Noelle IGIRANEZA wigaga mu mwaka wa 1 w’Amashuri abanza kuri G.s Rusoro mu Murenge wa Muzo, yapfuye yishwe n’Akabuno k’ikaramu,agwa mu maboko y’Abaganga bo ku kigo Nderabuzima cya Rusoro.
Ibi byabaye ubwo uyu mwana yari ategereje ifunguro rya saa sita ku ishuri hanyuma arya akabuno k’ikaramu birangira kamunize bamujyana ku kigo nderabuzima apfa akihagera.
Kuwa11/12/2023 nibwo Nyakwigendera IGIRANEZA Noelle yabyutse nk’uko bisanzwe ajya gukora ikizamini, mu gihe yari ategereje ifunguro rya Saa Sita ku ishuri,arimo gusubiramo n’Abagenzi be uko batsinze ikizamini , yaje guseka cyane aseka atamiye akabuno k’i karamu mu guseka aba arakamize, bikekwa ko kahise kajya mu nzira y’ubuhumekero ahagana mu mazuru Aho kumanuka kajya mu nzira y’umuhogo.
Nyuma y’igihe kingana ni Saha imwe amize ako gapfundikizo k’ikaramu nta Murezi n’umwe uramugeraho Aho yari yaguye hasi , imbere y’Ishuri, Noella yatangiye gucika intege agwa hasi atangira kwigaragura mu kibuga hasi, Abana bamuzengurutse, atangira kubyimbagana mu isura ndetse atakibasha no guhumeka neza . Bivugwako kera kabaye aribwo umwana umwe yagiye guhamagara abarimu ngo baze gutabara,nabwo ngo babanza gusigana.
Uyu mwana utarashatse ko amazinaye amenyekana kubw’umutekano we avug ako yabonye Nta Murezi wigeze agera Aho Noelle yari kwigaragura mu kibuga arwana nako Kabuno k’ikaramu imbere y’Amashuri ahitamo kujya kubahamagara”Ati” Nabonye Noelle arembye atagishobora gutaka hari haciye umwanya kuko n’Isura ye yari yatangiye kubyimbagana,njya guhamagara abarimu ngezeyo barasigana Banga gutabara, Comptable wa G.s Rusoro Madame Ufitinema Erinestine niwe wavuzengo bitamukoraho arasohoka,nibwo na Prefet de Displine n’undi mwarimu nabo bamukurikiye, bahageze bafashe umwana w’Imyaka nka 13 bamuhekesha Nyakwigendera Noelle baramushorera no Kwa Muganga”.
Amakuru dukesha Mukuru wa Noella avugako Comptable n’Abagenzi be bagejeje Noelle Kwa Muganga , Bagahita bisubirira ku ishuri, basiga Nyakwigendera Aho,arinabwo bahuye nuyu Mukuruwe wari ugiye kuzana Mutuel murugo bamubwirako yakwisubirirayo ngo akajya kwikorera ikizamini ngo kuko Muganga Ntakintu akoreye Noelle ahubwo ko ababwiyengo Bamucyuye mu rugo bamuhe ibiryo n’amazi menshi ngo Ako yamize karagenda.Nyamara bikekwako akabuno k’i karamu katari mu muhogo ahubwo ko Kari kibereye munzira y’ubuhumekero ahagana mu mazuru Ari nayo mpamvu umwana yaburaga umwuka,akabyimba mu isura.
Ibi byashimangiwe na Madame Erinestine Ufitinema Aho Yabwiye Rwandatribune.com ko ntampamvu y’uko bari gutinda Kwa Muganga Kandi Muganga Nshimiyimana jean de Dieu yari amaze kubabwirako bataha,bakajya kumuha amazi menshi n’Ibiryo.Erinestine abajijwe impamvu bajyanye umwana Kwa Muganga ,bakamwohereza murugo batazi niba Iwabo bariyo cyangwa ngo babamenyeshe yavuzeko ibyo bitabarebaga kuko batari bazi niba Iwabo bafite terefone yagize ati”twagombaga gukora ibindi biki?ntabwo twari tuzi niba umubyeyi we Ari murugo cg atariyo ntakundi twagombaga gukora.”
Madame Erinestine Ufitinema yasoje ahakanako atazi icyishe Noella ariko anabyemeza ibintu byateje urujijo Aho yagize ati”Ntabwo tuzi icyamwishe Abaganga nibo babizi”.Nyuma Gato ati”Ntakundi twagombaga gukora kuko Abaganga baribamaze kutubwirango ni tumujyane murugo tumuhe amazi menshi n’ibiryo ngo Ako yamize karamanuka,duhita tumuha mukuruwe aramucyura natwe dusubira ku ishuri”.
Nyakwigendera Noelle yahise acyurwa murugo nta muti nta ni gipimo,abarimu nabo ntibigeze babimenyesha umubyeyi,Kugeza ubwo umubyeyi we Kabiho Alphonsine atashye ikinyamugoroba asanga umwana ni intere ,niko kumusubiza Kwa Muganga aribwo yagezeyo ahura nicyo yise isanganya.
Yagize ati”Nageze murugo nsanga ubuzima bw’umwana wanjye buri habi,iryo Joro nahise musubiza Kwa Muganga ngezeyo nahuye nisanganya nahamagaye Muganga wari waraye izamu Madame Immacule Nyiraneza yanga kubyuka,nyuma y’Iminota nka 30 umwana arimokumfana, noherezayo Umuzamu aramwinginga ati Dore umwana aradupfanye nyabuna byuka udufashe,nanone yanga kubyuka ,banyereka irindi cumbi ririmo umuganga Jean de Dieu mukomangiye arambwirango afite undi murwayi ngo urembye nyamara cyari ikinyoma nawe yari yiryamiye ,kuko mu gihe Noelle yari arimo gusamba nawe yaje gushungera ubona yibyukiye.”
Kabihogo Alphonsine yakomeje abwira Rwandatribune.com ko muminota yanyuma akakibyeyi kanze maze asaba Umuzamu gusubira kubyutsa Muganga Immacule Nyiraneza kera kabaye arabyuka,atara nareba uko mwana amerewe asohoka mubitotsi byinshi ahamagara Imbangukiragutabara,nyuma ajya kureba umwana amwandika mugitabo,ahita amutera Serumu Ako kanya umwana ahita apfa “.
Kabihogo Alphonsine yasoje avugako mukanya Gato muri icyo gicuku yabonye na Titulaire ahageze,ibintu yavuzeko Ari uburangazi iki Kigo nderabuzima kigira kuko umwana we yazize uburangazi yagize ati”Umwana wanjye akimara gupfa nabonye Muganga Jean de Dieu Nshimiyimana ahageze bya garagara ko abyutse, Titulaire nawe mbona arahageze bisa naho Bose bari bari mukigo ,batangiye kunshinyagurira bavuga icyo umwana wanjye azize kuko Muganga Jean de Dieu Nshimiyimana yatangiye kuvuga uko yahuguriwe kuvura abantu baba bamize ibintu bitandukanye arinabwo yagaragajeko Ako kabuno k’ikaramu Kari kibereye munzira z’amazuru, Aho kuba mu muhogo avugako kayobye ariyo mpamvu twamuhaye amazi nibyo kurya nti kamanuke”.
Surwumwe Anthere Se wa Nyakwigendera Yabwiye Rwandatribune.com ko yifuza ko umwana we abona ubutabera nubwo atazongera kumubona ukundi,ariko agaragaza impungenge zuko bishobora kutazakunda kuko ubwo RIB station ya Gakenke yatwaraga abo baganga ,yahise ibarekura itanabajije banyirubwite ngo bavuge ibyababayeho cyane ko aribo bari bazi amakuru yose, cyangwa ngo banakore iperereza kubabonye iryosanganya.
Umuyobozi wa Karere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine, Yabwiye Rwandatribune.com Ayo makuru ntayo yigeze amenya,ariko ko Ari inkuru mbi Kandi ibababaje .
Yagize ati”Ni inkuru ibabaje cyane ni igihombo ku Gihugu cyacu,Kubura umwana muto hejuru y’uburangare bw’Abaganga, Abaganga baba bafite Inshingano zo kubungabunga ubuzima bw’Abantu,no kubaha ubuzima mu gihe burimo kubacika.”
Mukandayisenga yosoje avugako uyu muryango utagomba guhangayikishwa nubutabera bw’Umwana wabo kuko URwanda Ari kimwe mubihugu bitanga ubutabera burambye ati”Twifatanije nuwo muryango, ntibahangayike ubutabera Mu Rwanda burahari,Turajya kuri ibyo bitaro dukurikirane Urupfu rwuwo Muziranenge,turakurikirana impamvu abo bantu barekuwe na RIB”
Madame Mukandayisenga Vestine yibukije Abaganga Inshingano zabo,no kuzirikana indahiro bagira mbere yo kwinjira mu kazi k’Ubuganga anabasaba kongera kugira ubumuntu.
Kugeza ubu uyu muryango uri mu kaga ngo kuko, ari abarimubaho mwana wabo yigaga batari kubareba neza ndetse n’Abaganga bakaba batari kubareba neza,nyuma yuko umuryango wa Jean de Dieu Nshimiyimana ugiye gusaba imbabazi umuryango wa Anthere ubwo Nshimiyimana yari agifunzwe,ndetse ngo n’Umukozi wo kuri RIB agahamagara Anthere amubaza niba hari icyo apfa na Jean de Dieu Nshimiyimana,nyuma akabona bamurekuye.
Bwana Surwumwe Anthere akomeza avugako,atizeye ubutabera bw’umwana we kuberako ababonye ibyamubayeho Bose bahinduye imvugo,nyuma yogukoreshwa inama za buri musi,nyuma y’Urupfu rw’Umwana we.
Mbonaruza Charlotte