Ku itariki ya .22/10/2019 mu gihugu hose ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda cyatanze ibizamini by’abalimu mu turere twose tugize igihugu uko ari mirongo itatu muri gahunda yo gukora ikizamini kimwe kuri bose kandi ku gihe kimwe .
Iyi gahunda ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyayifashe nyuma y’uko hagaragaye amakosa menshi mu bizamini byatangwaga n’uturere.
Abarimu bakoze iki kizamini bavuga ko Iki gikorwa cyagenze neza kuburyo abalimu Bose bifuzaga gukorera mukarere bifuza ntambogamizi bigeze bahura nazo.Amanota agaragaza abatsinze n’abatsinzwe yatangajwe kuya 10/12/2019.
Ikibazo cyagaragaye ubwo abatsinze iki kizamini ko bazashyirwa mu myanya y’akazi itangira ry’amashuli rikarinda rigera bataramenya aho bazakorera,ubu icyumweru kikaba gishize amashuli atangiye bo bari mu gihirahiro.
Bamwe mu bakoze ibizamini mu karere ka Gakenke batangarije ko nta makuru bafite y’igihe bazashyirwa mu kazi dore ko n’umwaka wa mashuli wa 2020 watangiye kuwa 06/01/2020 nyamara bakaba ntacyo Akarere karababwira .
Bamwe mu bayobozi b’igo by’amashuri nabo bafite ikibazo cy’uko abanyeshuli batangiye kwiga nyamara nta barimu bahagije bafite.
Umwe mubo twaganiriye yagize ati:”Ibi bizagira ingaruka mbi kumyigire y’abanyeshuli kuko hari ,abanyeshuri babura mwalimu ,mwisomo kandi basabwa kuryiga kugirango bagendere kungengabihe y’umwaka .”
Umukozi ushinzwe amashuri yisumbuye n’ ayimyuga mu karere ka Gakenke Bwana MANIRAFASHA Faustin avuga ko gutinda gushyirwamu myanya kw’abarimu batsinze ikizamini cy’akazi byatewe n’uko abatsinze ari bake cyane.
Yagize ati:”Abakoze ikizamini cy’akazi mu karere hatsinze bake cyane ugereranije n’abakozi bari bakenewe . Iki kibazo twakigejeje mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi barikugikoraho.REB yatubwiye ko kuba haratsinze bake bishoboka ko bazafata aho abatsinze ari benshi kuruta imyanya yari ihari muturere maze babazane kuziba icyuho mu karere ka Gakenke.”
Asoza avugako bitarenze iki cyumweru cyitangira ryamashuri kizarangira babashyize mu myanya anihanganisha abanyeshuri badafite abalimu kurindira bihanganye ko bari bubikemure vuba maze bakabona abalimu.
MASENGESHO Pierre celéstin