Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu SHYAKA Anastase ari kumwe na Minisitiri wa Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi bashyikirije imiryango 260 yasenyewe n’ibiza ibiribwa birimo ibishyimbo n’ifu ya kawunga ,byose hamwe bingana na toni 75.
Bamwe mu bagize imiryango yahawe imfashanyo bashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho.
Bavuga ko ubwo basenyerwaga n’ibiza bafashijwe kubona aho barambika umusaya,ubwo bihutishirizwaga gucumbikirwa mu bigo by’amashuli.
Ngo kuba basuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu bakabashyikiriza imfashanyo y’ibiribwa ni ikimenyetso cy’uko ubuyobozi buhangayikishijwe n’ubuzima bw’abaturage buyobora.Bavuga ko iyi nkunga ije ikenewe. (Klonopin)
SIBOMANA Emmanuel Yatangarije rwandatribune. com ko yishimiye iyi nkunga y’ibyo kurya yahawe kuko kubonera umuryango we ikiwutunga byari bitangiye kumugora.
Ati:” Kugaburira abana bane n’umugore muri iki gihe byari imbogamizi kurijye. imirima nari narahinze yangijwe n’iyi mvura iherutse kudusenyera inzu,imirimo nayo uziko yahagaze byari ugushakisha ibiraka nabwo bikaza ari bike.ibi biribwa duhawe biradufasha kumara kabiri mu gihe turaba turimo gutekereza ikindi twakora cyadutunga.”
Mu kiganiro yagiranye n’aba baturage basizwe iheruheru n’ibiza byabaye ku ya 7 Gicurasi 2020,Minisitiri Shyaka yabasabye gukomeza kwirinda kujya cyangwa gutura ahasyira ubuzima bwabo mu kaga ,anabasaba kandi gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ,bashyira mubikorwa ingamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima. .
Minisitiri Shyaka yavuze ko n’ubwo ibyangiritse ari byinshi batagomba gucika intege ahubwo ko bagomba gukora cyane ndetse n’inzego z’ubuyobozi zigakomeza kubaba hafi.
Ibi biza byahitanye abantu 23, byangiriza inzu 1600 zo muri ako karere ka Gakenke .
MASENGESHO Pierre céléstin