banyeshuri bo mu kagari ka Munyana ho mu murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’ urugendo rurerure bakora bajya ku ishuri rya Groupe scolaire Saint Joseph Munyana.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2020 ni itangira ry’amashuli mu gihugu hose.abanyeshuri n’ababyeyi barera muri Groupe Scolaire Saint Joseph Munyana baturuka mu murenge wa Minazi bavuga ko urugendo rurerure abanyeshuli bakora bajya ndetse banava ku ishuli kuko bibagiraho ingaruka mbi mu gukurikirana amasomo yabo.
Aba banyeshuli bavuga ko bakora urugendo rugera ku birometero 10 bajya ku ishuli bagakora n’ibindi 10 bataha,ibi bikaba bituma bagera ku ishuli rya G S Munyana bananiwe ntibabashe gukurikirana amasomo neza.
Bamwe mu babyeyi b’aba bana bavuga ko bahangayikishijwe n’uko abana babo bashobora guta ishuli bitewe n’imvune bakura muri uru rugendo.
Umwe mubaganiriye na rwandatribune.com yagize ati: “Mfite impungenge z’uko umwana wajye ashobora guta ishuli bitewe n’urugendo rugera kumasaha atatu akora ajya kwishuri .”
Iri shuli rya G S Munyana niryo ryonyine ryisumbuye ribarizwa muri uyu murenge wa Minazi Aho benshi mu bana barangije amashuli abanza bajyanwa kwiga.Aha usanga abigayo bose baturuka mu duce twa kure bavunwa cyane n’urugendo kuko iri shuli ridafite gahunda yo gucumbikira abanyeshuli aho abahiga bose basabwa kwiga bataha iwabo.
Hari kandi nabanyeshuri baturuga ku ruzi rwa Nyabarongo hafi n’akarere ka Muhanga bazamuka imisozi ya Ngendombi na Mperimbwimiteja bajya kuri iri shuli. Usibye gutaha bananiwe cyane,Aba banyeshuli banavuga ko bagera iwabo bwije cyane kuburyo banabura umwanya wo gusubiramo amasomo,ibintu babona nk’impamvu ituma badatsinda neza amasomo yabo.
Muri uyu mwaka w’amashuli dusoje wa 2019 ishuli rya G S Munyana risoje rifite abanyeshuri mirongo 78, 23 muri Advanced Level na 55 muri Ordinary Level ugereranije n’abana bakabaye bahiga ubona ko aribake cyane.
Umugenzuzi w’amashuri mu murenge wa Minaziavuga ko aba abanyeshuli ari bake cyane avuga ko imbogamizi bahura na yo ari urugendo rusaga ibilometero 20 bakora bajya ku ishuli bigatera abana kurivamo.akomeza avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abayobozi b’ibigo biherereye muri uyu murenge barimo gukora ubukangurambaga mu banyeshuli ku buryo bafite icyizere ko umwaka utaha w’amashuli wa 2020 ntabana bazata ishuli.
Ibi kandi abihurizaho n’umuyobozi w’ishuli rya G S Munyana bwana KABAYIZA Pierre Damien uvuga ko bahangayikishijwe no kuba abana bakora urugendo rurerure rurenze ubushobozi bwa bo cyane cyane nk’abana baba baje gutangira mu mwaka wambere.
Tubajije umukozi ushinzwe Amashuri yisumbuye nay’imyuga mu karere ka Gakenke bwana MANIRAFASHA Faustin kuri iki kibazo cy’abana bakora urugendo rurenga amasaha atatu bajya ku ishuli.
Yagize ati: “Urumva iki ni kibazo kiduhangayikishije natwe nk’abareberera uburezi, gusa muri uyu mwaka dusoje Akarere hamwe na minisiteri y’uburezi basuye iri shuli barigushaka ikibanza cy’aho bashyira irindi shuli rya nine years basic education ryo kunganira iri rya Munyana ku buryo abana bavuye kuri ayamashuri abanza bazajya bahiga icyiciro kibanza noneho bagera mu cyiciro cyisumbuye bakabona kujya kuri G S Munyana.”
Yakomeje Avugako iki kibanza bamaze kukibona hafi n’akagari hegereye aba banyeshuri ku buryo mu ngengo y’imari yumwaka utaha wa 2020-2021 Bazatangira kubaka guhera mu kwezi kwa 6 bikazaba birangiranye n’ukwezi K’Ukuboza 2020 noneho mu mwaka w’amashuli wa 2021 Abanyeshuri bagatangira kwigira hafi yabo.
Asoza asaba ababyeyi kumvisha abana babo akamaro k’ishuli, Aho kubashishikariza kwigira kwamurura inyoni mu mirima y’umuceri anasaba abanyeshuri bakora urugendo rurerure ko bihiye kurangirana n’uy’umwaka wa 2020. Abasaba kuzitabira ishuli ku munsi wa mbere dore ko bazatangira kuri 06/01/2020.
MASENGESHO Pierre Celestin