Kuri sitasiyo ya RIB yo mu karere ka Gakenke Hafungiwe Abayobozi batatu bo mu murenge wa Nemba,akarere ka Gakenke.aba barimo umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na Mutwarasibo,
Aba bayobozi bafunzwe bazira gusaba ruswa abaturage ,kugira ngo bazabahe ibiryo muri gahunda yo gufasha abagizweho ingaruka n’agahunda ya ‘Guma mu rugo’ nk’imwe mu ngamba zafashwe n’a Leta y’u Rwanda kugirango hakumirwe icyorezo cya Coronavirus .
Ku rukuta rwayo rwa twitter, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB yagize iti: “Aba bayobozi babeshyaga abaturage ko hari indege yazanye ibiribwa ariko bisaba gutanga amafaranga kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagenerwa ibiribwa. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gakenke mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse gutangaza mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ko abanyarwanda babonaga icyo kurya ari uko bagiye gukora ,bazahabwa ibiribwa hatitawe ku byiciro by’ubudehe barimo kugira ngo bafashwe kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu rugo ‘.
Abayobozi bakuru b’igihugu nabo baherutse kwigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata kugira ngo uzunganire imfashanyo Leta y’u Rwanda n’abandi bantu ku giti cyabo bakomeje gahunda yo kugoboka abantu bari batunzwe n’umubyizi w’umunsi kuri ubu batagikora kubera ingamba zafashwe hagamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus harimo isaba buri wese kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
RIB ikomeza isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bayobozi bashobora kwitwaza iki cyorezo bagashaka kubahuguza utwabo bagamije kwibonera indonke.
MASENGESHO Pierre Celestin