Abaremaga isoko rya Bazira riherereye mu kagari ka Muhaza ,mu murenge wa Cyabingo ,bari mugihirahiro bibaza uko bazajya babona icyo kurya nyuma yuko ubuyobozi Bwakarere ka Gakenke bufashe umwanzuro wo Gufunga iri soko buvuga ko bikozwe ku mpamvu zo kurinda ikwirakwira rya Covid19.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bufunga iri soko bwavuze ko ari ku mpamvu z’uko abarirema ari benshi cyane ku buryo kubahiriza amabwiriza yo gusiga intera irenze metero hagati y’umuntu n’undi bitashoboka ugereranyije n’ubuso bwaryo maze baryimurira mu kibuga cy’umupira w’amaguru cyitwa Mungambi (Mataba) ngo kuko ho hagutse kurshaho.
Abahacururije bavuga ko ari kure cyane ku buryo kuhagera bibagoye ndetse ko nta n’abaguzi bahitabira,ugereranyije ngo kuva ku isoko rya Bazira kuri ubu ryafunzwe ujya aho bimuriwe harimo ibirometero bigera kuri 25.
Kuhageza ibicuruzwa nabyo ngo birabavuna cyane.
Ibi byatumye benshi mu bacururiza muri iri soko bafata umwanzuro wo gusangisha ibyo bicuruzwa mu ngo z’abaturage babicuruza abandi barema udusoko duto duto hirya no hino mu midugudu.
Aba bacuruzi bakaba basaba ubuyobozi kubashakira ahandi hantu ho gucururiza kuko kugendagenda mu ngo z’abaturage bishobora gukwirakwiza Covid19.
Bamwe mu barema isoko rya Bazira barasaba ubuyobozi ko bwabafasha isoko rikimurirwa mu kibuga cy’umupira cyo mu kiyove.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana NZAMWITA Deogratias yavuze ko afatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagiye gukurikirana abasangisha abaguzi ibicuruzwa mu ngo n’abarema udusoko ahatemewe bakabihanirwa.
Bwana Nzamwita kandi yasezeranyije ko ikibazo cy’ibicuruzwa bibura abaguzi kubera isoko ryimuriwe kure kigiye kuvugutirwa umuti.
MASENGESHO Pierre céléstin