Umukozi witwa Ntabanganyimana Anselme bakundaga kwita “Kagofero” wagiriye impanuka muri Koperative Dukundekawa mu kwezi k’ukuboza 2021, aho umufuka w’ ikawa wamuguye ku bikanu bikamuviramo kwangirika kw’ imitsi y’ ijosi , agahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Ruli , ariko ngo kubera ko yari afite ububabare bukabije ibitaro byahise bimwohereza mu bitaro bikuru bya Kigali kugirango avuzwe ariko ntiyakira aribwo byamuviriyemo urupfu; kuri ubu umurambo we ukaba waraheze mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali ( CHUK) kubera kubura ubwishyu bw’ibitaro bungana n’ibihumbi magana acyenda n’amafaranga magana atatu na mirongo irindwi n’atanu (900,375) hatabariwemwo ikiguzi cy’uburuhukiro.
Umunyamakuru wa RwandaTribune amaze kumenya ayo makuru yagerageje kwegera umuryango we umutangariza ko nyuma yo gukora impanuka bamushyize mu modoka ya Koperative bakamujyana ku bitaro bya Ruli, ibitaro ngo byaramwakiriye nyuma y’ uko Koperative Dukundekawa ibashyikirije Ibihumbi ijana na mirongo inani by’ amafaranga y’ u Rwanda (180,0000 Frw ), ibyo birangiye batumye ho umudamu we witwa Mucyowera bamushyikiriza icyemezo cy’ uko agomba kujya ku murwaza hanyuma Koperative ikazamuvuza doreko itari yaramuteganirije , abaganga b’ ibitaro nyuma yo gusuzuma uko amerewe mu rwego rwo kuramira ubuzima bwe bamwohereje mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) .
Ubwo ngo yari amaze kugera CHUK byagaragaye ko hari service yagombaga gukorerwa itahatangirwa basaba umuryango w’ uwakoze impanuka kwishyura kugirango babashe kumujyana mu bitaro byitiriwe umwami Fayisari kumufasha , uwo muryango ngo wahamagaye kuri Koperative kugirango bishyure ibisabwa kugirango ubuzima bw’ umukozi butajya mu kaga . Koperative yararuciye irarumira ndetse guhera ubwo nimero Ngendanwa za Telefone z’ abayobozi ntabwo zigeze zongera kwitaba uwo muryango .
Mucyowera umudamu w’ umukozi wakoze impanuka nyuma yo kubona ko atereranwe yitabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali ka Jango witwa Hategekimana Laurient, kugirango abashe kumufasha kumwumvikanisha na Koperative ariko Ubuyobozi bwa Koperative burabasuzugura hanyuma agira inama Mucyowera (Umudamu w’ uwakoze impanuka ) yo kubimenyesha ubugenzacyaha ( RIB) Sitasiyo ya Ruli , gusa ngo byagaragaye ko Umukozi wa RIB yagerageje gufasha uwo mudamu ariko ubuyobozi bwa Koperative inshuro zose bwatumweho ntibwitabye bigera ubwo bumenyesheje uwo mudamu ko buzakora dosiye igashyikirizwa urukiko.
Ubwo twakoraga iyi Nkuru twaje kumenyeshwa ko uwo Mukozi yamaze Kwitaba Imana kuberako atahawe ubuvuzi bwari buhuye n’ ububabare afite ndetse Koperative Dukundekwa ikaba kugeza ubu idashaka no Kuvugana n’ Umuryango uwo mukozi akomokamo kugirango babunganire kumushyingura no gukura umurambo wa Nyakwigendera waburiwe ubwishyu kugirango ukurwe CHUK.
Mucyowera umufasha wa Nyakwigendera arasaba ko koperative Dukunde kawa yamufasha gukura umurambo w’umugabo we Ntabanganyimana muri CHUK agahabwa n’indishyi y’akababaro
Mucyowera avuga ko nyuma yo kubona ko koperative Dukunde kawa Musasa yamutereranye mu burwayi bw’umugabo yafashwa n’inzego z’ubuyobozi kumurenganura agahabwa indishyi y’akababaro izafasha umwana Nyakwigendera asize dore ko ngo baryaga ari Uko umugabo yahembewe imbaraga yakoreshaga muri iyi koperative. Ati:” Umugabo wanjye tumaranye imyaka icumi , ansigiye umwana umwe w’umuhumgu, kuva mushatse tumaranye imyaka icumi ariko nasanze akora muri koperative Dukunde kawa rero ubuyobozi bwamfasha umurambo we ukazanwa,ukanashyingurwa mu cyubahiro”.
Ubuyobozi bw’akagali, umurenge, n’urwego rw’ubugenzacyaha mu murenge wa Ruli bwatereranye Nyakwigendera!
Mucyowera akomeza Avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’akagali, umurenge n’urwego rw’ubugenzacyaha ariko ikibazo cye ntigihabwe agaciro ngo kubera gusiragizwa akabura uwamurenganura ngo bikaba aribyo bitumwe umugabo we ahasiga ubuzima.
Rwandatribune yagerageje kuvugisha Perezida wa Koperative Dukundekawa kugirango yumve icyo we abivugaho asubiza ko azasubiza kuwa kane nta mwanya ubu afite. Umunyamakuru agerageje kumusobanurira ko ari ikibazo cyihutirwa cy’umukozi yahise azimya telephone ngendanwa ye.
Twongeye kuvugisha Umuyobozi w’ umurenge wa Ruli Hakizimana Jean Bosco atubwira ko icyo kibazo atari acyizi ariko yahabwa amazina y’ uwo witabye Imana akavugana na Koperative kugirango ibashe kubafasha gukura Umurambo mu bitaro bya CHUK .Nyuma yo kumwoherereza amazina nkuko yabisabye twakiriye ubutumwa bugufi buvuye kuri Telephone ye buvugango “ Condoleance to his Family “ (Twihanganishije umuryango w’uwitabye Imana”
Ni iki itegeko rigenga umurimo rivuga?
Itegeko rivuga ko “ Abakozi bose bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda igihe bakora mu Rwanda hatitawe ku bwenegihugu, imiterere y’amasezerano, igihe azamara cyangwa se ingano y’umushahara; agomba kugenerwa ibigenwa n’itegeko.
Koperative Dukundekawa yatereranye umukozi wayo aho twaje gutangarizwa mu gihe gisaga imyaka 10 bamukoreshaga nta Masezerano y’ umurimo nta no kumutangira imisanzu muri RSSB maze tureba icyo amategeko abivugaho n’ ibisobanuro bw’ abahanga mu by’ amategeko .
Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta yo kuwa 6 nzeri 2018, risimbura Itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009. Umutwe wa ukubiyemo ibijyanye n’amasezerano y’umurimo, ayo kwimenyereza n’ayo kwitoza umwuga.
Ingingo ya 11: amasezerano y’umurimo
Amasezerano y’umurimo akorwa hashingiwe ku bwumvikane bw’umukozi n’umukoresha.
Amasezerano y’umurimo hagati y’umukozi umwe n’abakoresha barenze umwe aremewe igihe cyose hatagize abangamiye ayandi.
Aha hari abakoresha botsa igitutu abakozi bababuza kugira ahandi bakora, nyamara amasaha bahanye aba yubahirijwe. Hamwe yahakora ku manywa ahandi nijoro, hamwe mu mibyizi ahandi mu mpera z’icyumweru.
Amasezerano y’umurimo ashobora kuba ay’igihe kizwi cyangwa kitazwi.Amasezerano y’umurimo ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse.Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena iby’ingenzi bikubiye mu masezerano y’umurimo yanditse. Icyakora, amasezerano y’umurimo atanditse ntashobora kurenza iminsi mirongo cyenda (amezi atatu) ikurikiranye.
Gihamya y’amasezerano si inyandiko gusa
Gihamya y’amasezerano y’umurimo ishobora kuba mu buryo ubwo ari bwo bwose.Iyi ngingo iraburira abakoresha bumva ko kuba nta nyandiko bafata umukozi uko bashatse. Umunyamategeko Munyentwari Maurice, mu kiganiro aherutsen kugirana na Radio Flash FM (Ikaze Munyarwanda), agaruka ku byashingirwaho herekanwa ko umukozi runaka akorera runaka.
Birimo kuba aboneka mu nyubako ikorwrwamo, kuba afite uburenganzira ku bikoresho by’akazi, kuba atumwa n’umukoresha akagenda kandi akamuha raporo. Ikindi ni ukuba umukoresha yarigeze kumuhemba,nacyo kiba ikimenyetso.
Si ubwa mbere Koperative Dukundekawa ivugwaho Guhototera abakozi ariko bigashingira kuba ubuyobozi bwayo bwarivanze n’ inzego zibanze kububuryo uwo barenganije wese abura aho yarenganurirwa. N’ubwo abaturage bishimira imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda kirwanya akarengane mu Karere ka Gakenke by’ umwihariko muri Koperative Dukundekawa siko biri .
Nkundiye Eric Bertrand