Abanyamuryango bahinga kawa bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Ruli Akagali ka Ruli, bashinja umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kwivanga mu miyoborere ya cooperative Dukunde Kawa.
Abanyamuryango b’iyi koperative baganiriye n’ikinyamakuru Rwanda Tribune, bavuga ko Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu yateje umwiryane mu banyamuryango harimo no guhimba ibinyoma bishinja abari abayobozi b’iyi koperative babashinja ko banyereje umutungo w’iyi koperative bagafatwa bagafungwa ariko inkiko ngo zikabagira abere. Nyuma y’uko urukiko rubagize abere, umushinjacyaha akongera akajuririra icyemezo cy’urukiko nabwo ngo abaregwaga umutungo bakongera kugirwa abere.
Bavuga ko bishyize hamwe bagashinga koperative mu cyahoze ari komini Musasa, 2004 uruganda rutangira gukora, bagamije guhangira abana babo akazi , nyuma ngo uko bagiye batera imbere baje kubona n’abaterankunga barimo Minisiteri y’Ingabo yabafasha kubahuza n’umuzungu (Team Shiring) wabashakiye abaterankunga hanze y’igihugu.
Hakizimana Emmanuel, wahinduriwe izina k’ubw’umutekano we, avuga ko amakimbirane Muri koperative yatangiriye hagati ya Vice Mayor Niyonsenga na Nsanzamahoro bitewe n’uko hari ibyo Nsanzamahoro atubahirije byo bagereranya no [gutanga Amaturo].
Nyuma ngo haje guhimbwa ibirego bitangukanye mu gitabo gifite impapuro 111, mu rubanza RPA/ECON/00034/2020/HC/MUS rwaciwe n’Urukiko rukuru rw’ubujurire urugereko rwa Musanze, aho umushinjacyaha yabasabiraga igifungo cy’imyaka Icumi (10), ku itariki ya 28/10/2021 , urukiko rukabagira abere.
Hakizimana avuga ko hahimbwe ibinyoma urukiko rukabivumbura
Hakizimana akomeza avuga ko hahimbwe ibinyoma nyuma abaregwaga kunyereza uwo mutungo bakagaragaza ko ari ibihimbano byahimbwe kugira ngo babagerekeho kunyereza uwo mutungo
Muri Ibyo binyoma kuko ngo bahimbye imibare nabo ubwabo batumva, ati:”Muri raporo yakorewe i Musanze yagaragazaga ko hanyerejwe 108,818,207 Frw .
Naho Muri raporo yakorewe i Kigali kuri paje ya 88 ikagaragaza ko Hanyerejwe (164,041,507+ 121,760,898) Frw , amadorari 696,805 USD n’amayero 19,104.3 EURO . Muri raporo yakorewe i Kigali kuri paje ya 89, naho ikagaragaza ko hanyerejwe 70,528,884 Frw , amadorari 960,884 USD, amayero 19,104.3 EURO, ibi byose ni ibyo bagiye bahimba”.
Mu Binyoma bashinjwaga harimo n’imodoka abayobozi bashya ba koperative bazagamo ku rukiko ku munsi w’urubanza
Abatangabuhamya baganiriye na Rwanda Tribune bavuga ko mu Binyoma bashinjwaga harimo n’imodoka abayobozi bashya ba koperative bazagamo ku munsi w’urubanza kandi ihari , bagashinjwa inzu n’imicanga kandi ngo byose biri aho kuri koperative.
Ntahobavukiye Jeremie , umunyamuryango wa koperative Dukunde Kawa, watangiranye n’iyi koperative ikiri ishyirahamwe mu mwaka w’i 2000, Nyuma ikaba koperative mu mwaka wa 2004. Avuga ko yaje kuba umunyamabanga mukuru w’iyi koperative agasanga ikora neza
Uko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François yagiye ananiza iyi koperative ashiraho anakuraho abayobozi b’iyi koperative mu buryo bunyuranijwe n’amategeko
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François, we ubwe yategetse Ntahobavukiye Jeremie ko yirukana uwari umuyobozi mukuru ( Managing Director) Nsanzamahoro Isaac ngo utaravugaga rumwe na we ku mpamvu y’uko yari yaranze kujya amuha amaturo avuye muri Koperative Dukunde Kawa,
Ati: “Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François ubwe we yaranyishakiye ambwira ko ngomba kwirukana Manager ariko ndabyanga kuko jye nabonaga akora neza,.
Nyuma twaje gusurwa na Minisiteri w’intebe Dr. Eduard Ngirente, ariko Vice Mayor Aime asaba aba banyamuryango kutagira icyo bavuga kubijyanye n’icyo kibazo , ariko hahagurutse umuturage Munyaneza abaza ikibazo cy’uko batahawe ubwasisi , hahaguruka n’undi Iremakwinshi w’I Musagara abaza ikibazo cya zoningi cyatumye batakaza imigabane yabo bitewe n’imiterere y’uko hagiye hacibwa zoningi abaturage bakisanga bagiye mu zindi zone.
Mu gihe nagomba gusubiza icyo kibazo nka Perezida wa koperative Dukunde kawa , ubwo Minisiteri Gatabazi Jean Marie Vianney, yahise ahaguruka vuba na bwangu afata mikoro avuga ko icyo kibazo agikemura mu gihe kitarenze ukwezi”.
Ntahobavukiye Jeremie, Akomeza avuga ko mu gihe bari bari kwitegura umushyitsi Mukuru Minisiteri w’intebe Dr. Eduard Ngirente, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François, yahamagaye uwahoze ari Perezida wa koperative Dukunde Kawa Ntahobavukiye Jeremie kuri telefone amutera ubwoba ati” Noneho niyiziye , Ibyo nagusabye byarakunaniye”.
Uruhare rw’uwari Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, ubu wagizwe Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu
Nyuma yo kwemerera Minisiteri w’intebe ko agiye gukurikirana ikibazo kiri muri iyi koperative Dukunde Kawa , Ntahobavukiye Jeremie, avuga ko hashize iminsi mike , yahamagawe na Vice Mayor Niyonsenga Aimé François, amumenyesha ko hari inama ku Ntara y’amajyaruguru,
Ntahobavukiye Ati” Ngeze Muri Iyo nama nayisanzemo, Nyirangwabije Theresa uhagarariye uruganda rwa Coko ( Mushiki wa Minisiteri w’intebe Dr. Eduard Ngirente) , Perezida wa Union Bumbo coffee Habiyakare sylvestre, hari na Vice Perezida w’uruganda rwa Minazi,
Ubwo nari mpageze saa kumi n’igice z’umugorobo, twinjira mu nama , uwitwa Nyirangwabije Theresa ( mushiki wa Minisiteri w’intebe, arahaguruka Agira ati”: koperative Dukunde Kawa yacu bayigize iyabo ) kandi mu by’ukuri si umunyamuryango wa koperative Dukunde Kawa , nta mugabane ayifitemo kuko yigeze kuba umunyamuryango ariko aza kutuzuza imigabane , ajya gushinga koperative ye mu murenge wa Coko,
Ikibazo cyahise gikomera batangira kunsaba ngo ninirukane Nsanzamahoro Isaac ( Wari Managing Director) cyangwa mugabanyirize umushahara.
Nahise mbabwira nti ‘ mu byukuri nahise mbabwira ko ntamugabaniriza umushahara kuko ntamuhaye akazi , kandi ko mbona akora neza mu gihe cy’umwaka n’igice amaze akora.
Hari harateguwe umunsi wa odite ( Audit) iza gusubikirwa muri Iyo nama
Ntahobavukiye Jeremie akomeza avuga bahise bahindura umunsi wa odite , bakawuhindurira kuyindi tariki ngo abari muri iyo nama bahise bataha. Ati” ariko itariki iri hafi kugera Mbere y’iminsi 2 , vice Mayor Aime yahise ampamagara ambwira ko bazaza muri odite.
Odite yaje kuba iza irimo abantu 6 bayobowe n’uwitwa Ntakirutimana Charles, ariko Ntakirutimana Charles aza guca Inyuma ansaba gufunga amakonte ya koperative , ariko kubera ko ntari kubikora jyenyine mfite komite nyobozi , ndamuhakanira; mpita mpamagaza komite yose , kuko nabonaga ari umutego banteze!
Jye na komite twemeje ko nta konte n’imwe ifungwa kubera ko twari dufite abakozi bakora umunsi ku munsi bagomba guhembwa, imashini zikoresha umuriro , n’ibikenerwa no gukoreshwa n’imodoka .
Uwo Ntakirutimana Charles bigeze nimugoroba , twamuhaye inyandiko ivuga ko tutemera ko hafungwa amakonti ya koperative ( accounts) , yahise ambwira ati” Ndagufunga”
Nshimyimana Erneste umuyobozi mukuru wa cooperate Dukunde Kawa , wasimbuye Nsanzamahoro Isaac, avuga ko muri uru ruganda nta mwuka mubi uri muri Koperative, ati:” koperative Dukunde Kawa ntiyigeze ijya mu rubanza”.
Kubivugwa ko iyi koperative iyoborya n’akarere avuga ko koperative Dukunde Kawa ifite abakozi bayo ko ibyo batabizi ahubwo bagiye kubikurikirana.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, Prof Harelimana Jean Bosco, avuga ko ikibazo cya Dukundekawa bakizi bayikozemo ubugenzuzi bagasanga hari umutungo wanyerejwe, nyuma ubutabera bugakurikirana abakozi bakekwagwaho kunyereza uwo mutungo Nyuma ngo baza kurekurwa bagizwe abere, ati” ubu turi gukorana na koperative Dukunde Kawa mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo abanyereje umutungo wa koperative bakurikiranwe umutungo ugaruzwe”.
Abahoze bari muri abakozi ba koperative Dukunde Kawa birukanwe binyuranije n’amatekeko
Mu ibaruwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA ivugako abakozi bahagarikwa by’ agateganyo Perezida mushya Mubera Celestin we yahisemo kubirukana burundu hadakurikijwe amategeko. Mu ibaruwa yo kuwa 14/02/2020 ,ifite numero Ref: 0125 CIU/2020 RCA yavugaga ko aba bakozi Nsanzamahoro Isaac wari umunyamabanga nshingwabikorwa wa koperative , Muhawenima Devota wari umucungamari , na Tuyisenge Liberatha wari umubitsi bahagarikwa by’agateganyo ariko Perezida Mubera Celestin afata umwanzuro wo kubirukana burundu ngo badahawe ibyo bemererwa n’amategeko.
Nyirarugero Dancilla, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru , kuri iki kibazo avuga ko bagiye kubikurikirana abarenganijwe bakarenganurwa bashingiye ku myanzuro y’urukiko no gukurikirana ibibazo biri muri iyi koperative Dukunde Kawa.
Twagerageje kuvugana na Visi Meya Niyonsenga Aimé François Kugira agire icyo Avuga kubimushinja twitabwa n’umugore atubwira ko arwaye ari buduhamagare nyuma twongeye kumuhamagara adusaba kwandika ubutumwa bugufi bw’icyo dushaka kumubaza , tumuhaye ubutumwa bugufi yarabusomye twongeye kumuhamagara ntiyafata telephone tugerageje ku munsi ukurikira nabwo biba uko kugera ubwo twakoraga iyi nkuru.
Cooperative Dukunde kawa yatangiye gukora mu mwaka wa 2000 ari ishyirahamwe ifite abanyamuryango 1193, mu mwaka wa 2004 iza kuba koperative babona uruganda batangira gutunganya umusaruro wabo bakawucuruza ku isoko mpuzamahanga. Kuri ubu bageze ku nganda 4 zitunganya ikawa ku rwego rwa mbere, izitunganya ikawa ku rwego rwa kabiri, n’uruganda 1 rwongerera agaciro ikawa yumye ruyitonora kugirango yoherezwe mu mahanga.
Mu nkuru zacu zitaha turabagezaho
– Iyiranwa ry’abakozi, gufungwa no kudahabwa icyo amategeko abemerera nk’abakozi ba Koperative Dukunde Kawa
-Uruhare rw’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, ubu wabaye Mayor Nizeyimana Jean Marie Vianney
– Ubucurabwenge bwacuzwe n’inzego kuva ku murenge kugera ku ntara y’amajyaruguru hagamijwe guhimbira ibinyoma abari abayobozi ba koperative Dukunde Kawa
-Ubucukumbuzi ku uruhare ry’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri Gakenke, Niyonsenga Aimé François , mu kunaniza abashoramari muri aka karere.
-Ubucukumbuzi ku buryo Nizeyimana Jean Marie Vianney uyobora Gakenke yagejejwe ku mwanya w’umuyobozi w’akarere
Nkundiye Eric Bertrand
Iyi nkuru isohokeye igihe.Muzadukorere n’indi nkuru ku ibagiro rya kijyambere rya Gakenke,uko ikibanza ryubatswemo cyaguzwe,uko inzu zubatswe nibwo abantu bazamenya neza V/M Aime Francois uwo ariwe.
Murakoze.
murakoze nabyo turabikurikirana mwaduha details kuri telephone 0780341467