celestin , abari bakurikiranywe kunyereza umutungo bagirwa abere , ariko ngo mu gihe bari kugirwa abere , Perezida Mubera yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko.
Komite nyobozi Nshya Iyobowe na Perezida Mubera, ikijyaho yagiwe kwemerezwa mu murenge wa Ruli ,ijya kwemerezwa mu murenge wa Coko
Nk’uko inyandiko zibigaragaza komite nshya yabonye yangiwe gusinyirwa no kwemezwa nka komite isimbuye iyari iriho , bahita bajya gusinyisha no gushyirwaho kashi bya Noteri ( Notification) mu wundi murenge wa Coko Koperative idakoreramo kugira ngo bakore nka komite yemejwe n’inzego za Leta.
Mu nyandiko y’inama y’inteko rusange idasanzwe yo kuwa 12/02/2018 yabereye mu cyumba cy’inama rusange cya koperative Dukunde Kawa Musasa , iyobowe na Perezida Minani Anastase. Muri Iyo nteko Rusange harimo ubuyobozi bw’umurenge wa Ruli, uhagarariye Police, uhagarariye Ingabo n’umuyobozi wa RWASHOSCO.
Muri iyi nama y’inteko rusange hatowe komite nyobozi yari igizwe na Perezida Ntahobavukiye Jeremie, Visi Perezida Twizeyimana Sylivere, umunyamabanga Mukakabere Laurence, abajyanama baba Musabyimana Parawutira na Nyiransabimana Anne Marie
Icyo gihe abatowe inyandiko ibemeza ( kwemezwa na Noteri) yemejwe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ruli ( Etat Civil) , Mazembe H. Felix, ku itariki ya 12 Gashyantare 2018.
Iyi komite nyobozi iyobowe na Ntahobavukiye Jeremie yaje gukuriranwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa koperative Dukunde Kawa Musasa n’ubwo bo bemeza ko ari ibyaha bahimbiwe Kugira bananizwe .
Hahise hatorwa komite nyobozi Nshya iyobowe na Mubera Justin
Nyuma y’uko komite iyobowe na Ntahobavukiye Jeremie, yari itangiye gukurikiranwa mu nkiko.
Haje gutegurwa indi nyandikomvugo y’inteko rusange yo kuwa 19 Ukuboza 2019, imbere y’abanyamuryango 153 hiyongereyo abari basanzwe ari abayobozi 3.
Iyi nteko yari yanitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta , hari ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), NAEB , akarere ka Gakenke, imirenge ya Ruli , Coko na Muhondo hamwe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’akarere.
Muri iyi nteko Rusange yashyizeho komite nyobozi iyobowe na Perezida Mubera Celestin, umunyamabanga Musengimana Nathalie n’umunyamabanga nshingwabikorwa Mukamurigo Emerithe nk’abantu bazajya bacunga amakonti ya koperative Dukunde Kawa Musasa ( signataires)
Icyo gihe hari hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie, ubu wabaye Umuyobozi w’akarere ka Gakenke.
Kuki Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ruli, Mazembe H. Felix yanze kwemeza komite nshya iyobowe na Mubera Justin kandi ishyirwaho Meya uriho ubu yari ahari?
Mazembe H. Felix, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ruli , yahakanye gusinya no kwemeza no kunotifiya ( Notification nka notaire) inyandiko y’inama y’inteko rusange idasanzwe kubera ko ngo amategeko ya Koperative yavugaga ko hagomba gukorwa Indi nyandiko hashize Manda y’imyaka 3.
Abanyamuryango bamushimira igikorwa cy’indashyirwa yakoze cyo ngo ko atemeye kwemeza komite nyobozi Kandi iyari iriho itari yahamywa n’icyaha n’inkiko cyangwa ngo hateshwe agaciro iyari iriho.
Uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney ubu wabaye Meya w’akarere ka Gakenke , avugana n’ikinyamakuru Rwanda Tribune yakanye ko atitabiriye Iyo nama , inyandiko zo zikagaragaza ko yari yayitabiriye
Komite nshya ntiyanyuzwe n’uko yangiwe kwemezwa nka komite nshya ya koperative Dukunde Kawa bashatse izindi nziza
N’ubwo koperative Dukunde Kawa Musasa, iherereye mu murenge wa Ruli, Nyuma yo kwangirwa nka komite nyobozi Nshya iyobowe na Perezida Mubera Justin bahise berekeza mu murenge wa Coko , umurenge uhana imbibi n’umurenge wa Ruli , aha ari naho bemerejwe na Noteri Rutabayiru Charles, ku itariki ya 19 Ukuboza 2019.
Nibwo bahise baba abayobozi ba koperative , Perezida Mubera Celestin , yahise ngo atangira guha abo yasimbuye amabaruwa yo gusesa Amasezerano bari bafitanye na koperative Dukunde Kawa.
Ibi byabaye Nyuma y’amazi atatu (3) atangiye inshingano zo kuba Perezida wa koperative, aho mu ibarura yo kuwa 19 Werurwe 2020 , yasheshe Amasezerano ya Nsanzamahoro Isaac, wari umunyamabanga nshingwabikorwa wa koperative, Tuyisenge Liberatha wari umubitsi ( mu ibarura no 003/KDK/MC/2020, na Muhawenima Devota ( mu ibarura no 002/KDK/MC/2020) bigaragara ko birukanwe ku itariki imwe.
N’ubwo ngo Perezida Mubera Celestin yafashe icyemezo cyo kubirukana , ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative RCA , cyari cyandikiye koperative Dukunde Kawa guhagarika abakozi by’agateganyo
Ku itari ya 14 Gashyantare 2020 , mbere y’ukwezi kumwe , ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative RCA, cyandikiye koperative Dukunde Kawa guhagarika by’abagateganyo abakozi ariko nk’uko amabaruwa abigaragaza ntibyubahirizwa kuko bahise birukanwa
Nyuma y’uko abakozi bari bakurikiranywe bagizwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze abere, nibwo ngo Perezida Mubera , yahise ashyira imyanya ku isoko ahita asaba ubushinjacyaha kujurira yizeye ko ngo ibinyoma bahimbiwe ko bizabafata. Inyandiko zerekana ko bagizwe abere ku itariki ya 22 Nyakanga 2020, hanyuma ku itariki 05 Kanama 2020 imyanya agahita ayishyira ku isoko , ari naho Abanyamuryango bahera bavuga ko Perezida wa koperative nta burenganzira yari afite bwo kwirukana abakozi adashingiye ku cyemezo cy’ Inama Rusange y’abanyamuryango.
Bakavuga Ko Ibi byose yabigirwagaho inama n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François, wongeye gutorerwa uyu mwanya ndetse ngon’ uwahoze ari Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’ umurenge wa Ruli , Nizeyimana Jean Marie , ubu watorewe kuyobora akarere ka Gakenke.
Abakozi bashesherejwe Amasezerano basabye gusubizwa mu kazi , basubizwa ko bidashoboka
Mu izina ry’abakozi birukanywe , Me Catherine A. Sebazungu , yandikiye koperative Dukunde Kawa amabaruwa atatu atandukanye ( imwe kuri buri mukozi) ku itariki ya 06 Ukuboza 2021 , asaba ko aba bakozi basubizwa mu kazi , aho yagize ati:” Nshingiye ku rubanza RPA/ECON/00034/2020/HC/MUS , rwaciwe n’Urukiko rw’ubucuruzi urugereko rwa Musanze , ku itariki ya 28/10/2021 rukaba rwarabaye itegeko kandi rukabagira abere ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa koperative Dukunde Kawa Musasa,
Bashingiye no kwiseswa ry’amasezerano y’akazi bari bafitanye na koperative ryakozwe ku itariki ya 20 Werurwe 2020, twabasabaga ko basubizwa mu kazi”.
Mu izina rya koperative Dukunde kawa , ku itariki ya 29 Ukuboza 2021, Avocat Irazirikana Israël , yasubije amabaruwa yanditswe na Me Catherine A. Sebazungu ( Mu izina ry’abakozi basabirwaga gusubizwa mu kazi). Abasubiza ko Amasezerano bari bafitanye na koperative Dukunde Kawa Musasa ko yasheshwe hakurikijwe amategeko ko ibyo bidashoboka.
Mu izina rya Nsanzamahoro Isaac, Muhawenima Devota, na Tuyisenge Liberatha. Me Catherine A. Sebazungu , yongeye gusubiza Mugenzi we bahuje umwuga wo kunganira abantu mu mategeko , Me Irazirikana Israël agira ati:” mu ibaruwa mwatwandikiye mudusubiza , iyo twandikiye koperative Dukunde Kawa ihagarariwe na Perezida wayo, aho twavugaga ko abo mpagarariye ari bo Nsanzamahoro Isaac, Muhawenima Devota na Tuyisenge Liberatha birukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Wowe Me Irazirikana Israël ukemeza ko mu kwirukanwa kwa bariya bantu navuze haruguru ngo amategeko yaba yarakurikijwe ,………, Ndakumenyesha ko amategeko atubahirije , ndahamya nkomeje ko nta ruhare namba bagize mu gucunga nabi umutungo wa koperative”.
Nyirarugero Dancilla, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru , kuri iki kibazo avuga ko bagiye kubikurikirana abarenganijwe bakarenganurwa bashingiye ku myanzuro y’urukiko no gukurikirana ibibazo biri muri iyi koperative Dukunde Kawa kuko ngo iyo hari umwanzuro ugomba kubahirizwa igihe utarasimburwa n’undi.
Icyo Amategeko Avuga ku kwirukana umukozi wa koperative
ITEGEKO N° 024/2021 RYO KU WA 27/04/2021 RIGENGA AMAKOPERATIVE MU RWANDA
Ingingo yaryo ya 56, ivuga ko Abakozi ba koperative Inama y’ubuyobozi ishyiraho umucungamutungo n’abandi bakozi hakurikijwe amategeko agenga umurimo kandi bakemezwa n’Inteko rusange.
Umucungamutungo n’abandi bakozi bashyizweho ntibemerewe gukora indi mirimo isa n’iyo koperative ikora mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.Umushahara n’ibindi bigenerwa Umucungamutungo n’abandi bakozi bigenwa n’inama y’ubuyobozi, bikemezwa n’Inteko rusange
Naho mu mategeko shingiro agenga koperative Dukunde Kawa, yemejwe n’inama rusange ya koperative yateraniye i Ruli kuwa 25 Mata 2012, agatangira gukurikizwa akimara kwemezwa,
kuri paje yayo ya 12 ku cyiciro cya 5 , ku BYEREKEYE ICUNGA MUTUNGO, Ingingo ya 43 Ishyirwaho ry’Umucungamutungo Inama Rusange, ihereye ku cyifuzo cy’Inama y’Ubuyobozi, niyo yemeza Umucungamutungo umwe cyangwa benshi, abandi bakozi kimwe n’imishahara yabo. Bashinzwe kwita ku micungire ya buri munsi ya Koperative. Bigaragara neza ko Inama rusange yemeza abakozi ko ari nayo yemerewe gusesa amasezerano yabo.
Ku kibazo cy’iyirukanwa ry’abakozi ba koperative Dukunde kawa, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, Prof Harelimana Jean Bosco, Aganira n’ikinyamakuru RwandaTribune, yavuze icyo kibazo kigomba gusubizwa n’ubuyobozi bwa koperative Dukunde K\awa.
Ibibazo biri muri koperative Dukunde kawa ni ibibazo byatangiye ubwo hafungwa abayobozi bayo bakuriranyweho kunyereza umutungo kubyo Abanyamuryango bavuga ko harimbye ibinyoma bigatahurwa n’inkiko.
Nkundiye Eric Bertrand
Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho:
-uruhare ruziguye n’urutaziguye rw’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, ubu wabaye Mayor Nizeyimana Jean Marie Vianney
– Ubucurabwenge bwacuzwe n’inzego kuva ku murenge kugera ku ntara y’amajyaruguru hagamijwe guhimbira ibinyoma abari abayobozi ba koperative Dukunde Kawa( harimo no kubashinja ko Bakorana n’umuntu ufasha umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda uzwi nka FDRL)
-ubucukumbuzi ku uruhare ry’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François , mu kunaniza abashoramari muri aka karere ( harimo nabo mu birombe by’amabuye y’agaciro n’abandi tuzagarukaho)
-ubucukumbuzi ku buryo Nizeyimana Jean Marie Vianney, Meya w’akarere ka Gakenke yagejejwe ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ( aho yari kuba vice Meya ushinzwe ubukungu bikarangira abaye meya)
Niba mushaka kuba abanyamwuga, ikinyamakuru.cyanyu muzagishakire chief editor ajye abanza gukosora amakosa mwandiyse mbere yo gusohora inkuru. Murasa na ba rusahurira mu nduru. Amatiku nriyahozeho muri Gakenke ubundi abaho barangwaga no gukora no kwiteza imbere umunwa wazaga nyuma.
Aya kandi sinabura kuvuga ko ari amaco y’inda, kuki mutavuze 2019-2020-2021 mukavuga ubu? Ni ishyari ko babaye abayobozi? Ntacyo muzabatwara leta yacu irashishoza. Musubize amerwe mu isaho mwige gukora mwe gukurura inda n’umunwa ibyo iki kinyejana ntibikigeweho.
Umuririmbyi yaravuze ngo” umurage w’ubutindi ntugira igitabo, none mwe ndabona mugiye kuraga abanyu uw’umunwa”.
Taisez vous