Kuri station ya R I B yo mukarere ka Gakenke hafungiwe umwarimu witwa Nzuwonemeye Apollinaire n’umunyeshuri witwa Umubyeyi Flore baregwa ubusambanyi.
Aba bombi bafatiwe mu nzu yakodeshejwe n’uyu mwarimu bari basanzwe bahuriramo mu ibanga.
Nzuwonemeye ufite umugore basezeranye byemewe n’amategeko y’igihugu atuye mu murenge wa Ruli ari naho afite urugo abanamo n’uwo bashakanye ariko akaba yafatiwe mu murenge wa Gashenyi aho yari yarakodesheje indi nzu ‘zimwe bita Geto’ akaba ariyo yari asanzwe ahuriramo n’uwo munyeshuri witwa Umubyeyi Flora ari naho RIB yabafatiye nyuma yo gutungirwa agatoki n’umugore wa Nzuwonemeye.
Nzuwonemeye Apollinaire yigishaga isomo ry’igifaransa mu ishuli rya CMUR giherereye mu murenge wa Gashenyi. Bivugwako yaje kuri iri shuli yarasanzwe acuditse n’uyu munyeshuri kuri ubu wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye,bamenyanye amwigishaga muri ordinary level mu kigo cy’amashuli cya RWANKUBA.
Umubyeyi w’uyu munyeshuri yatangarije rwandatribune.com ko inkuru y’uko umukobwa we w’imyaka 18 yari acuditse n’uyu mugabo w’imyaka 50 yari kimomo ariko yabibaza umukobwa akabihakana.
Yavuze ko aba bombi bakwiye guhanwa n’amategeko.Ati: “Nari narabuze gihamya,ubwo bafashwe nibahanwe uko amategeko abiteganya.”
Umuyobozi wishuri rya CMUR Bwana Musabyimana Calixtte yaangarije rwandatribune.com ko nta makuru yari afite kuri uku gucudika k’umwalimu abereye umuyobozi n’umunyeshuri kandi afite umugore kuko uyu mwalimu yari mushya mu kigo ayobora.
Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yavuze ko Nzuwonemeye Apollinaire na Umubyeyi Flora baregwa icyaha cy’ubusambanyi ku kirego cyatanzwe n’umugore wa Nzuwonemeye Apollinaire .
Umuhoza Marie Michelle aragira inama abanyarwanda bose kureka kwijandika mu byaha bitandukanye birimo ubusambanyi kuko ngo itegeko ryo risobanutse rigahana uwo ariwe wese hatitawe ku kuba uri umunyeshuri cyangwa se umukozi runaka kuko uhanwa hakurikije uko itegeko ribiteganya.
Twifuje kuganira n’umugore wa Nzuwonemeye Apollinaire kuri iri fatwa n’ifungwa ry’umugabo maze mu butumwa bugufi adusubiza ko ntacyo yadutangariza kereste tumwishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Igika cya gatanu ,ingingo yayo y’136 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko Umuntu wese washyingiwe ukorana
imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.
MASENGESHO Pierre Celestin